4 Aramubwira ati: “Iruka ubwire uriya musore uri hariya uti: ‘“Yerusalemu izaturwa+ imere nk’imidugudu idakikijwe n’inkuta, bitewe n’ubwinshi bw’abantu n’amatungo biyirimo.+ 5 Nanjye nzayibera nk’urukuta rw’umuriro ruyizengurutse,”+ uko ni ko Yehova avuze, “kandi icyubahiro cyanjye kizayuzura.”’”+