-
2 Abami 3:24, 25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Bageze mu nkambi y’Abisirayeli, Abisirayeli bahita bahaguruka bica Abamowabu, Abamowabu barabahunga.+ Abisirayeli barabakurikira babageza i Mowabu ari na ko bagenda babica. 25 Bashenye imijyi, imirima myiza yose bayirundamo amabuye barayuzuza, imigezi yose barayasiba+ kandi batema ibiti byiza byose.+ Inkuta z’i Kiri-hareseti+ ni zo zonyine zasigaye zihagaze maze abarwanishaga imihumetso bagota uwo mujyi barawusenya.
-