ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Abami 17:6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 6 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Hoseya, umwami wa Ashuri yatsinze Samariya.+ Nuko ajyana ku ngufu Abisirayeli+ muri Ashuri, abatuza i Hala n’i Habori ku ruzi rwa Gozani+ no mu mijyi y’Abamedi.+

  • Yesaya 7:8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    •  8 Kuko umurwa mukuru wa Siriya ari Damasiko,

      Umwami wa Damasiko akaba Resini.

      Mu gihe cy’imyaka 65

      Efurayimu izamenagurwa ku buryo itazongera kubaho.+

  • Yesaya 28:1, 2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Ikamba* ry’ubwibone ry’abasinzi bo muri Efurayimu rigushije ishyano+

      N’indabyo zumye z’ubwiza bwayo buhebuje

      Ziri ku mutwe w’ikibaya cyera imyaka myinshi cy’ababaswe na divayi, na zo zigushije ishyano!

       2 Dore Yehova afite umuntu ukomeye kandi ufite imbaraga nyinshi.

      Kimwe n’imvura y’amahindu irimo inkuba, ni ukuvuga umuyaga mwinshi urimbura,

      Kimwe n’imvura nyinshi irimo inkuba n’imivu y’amazi menshi,

      Azabijugunya hasi n’imbaraga nyinshi.

  • Hoseya 5:14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 14 Nzabera Abefurayimu nk’intare ikiri nto.

      Abayuda na bo nzababera nk’intare ifite imbaraga.

      Njyewe ubwanjye nzabatanyaguza, maze mbatware nigendere,+

      Kandi nta wuzabasha kubakiza.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze