12 Nuko ya nyandiko y’amasezerano y’ubuguzi nyiha Baruki+ umuhungu wa Neriya,+ umuhungu wa Mahaseya, nyimuhera imbere ya Hanameli, umuhungu wa data wacu n’imbere y’abagabo banditse kuri iyo nyandiko n’imbere y’Abayahudi bose bari bicaye mu Rugo rw’Abarinzi.+