‘Kubera ko abaturage b’i Tiro bigometse kenshi,+ sinzisubiraho ngo ndeke kubahana,
Kubera ko bafashe itsinda ry’abantu bari baboshywe bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, bakarishyikiriza Abedomu,
Kandi ntibibuke isezerano Tiro yari yaragiranye na Isirayeli.+
10 Ni yo mpamvu nzohereza umuriro ku nkuta z’i Tiro,
Ugatwika inyubako z’imitamenwa zaho.’+