-
1 Abami 6:31-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Umuryango w’icyumba cy’imbere cyane yawukoreye inzugi mu mbaho z’igiti kivamo amavuta, inkingi, n’amakadire y’inzugi, ari cyo gice cya gatanu cy’urukuta.* 32 Izo nzugi zombi zari zibajwe mu giti kivamo amavuta, yaziharatuyeho ibishushanyo by’abakerubi, ibiti by’imikindo n’iby’indabyo zirabije, abisigaho zahabu. Kuri abo bakerubi no ku bishushanyo by’ibiti by’imikindo, yateyeho zahabu akoresheje inyundo. 33 Yakoze n’umuryango w’ahera, awukorera n’amakadire mu mbaho z’igiti kivamo amavuta; icyo kikaba cyari igice cya kane cy’urwo rukuta.* 34 Yakoze inzugi ebyiri zibajwe mu giti cy’umuberoshi. Urugi rwa mbere rwari rugizwe n’ibipande bibiri, bifashe ku bintu bikomeye byikaragiragaho, urundi na rwo rugizwe n’ibipande bibiri bifashe ku bintu bikomeye byikaragiragaho.+ 35 Izo nzugi aziharaturaho ibishushanyo by’abakerubi n’iby’ibiti by’imikindo n’indabyo zirabije, abisigaho zahabu.
-