17 Yapimye hejuru y’umuryango, imbere mu rusengero no hanze yarwo n’urukuta ruzengurutse urusengero. 18 Hari ibishushanyo by’abakerubi+ n’ibiti by’imikindo,+ igiti cy’umukindo kiri hagati y’umukerubi n’undi mukerubi kandi buri mukerubi yari afite mu maso habiri.