-
Abalewi 10:12, 13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Mose abwira Aroni n’abahungu be bari basigaye, ari bo Eleyazari na Itamari ati: “Mufate ituro ry’ibinyampeke ryasigaye ku maturo atwikwa n’umuriro yatuwe Yehova, murikoremo imigati itarimo umusemburo, muyirire hafi y’igicaniro+ kuko ari ikintu cyera cyane.+ 13 Muyirire ahera,+ kuko ari wo mugabane wawe n’umugabane w’abahungu bawe ukurwa ku maturo atwikwa n’umuriro aturwa Yehova. Ibyo ni byo nategetswe.
-