ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yeremiya asabwa kumena ikibindi (1-15)

        • Gutambira abana Bayali (5)

Yeremiya 19:1

Impuzamirongo

  • +Yer 18:2

Yeremiya 19:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”

Impuzamirongo

  • +Yos 15:8, 12; 2Ng 28:1, 3; Yer 7:31

Yeremiya 19:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amatwi ye azavugamo injereri.”

Yeremiya 19:4

Impuzamirongo

  • +2Bm 22:16, 17; Yes 65:11
  • +2Ng 33:1, 4
  • +2Bm 21:16; Yes 59:7; Yer 2:34; Amg 4:13; Mat 23:34, 35

Yeremiya 19:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kitigeze kiza no mu bitekerezo byanjye.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 28:1, 3; 33:1, 6; Yes 57:5
  • +Lew 18:21; Yer 7:31; 32:35

Yeremiya 19:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Gehinomu.”

Impuzamirongo

  • +Yer 7:32

Yeremiya 19:7

Impuzamirongo

  • +Gut 28:25, 26; Zb 79:2; Yer 7:33; 16:4

Yeremiya 19:8

Impuzamirongo

  • +1Bm 9:8; Yer 18:16; Amg 2:15

Yeremiya 19:9

Impuzamirongo

  • +Lew 26:29; Gut 28:53; Amg 2:20; 4:10; Ezk 5:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 154-155

Yeremiya 19:11

Impuzamirongo

  • +Yer 7:32

Yeremiya 19:13

Impuzamirongo

  • +Yer 8:1, 2; Zef 1:4, 5
  • +Yer 7:18; 32:29
  • +Zb 79:1

Yeremiya 19:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bashinze ijosi.”

Impuzamirongo

  • +Neh 9:17, 29; Zek 7:12

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 159

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 19:1Yer 18:2
Yer. 19:2Yos 15:8, 12; 2Ng 28:1, 3; Yer 7:31
Yer. 19:42Bm 22:16, 17; Yes 65:11
Yer. 19:42Ng 33:1, 4
Yer. 19:42Bm 21:16; Yes 59:7; Yer 2:34; Amg 4:13; Mat 23:34, 35
Yer. 19:52Ng 28:1, 3; 33:1, 6; Yes 57:5
Yer. 19:5Lew 18:21; Yer 7:31; 32:35
Yer. 19:6Yer 7:32
Yer. 19:7Gut 28:25, 26; Zb 79:2; Yer 7:33; 16:4
Yer. 19:81Bm 9:8; Yer 18:16; Amg 2:15
Yer. 19:9Lew 26:29; Gut 28:53; Amg 2:20; 4:10; Ezk 5:10
Yer. 19:11Yer 7:32
Yer. 19:13Yer 8:1, 2; Zef 1:4, 5
Yer. 19:13Yer 7:18; 32:29
Yer. 19:13Zb 79:1
Yer. 19:15Neh 9:17, 29; Zek 7:12
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 19:1-15

Yeremiya

19 Yehova yarambwiye ati: “Jya kugura akabindi gato ku mubumbyi.+ Hanyuma ufate bamwe mu bayobozi b’aba bantu na bamwe mu bakuru b’abatambyi, 2 maze ujye mu Kibaya cy’Umuhungu wa Hinomu*+ kiri imbere y’Irembo ry’Umubumbyi. Aho ni ho uzatangariza amagambo nzakubwira. 3 Uzavuge uti: ‘nimwumve ijambo rya Yehova mwa bami b’i Buyuda mwe, namwe baturage b’i Yerusalemu. Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati:

“‘“Ngiye guteza ibyago aha hantu, ku buryo uzabyumva wese azumirwa.* 4 Ibyo bizaterwa n’uko bantaye+ kandi aha hantu bakahahindura ukundi ku buryo nta wahamenya.+ Bahatambira ibitambo izindi mana, bo na ba sekuruza n’abami b’u Buyuda batigeze bamenya kandi bahujuje amaraso y’inzirakarengane.+ 5 Bubakiye Bayali ahantu hirengeye, kugira ngo bahatwikire abahungu babo, ngo babe ibitambo bitwikwa n’umuriro bitambiwe Bayali,+ icyo kikaba ari ikintu ntigeze mbategeka cyangwa ngo nkivuge kandi kitigeze kiza no mu mutima wanjye.”’*+

6 “Yehova aravuga ati: ‘“Ku bw’ibyo rero, igihe kigiye kugera, ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti cyangwa Ikibaya cy’Umuhungu wa Hinomu,* ahubwo hakitwa Ikibaya cyo Kwiciramo.+ 7 Nzatuma imigambi y’ab’i Buyuda n’ab’i Yerusalemu itagira icyo igeraho aha hantu. Nzatuma bicwa n’inkota kandi bicwe n’abanzi babo babahiga. Nzatuma intumbi zabo ziribwa n’ibisiga byo mu kirere n’inyamaswa zo ku isi.+ 8 Nzatuma uyu mujyi uba ahantu hateye ubwoba kandi uhabonye azajya avugiriza kubera gutangara. Umuntu wese uhanyuze azitegereza uyu mujyi afite ubwoba kandi avugirize bitewe n’ibyago byose byawugezeho.+ 9 Nzatuma barya inyama z’abahungu babo n’abakobwa babo, buri wese arye inyama za mugenzi we kuko bazagotwa kandi bakabura icyo bakora. Abanzi babo n’abashaka kubica bazabagota impande zose.”’+

10 “Uzamenere ako kabindi gato imbere y’abo bagabo bazaba bajyanye nawe, 11 maze ubabwire uti: ‘Yehova nyiri ingabo aravuze ati: “uku ni ko nzamenagura aba bantu n’uyu mujyi, nk’uko umuntu amena icyo umubumbyi yabumbye, ku buryo kidashobora gusanwa. Abapfuye bazabahamba i Tofeti hababane hato.”’+

12 “Yehova aravuga ati: ‘ibi ni byo nzakorera aha hantu n’abaturage baho, uyu mujyi nywuhindure nka Tofeti. 13 Amazu y’i Yerusalemu n’amazu y’abami b’u Buyuda, ni ukuvuga amazu yose afite ibisenge batambiyeho ibitambo bigenewe ingabo zose zo mu kirere,+ n’aho basukiye izindi mana ituro ry’ibyokunywa,+ bizamera nk’i Tofeti+ kandi bizaba bihumanye.’”

14 Igihe Yeremiya yari avuye i Tofeti aho Yehova yari yamutumye guhanurira, yahagaze mu rugo rw’inzu ya Yehova maze abwira abantu bose ati: 15 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngiye guteza uyu mujyi n’imidugudu yawo yose ibyago byose navuze ko nzawuteza kuko binangiye bakanga kumvira* amagambo yanjye.’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze