Zaburi
Ku muyobozi w’abaririmbyi. Iyi ndirimbo iri mu njyana yitwa “Wirimbura.” Ni zaburi ya Dawidi. Mikitamu.*
58 Ese mwashobora kuvuga ibyo gukiranuka kandi mwicecekeye?+
Mwa bana b’abantu mwe, ese mushobora guca imanza zitabera?+
2 Ntibishoboka, kuko mu mitima yanyu muba mupanga imigambi yo gukora ibibi,+
Kandi mukorera mu gihugu ibikorwa by’urugomo.+
3 Ababi bangiritse kuva bakivuka.
Batangiye kuyobagurika no kubeshya bakimara kuvuka.
4 Amagambo yabo ameze nk’ubumara bw’inzoka.+
Ntibumva! Bameze nk’inzoka y’inkazi yigira nkaho itumva.
6 Mana, ukure amenyo y’abo bagome.
Yehova, umenagure inzasaya z’abo bantu bameze nk’intare,
7 Bashireho nk’uko amazi atemba akagera aho agakama.
Imana ifate umuheto wayo maze ibarase imyambi bagwe.
8 Babe nk’ikinyamushongo kigenda gishonga.
Bamere nk’umwana wapfuye avuka, utarigeze abona izuba.
9 Mucana inkwi z’amahwa, ariko Imana izohereza umuyaga utware izo nkwi, izumye n’izitumye,
Mbere y’uko inkono zanyu zishyuha.+
11 Abantu bazavuga bati: “Rwose umukiranutsi ahabwa igihembo.+
Ni ukuri hariho Imana ica imanza mu isi.”+