ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 43
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Abavandimwe ba Yozefu basubira muri Egiputa bari kumwe na Benyamini (1-14)

      • Yozefu yongera guhura n’abavandimwe be (15-23)

      • Yozefu akoreshereza ibirori abavandimwe be (24-34)

Intangiriro 43:1

Impuzamirongo

  • +Int 41:30; Ibk 7:11

Intangiriro 43:2

Impuzamirongo

  • +Int 42:1, 2

Intangiriro 43:3

Impuzamirongo

  • +Int 42:15

Intangiriro 43:5

Impuzamirongo

  • +Int 42:15

Intangiriro 43:6

Impuzamirongo

  • +Int 32:28

Intangiriro 43:7

Impuzamirongo

  • +Int 42:13
  • +Int 42:16

Intangiriro 43:8

Impuzamirongo

  • +Int 37:26; 42:38
  • +Int 42:1, 2
  • +Ibk 7:14

Intangiriro 43:9

Impuzamirongo

  • +Int 44:32

Intangiriro 43:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Yabaga ari amavuta ahumura cyangwa amariragege yavaga mu bimera cyangwa mu biti bitandukanye.

Impuzamirongo

  • +Int 32:20
  • +Yer 8:22; Ezk 27:17
  • +Int 37:25

Intangiriro 43:12

Impuzamirongo

  • +Int 42:25, 35

Intangiriro 43:14

Impuzamirongo

  • +Int 42:36

Intangiriro 43:15

Impuzamirongo

  • +Int 37:7, 9

Intangiriro 43:17

Impuzamirongo

  • +Int 41:39, 40

Intangiriro 43:18

Impuzamirongo

  • +Int 42:25, 35

Intangiriro 43:20

Impuzamirongo

  • +Int 42:3

Intangiriro 43:21

Impuzamirongo

  • +Int 42:27

Intangiriro 43:22

Impuzamirongo

  • +Int 43:12

Intangiriro 43:23

Impuzamirongo

  • +Int 42:23, 24

Intangiriro 43:25

Impuzamirongo

  • +Int 43:11
  • +Int 43:16

Intangiriro 43:26

Impuzamirongo

  • +Int 37:7, 9; 42:6

Intangiriro 43:27

Impuzamirongo

  • +Int 43:7

Intangiriro 43:28

Impuzamirongo

  • +Int 37:7, 9

Intangiriro 43:29

Impuzamirongo

  • +Int 35:24
  • +Int 42:13

Intangiriro 43:30

Impuzamirongo

  • +Int 42:23, 24

Intangiriro 43:32

Impuzamirongo

  • +Int 46:33, 34; Kuva 8:26

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2004, p. 29

Intangiriro 43:33

Impuzamirongo

  • +Int 49:3; Gut 21:17

Intangiriro 43:34

Impuzamirongo

  • +Int 45:22

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 43:1Int 41:30; Ibk 7:11
Intang. 43:2Int 42:1, 2
Intang. 43:3Int 42:15
Intang. 43:5Int 42:15
Intang. 43:6Int 32:28
Intang. 43:7Int 42:13
Intang. 43:7Int 42:16
Intang. 43:8Int 37:26; 42:38
Intang. 43:8Int 42:1, 2
Intang. 43:8Ibk 7:14
Intang. 43:9Int 44:32
Intang. 43:11Int 32:20
Intang. 43:11Yer 8:22; Ezk 27:17
Intang. 43:11Int 37:25
Intang. 43:12Int 42:25, 35
Intang. 43:14Int 42:36
Intang. 43:15Int 37:7, 9
Intang. 43:17Int 41:39, 40
Intang. 43:18Int 42:25, 35
Intang. 43:20Int 42:3
Intang. 43:21Int 42:27
Intang. 43:22Int 43:12
Intang. 43:23Int 42:23, 24
Intang. 43:25Int 43:11
Intang. 43:25Int 43:16
Intang. 43:26Int 37:7, 9; 42:6
Intang. 43:27Int 43:7
Intang. 43:28Int 37:7, 9
Intang. 43:29Int 35:24
Intang. 43:29Int 42:13
Intang. 43:30Int 42:23, 24
Intang. 43:32Int 46:33, 34; Kuva 8:26
Intang. 43:33Int 49:3; Gut 21:17
Intang. 43:34Int 45:22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 43:1-34

Intangiriro

43 Inzara ikomeza kuba nyinshi cyane mu gihugu.+ 2 Nuko ibiribwa bari baravanye muri Egiputa bishize,+ papa wabo arababwira ati: “Nimusubireyo muduhahire ibyokurya.” 3 Yuda aramusubiza ati: “Uwo mugabo yaratwihanangirije rwose ati: ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’+ 4 Niwemera ko tujyana na murumuna wacu, turagenda tuguhahire ibyokurya. 5 Ariko nutemera ko tujyana na we, ntituzajyayo kuko uwo mugabo yatubwiye ati: ‘ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’”+ 6 Nuko Isirayeli+ arababaza ati: “Ni iki cyatumye mungirira nabi bigeze aho, mukabwira uwo mugabo ko mufite undi muvandimwe?” 7 Na bo baramusubiza bati: “Uwo mugabo yatubajije ibyacu adaciye ku ruhande, atubaza n’ibya bene wacu ati: ‘ese papa wanyu aracyariho? Mufite undi muvandimwe?’ Natwe tumusubiza ibyo bibazo.+ Twari kubwirwa n’iki ko yari kutubwira ati: ‘muzazane murumuna wanyu hano?’”+

8 Amaherezo Yuda yinginga papa we Isirayeli ati: “Mpa uwo mwana tujyane+ kugira ngo dukomeze kubaho, tuticwa n’inzara+ twe nawe n’abana bacu.+ 9 Ni njye uzamwishingira.+ Nagira icyo aba uzabimbaze. Nintamukugarurira ngo mugushyikirize, nzaba nguhemukiye iteka ryose. 10 Kandi iyo tudatinda, ubu tuba tuvuyeyo kabiri.”

11 Isirayeli arababwira ati: “Niba ari uko bimeze, nimufate ibintu byiza byo muri iki gihugu mubishyire mu mifuka yanyu, muzabijyane mubihe uwo mugabo bibe impano.+ Muzajyane umuti uvura ibikomere,*+ ubuki, umubavu, ibishishwa by’ibiti bivamo umubavu,+ utubuto tw’igiti cyitwa botina n’uduti tw’umuluzi. 12 Nanone mwitwaze amafaranga akubye kabiri ayo mwari mwarajyanye kandi n’amafaranga mwagaruye mu mifuka yanyu muyasubizeyo.+ Wasanga harabayeho kwibeshya. 13 Ngaho mufate umuvandimwe wanyu mugende musubire kureba uwo mugabo. 14 Imana Ishoborabyose izatume uwo mugabo abagirira impuhwe, abasubize umuvandimwe wanyu yafunze kandi ntagire icyo atwara Benyamini. Ariko nibiba ngombwa ko abana banshiraho, bazanshireho nta kundi!”+

15 Nuko bafata izo mpano, bitwaza n’amafaranga akubye kabiri ayo bari barajyanye kandi bajyana na Benyamini. Hanyuma bajya muri Egiputa, barongera babonana na Yozefu.+ 16 Yozefu abonye Benyamini ari kumwe na bo, ahita abwira umugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwe ati: “Jyana aba bantu mu rugo, ubage amatungo maze uteke ibyokurya kuko bari busangire nanjye saa sita.” 17 Uwo mugabo ahita akora ibyo Yozefu amubwiye,+ abajyana kwa Yozefu. 18 Ariko babonye babajyanye kwa Yozefu bagira ubwoba, baravugana bati: “Ya mafaranga twasubiranyeyo bwa mbere mu mifuka yacu, ni yo atumye batuzana hano. Bagiye kudufata, batugire abagaragu, batware n’indogobe zacu.”+

19 Nuko begera wa mugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwa Yozefu, bavuganira ku muryango. 20 Baramubwira bati: “Reka tugire icyo tukubwira nyakubahwa, ubwa mbere twaje ino tuje guhaha.+ 21 Ariko tugeze aho twagombaga kurara, dufungura imifuka yacu maze buri wese asangamo amafaranga ye yose uko yakabaye.+ None rero, twifuzaga kuyasubiza. 22 Twazanye n’andi mafaranga yo kugura ibyokurya. Ntituzi rwose uwashyize ayo mafaranga mu mifuka yacu.”+ 23 Nuko aravuga ati: “Muhumure. Ntimugire ubwoba. Imana yanyu, ari na yo Mana ya papa wanyu, ni yo yabahaye ubwo butunzi mu mifuka yanyu. Amafaranga yanyu narayabonye.” Hanyuma asohora Simeyoni aramubazanira.+

24 Nuko uwo mugabo abinjiza mu nzu ya Yozefu abaha amazi ngo boge ibirenge kandi aha indogobe zabo ibyo zirya. 25 Bigiza hafi za mpano+ kugira ngo baze kuziha Yozefu atashye saa sita, kuko bari bumvise ko aho ngaho ari ho bari gufatira amafunguro.+ 26 Yozefu yinjiye mu nzu bamuzanira za mpano maze bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi.+ 27 Hanyuma ababaza amakuru yabo kandi arababaza ati: “Amakuru ya papa wanyu, wa musaza mwavugaga? Ese aracyariho?”+ 28 Baramusubiza bati: “Nyakubahwa, papa ameze neza. Aracyariho.” Nuko bapfukama imbere ye, bakoza imitwe hasi.+

29 Hanyuma Yozefu abonye murumuna we Benyamini bavukana kuri mama,+ arababaza ati: “Uyu ni wa murumuna wanyu w’umuhererezi mwambwiraga?”+ Yongeraho ati: “Imana ikugirire neza mwana wa.” 30 Nuko Yozefu arihuta, ajya gushaka aho aririra kuko yari abonye murumuna we ibyishimo bikamurenga. Hanyuma ajya mu kindi cyumba ararira.+ 31 Arangije akaraba mu maso, arasohoka, arikomeza, aravuga ati: “Mushyire ibiryo ku meza.” 32 Bamushyirira ibye ukwe, abavandimwe be babaha ibyabo n’Abanyegiputa bari kumwe na we babashyirira ibyokurya byabo ukwabo. Abanyegiputa ntibajyaga basangira n’Abaheburayo kubera ko ibyo byari ibintu bibi cyane ku Banyegiputa.+

33 Abavandimwe be bari bicaye imbere ye, imfura yicara mu mwanya wayo hakurikijwe uburenganzira buhabwa umwana w’imfura,+ n’umuhererezi yicara mu mwanya we kuko ari we muto. Nuko bakomeza kurebana batangaye. 34 Akomeza kubongera ibyokurya abikuye imbere ye ariko Benyamini akamuha ibikubye gatanu iby’abandi bose.+ Nuko bakomeza kurya no kunywa kugeza aho bahagiye.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze