ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 28
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Ibyago byahanuriwe umwami wa Tiro (1-10)

        • “Ndi imana” (2, 9)

      • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe umwami w’i Tiro (11-19)

        • ‘Wari muri Edeni’ (13)

        • “Umukerubi natoranyije, ushinzwe kurinda” (14)

        • “Wari inyangamugayo” (15)

      • Ibyago byahanuriwe Sidoni (20-24)

      • Abisirayeli bari gusubira mu gihugu cyabo (25, 26)

Ezekiyeli 28:2

Impuzamirongo

  • +Ezk 28:5
  • +Ezk 27:4

Ezekiyeli 28:3

Impuzamirongo

  • +Dan 2:48

Ezekiyeli 28:4

Impuzamirongo

  • +Zek 9:3

Ezekiyeli 28:5

Impuzamirongo

  • +Yes 23:1, 3; Ezk 27:12

Ezekiyeli 28:7

Impuzamirongo

  • +Ezk 30:10, 11
  • +Yes 23:9

Ezekiyeli 28:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imva.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 27:26

Ezekiyeli 28:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abaguhumanya.”

Ezekiyeli 28:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 28:3
  • +Ezk 27:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2005, p. 23-24

    1/12/1988, p. 15

Ezekiyeli 28:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 27:16

Ezekiyeli 28:14

Impuzamirongo

  • +Yes 14:13

Ezekiyeli 28:15

Impuzamirongo

  • +Yow 3:4; Amo 1:9

Ezekiyeli 28:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 10:11; 2Ng 9:21; Ezk 27:12
  • +Yow 3:6
  • +Yes 23:9; Yer 25:17, 22; 47:4; Yow 3:8

Ezekiyeli 28:17

Impuzamirongo

  • +Ezk 27:3
  • +Yes 14:14
  • +Yes 14:15

Ezekiyeli 28:18

Impuzamirongo

  • +Amo 1:9, 10

Ezekiyeli 28:19

Impuzamirongo

  • +Ezk 27:35
  • +Ezk 27:36

Ezekiyeli 28:21

Impuzamirongo

  • +Yes 23:4; Yer 25:17, 22; Ezk 32:30

Ezekiyeli 28:23

Impuzamirongo

  • +Ezk 26:6

Ezekiyeli 28:24

Impuzamirongo

  • +Kub 33:55; Yos 23:12, 13

Ezekiyeli 28:25

Impuzamirongo

  • +Gut 30:3; Yes 11:12; Yer 30:18; Hos 1:11
  • +Yes 5:16
  • +Yer 23:8
  • +Int 28:13

Ezekiyeli 28:26

Impuzamirongo

  • +Yes 32:18; Yer 23:6; Hos 2:18
  • +Yes 65:21, 22; Yer 31:5; Amo 9:14
  • +Yer 30:16

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 28:2Ezk 28:5
Ezek. 28:2Ezk 27:4
Ezek. 28:3Dan 2:48
Ezek. 28:4Zek 9:3
Ezek. 28:5Yes 23:1, 3; Ezk 27:12
Ezek. 28:7Ezk 30:10, 11
Ezek. 28:7Yes 23:9
Ezek. 28:8Ezk 27:26
Ezek. 28:12Ezk 28:3
Ezek. 28:12Ezk 27:3
Ezek. 28:13Ezk 27:16
Ezek. 28:14Yes 14:13
Ezek. 28:15Yow 3:4; Amo 1:9
Ezek. 28:161Bm 10:11; 2Ng 9:21; Ezk 27:12
Ezek. 28:16Yow 3:6
Ezek. 28:16Yes 23:9; Yer 25:17, 22; 47:4; Yow 3:8
Ezek. 28:17Ezk 27:3
Ezek. 28:17Yes 14:14
Ezek. 28:17Yes 14:15
Ezek. 28:18Amo 1:9, 10
Ezek. 28:19Ezk 27:35
Ezek. 28:19Ezk 27:36
Ezek. 28:21Yes 23:4; Yer 25:17, 22; Ezk 32:30
Ezek. 28:23Ezk 26:6
Ezek. 28:24Kub 33:55; Yos 23:12, 13
Ezek. 28:25Gut 30:3; Yes 11:12; Yer 30:18; Hos 1:11
Ezek. 28:25Yes 5:16
Ezek. 28:25Yer 23:8
Ezek. 28:25Int 28:13
Ezek. 28:26Yes 32:18; Yer 23:6; Hos 2:18
Ezek. 28:26Yes 65:21, 22; Yer 31:5; Amo 9:14
Ezek. 28:26Yer 30:16
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 28:1-26

Ezekiyeli

28 Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, bwira umuyobozi wa Tiro uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:

“Kubera ko umutima wawe wishyize hejuru,+ ukomeza kuvuga uti: ‘ndi imana.

Nicaye ku ntebe y’ubwami y’imana hagati mu nyanja.’+

Ariko uri umuntu, nturi imana

Nubwo mu mutima wawe wibwira ko uri imana.

 3 Wibwira ko uri umunyabwenge kurusha Daniyeli.+

Utekereza ko nta mabanga uyoberwa.

 4 Ubwenge bwawe n’ubushishozi bwawe byatumye uba umukire

Kandi ukomeza kubika zahabu n’ifeza mu bubiko bwawe.+

 5 Ubuhanga bwawe bwo gucuruza bwatumye uba umukire,+

Maze umutima wawe wishyira hejuru bitewe n’ubutunzi bwawe.”’

6 “‘Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati:

“Kubera ko mu mutima wawe utekereza ko uri imana,

 7 Ngiye kuguteza abanyamahanga, abantu b’abagome kuruta abandi bose bo mu mahanga.+

Bazakura inkota zabo barimbure ibintu byose byiza wagezeho, bitewe n’ubwenge bwawe

Kandi bangize ubwiza bwawe butangaje.+

 8 Bazakumanura mu rwobo*

Kandi uzapfa urupfu rubi, wicirwe mu nyanja hagati.+

 9 Ese igihe uzaba uri imbere y’umuntu ugiye kukwica, na bwo uzavuga uti: ‘ndi imana?’

Uzaba uri umuntu usanzwe, ntuzaba uri imana, igihe uzaba uri mu maboko y’abakwanduza.”’*

10 ‘Uzicwa n’abantu bo mu bindi bihugu.

Upfe nk’abantu batakebwe kuko ari njye ubivuze,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

11 Yehova yongeye kuvugana nanjye arambwira ati: 12 “Mwana w’umuntu we, ririmbira umwami wa Tiro indirimbo y’agahinda, umubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:

“Watangaga urugero rwiza mu birebana no gutungana,

Ufite ubwenge bwinshi+ n’ubwiza butangaje.+

13 Wahoze muri Edeni, mu busitani bw’Imana.

Wari utatswe amabuye yose y’agaciro kenshi:

Odemu, topazi, yasipi, kirusolito, onigisi, jade, safiro, turukwaze+ na emerode.

Nanone yari afungiye mu bintu bya zahabu.

Igihe waremwaga, byose byari biteguwe.

14 Nagushyizeho kugira ngo ube umukerubi natoranyije, ushinzwe kurinda.

Wari ku musozi wera w’Imana+ kandi wagenderaga hagati y’amabuye yaka.

15 Uhereye igihe waremewe, wari inyangamugayo mu byo wakoraga byose,

Kugeza igihe byagaragaye ko udakiranuka.+

16 Ibicuruzwa byawe byinshi,+

Byatumye wuzuramo urugomo maze utangira gukora ibyaha.+

Ubwo rero, nzakwirukana ku musozi w’Imana kuko wahumanye*+

Kandi nzakurimbura wa mukerubi we ushinzwe kurinda, ngukure hafi y’amabuye yaka.

17 Ubwiza bwawe bwatumye umutima wawe wishyira hejuru.

Wangije ubwenge bwawe, bitewe n’ubwiza bwawe buhebuje.+

Nzaguta hasi,+

Ntume abami bagushungera.+

18 Wahumanyije insengero zawe bitewe n’ibyaha byawe byinshi n’ubucuruzi bwawe bwuzuye uburiganya.

Nzatuma umuriro uturuka muri wowe ugutwike.+

Nzaguhindura ivu imbere y’abakureba bose ku isi.

19 Abantu bose bari bakuzi bo mu mahanga, bazakwitegereza batangaye.+

Iherezo ryawe rizaza mu buryo butunguranye kandi rizaba riteye ubwoba.

Ntuzongera kubaho kugeza iteka ryose.”’”+

20 Yehova yongera kumbwira ati: 21 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe Sidoni,+ uhanure ibizayibaho. 22 Uyibwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:

“Yewe Sidoni we, ngiye kukurwanya kandi nzihesha icyubahiro muri wowe.

Abantu bazamenya ko ndi Yehova, igihe nzakorera ibihuje n’urubanza nayiciriye kandi nkerezwa muri yo.

23 Nzayoherezamo icyorezo kandi amaraso azatemba mu mihanda yayo.

Igihe inkota izayitera iturutse impande zose, abishwe bazagwa muri yo;

Bazamenya ko ndi Yehova.+

24 “‘“Abo mu muryango wa Isirayeli ntibazongera gukikizwa n’imifatangwe ikomeretsa cyangwa amahwa ababaza,+ ni ukuvuga ababasuzugura. Abantu bazamenya ko ndi Umwami w’Ikirenga Yehova.”’

25 “‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “igihe nzongera guteranyiriza hamwe abo mu muryango wa Isirayeli mbakuye mu bihugu bari baratataniyemo,+ nziyerekana muri bo ko ndi uwera n’amahanga abireba.+ Bazatura mu gihugu cyabo+ nahaye umugaragu wanjye Yakobo.+ 26 Bazagituramo bafite umutekano,+ bubake amazu, batere imizabibu.+ Bazagira umutekano igihe nzakora ibihuje n’imanza naciriye ababakikije bose babasuzugura+ kandi bazamenya ko ndi Yehova Imana yabo.”’”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze