Yeremiya
21 Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya, igihe Umwami Sedekiya+ yamutumagaho Pashuri+ umuhungu wa Malikiya na Zefaniya+ umuhungu wa Maseya wari umutambyi, kugira ngo bamubwire bati: 2 “Tubarize Yehova kuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni arimo kuturwanya.+ Wenda Yehova azadukorera kimwe mu bikorwa bye bikomeye, bitume uwo mwami atureka.”+
3 Yeremiya arabasubiza ati: “Mugende mubwire Sedekiya muti: 4 ‘Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: “intwaro mufite mu ntoki mukoresha murwanya umwami w’i Babuloni+ n’Abakaludaya bari inyuma y’inkuta babagose, ngiye kuzihindukiza, abe ari mwe nzerekezaho. Nzaziteranyiriza hamwe hagati muri uyu mujyi. 5 Nanjye ubwanjye nzabarwanya+ nkoresheje ukuboko kwanjye kurambuye kandi gukomeye, mfite umujinya n’uburakari, ndetse uburakari bukaze.+ 6 Nzateza ibyago abatuye muri uyu mujyi, abantu hamwe n’inyamaswa. Bazicwa n’icyorezo* gikomeye.”’+
7 “Yehova aravuga ati: ‘nyuma y’ibyo Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be n’abaturage bo muri uyu mujyi, ni ukuvuga abazaba barokotse icyorezo, inkota n’inzara, nzabateza Umwami Nebukadinezari* w’i Babuloni, mbateze abanzi babo n’abashaka kubica.*+ Azabicisha inkota. Ntazabababarira cyangwa ngo abagirire impuhwe, ndetse ntazabagirira imbabazi.’”+
8 “Ubwire aba bantu uti: ‘Yehova aravuga ati: “dore mbahitishijemo mu bintu bibiri: Inzira y’ubuzima n’inzira y’urupfu. 9 Abazaguma muri uyu mujyi bazicwa n’inkota, inzara n’icyorezo; ariko umuntu wese uzasohoka akishyira mu maboko y’Abakaludaya babagose, azakomeza kubaho, akize ubuzima* bwe.”’+
10 “Yehova aravuga ati: ‘“niyemeje guteza ibyago uyu mujyi aho kuwugirira neza.+ Umwami w’i Babuloni+ azawufata maze awutwike.”+
11 “‘Uzabwire abo mu rugo rw’umwami w’u Buyuda uti: “nimwumve ibyo Yehova avuga. 12 Mwebwe abo mu muryango wa Dawidi, nimwumve ibyo Yehova avuga ati:
‘Buri gitondo mujye muca imanza zihuje n’ubutabera,
Mukize umuntu wambuwe n’abatekamutwe,+
Kugira ngo uburakari bwanjye butabagurumanira nk’umuriro+
Kandi bukabatwika ku buryo nta wabuzimya,
Bitewe n’ibikorwa byanyu bibi.’”+
13 Yehova aravuga ati: ‘dore ndaguteye wowe utuye mu kibaya,
Wowe rutare rwo mu gihugu kiringaniye.’
‘Naho mwe muvuga muti: “ni nde uzamanuka ngo adutere?
Kandi se ni nde uzinjira ku ngufu aho dutuye?” Mumenye ibi:
14 Yehova aravuga ati:
‘Nzabahana nkurikije ibikorwa byanyu.+
Nzatwika ishyamba rye,
Umuriro umareho ibimukikije byose.’”+