ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Isanduku ivanwa i Kiriyati-yeyarimu (1-14)

        • Uza yicwa (9, 10)

1 Ibyo ku Ngoma 13:1

Impuzamirongo

  • +1Ng 15:25

1 Ibyo ku Ngoma 13:2

Impuzamirongo

  • +Kub 35:2

1 Ibyo ku Ngoma 13:3

Impuzamirongo

  • +1Sm 7:2
  • +1Sm 14:18

1 Ibyo ku Ngoma 13:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kuri Shihori.”

  • *

    Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”

Impuzamirongo

  • +Kub 34:2, 8
  • +1Sm 6:21-7:1; 2Sm 6:1, 2; 1Ng 15:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/2005, p. 10

1 Ibyo ku Ngoma 13:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Wicara hagati.”

Impuzamirongo

  • +Yos 15:9, 12
  • +Kuva 25:22; Kub 7:89; 1Sm 4:4; 2Sm 6:2

1 Ibyo ku Ngoma 13:7

Impuzamirongo

  • +Kuva 37:5
  • +2Sm 6:3-8

1 Ibyo ku Ngoma 13:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ishako ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kuva 15:20
  • +1Ng 25:1
  • +2Ng 5:13

1 Ibyo ku Ngoma 13:10

Impuzamirongo

  • +Kub 4:15
  • +Lew 10:1, 2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/2/2005, p. 26-27

1 Ibyo ku Ngoma 13:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “arakazwa.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/2005, p. 11

1 Ibyo ku Ngoma 13:12

Impuzamirongo

  • +2Sm 6:9-11

1 Ibyo ku Ngoma 13:14

Impuzamirongo

  • +Int 30:27; 39:5

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

1 Ngoma 13:11Ng 15:25
1 Ngoma 13:2Kub 35:2
1 Ngoma 13:31Sm 7:2
1 Ngoma 13:31Sm 14:18
1 Ngoma 13:5Kub 34:2, 8
1 Ngoma 13:51Sm 6:21-7:1; 2Sm 6:1, 2; 1Ng 15:3
1 Ngoma 13:6Yos 15:9, 12
1 Ngoma 13:6Kuva 25:22; Kub 7:89; 1Sm 4:4; 2Sm 6:2
1 Ngoma 13:7Kuva 37:5
1 Ngoma 13:72Sm 6:3-8
1 Ngoma 13:8Kuva 15:20
1 Ngoma 13:81Ng 25:1
1 Ngoma 13:82Ng 5:13
1 Ngoma 13:10Kub 4:15
1 Ngoma 13:10Lew 10:1, 2
1 Ngoma 13:122Sm 6:9-11
1 Ngoma 13:14Int 30:27; 39:5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 13:1-14

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

13 Nuko Dawidi ajya inama n’abayoboraga abantu ibihumbi n’abayoboraga abantu amagana n’abandi bayobozi bose.+ 2 Abwira Abisirayeli bose ati: “Niba mubona bikwiriye kandi byemewe na Yehova Imana yacu, reka dutume ku bandi bavandimwe bacu bo mu ntara za Isirayeli zose no ku batambyi n’Abalewi bari mu mijyi+ ifite amasambu, badusange, 3 maze tugarure Isanduku+ y’Imana yacu.” Byatewe n’uko itari yaritaweho mu gihe cy’ubutegetsi bwa Sawuli.+ 4 Abari aho bose bavuga ko bagiye kubigenza batyo, kuko bose babonaga ko bikwiriye. 5 Nuko Dawidi ateranyiriza Abisirayeli bose hamwe, kuva ku ruzi* rwa Egiputa kugeza i Lebo-hamati,*+ kugira ngo bakure Isanduku y’Imana y’ukuri i Kiriyati-yeyarimu.+

6 Dawidi n’Abisirayeli bose barazamuka bajya i Bala,+ ni ukuvuga i Kiriyati-yeyarimu mu Buyuda, gukurayo Isanduku y’Imana y’ukuri Yehova, wicaye ku ntebe ye hejuru* y’Abakerubi.+ Imbere yayo ni ho abantu basengera. 7 Ariko bashyira Isanduku y’Imana y’ukuri ku igare rishya,+ bayikura mu nzu ya Abinadabu kandi Uza na Ahiyo, ni bo bari bayoboye iryo gare.+ 8 Dawidi n’Abisirayeli bose bishimira imbere y’Imana y’ukuri n’imbaraga zabo zose, baririmba, bacuranga inanga, ibindi bikoresho by’umuziki bifite imirya, amashako,*+ ibyuma bitanga ijwi ryirangira+ n’impanda.*+ 9 Ariko bageze ku mbuga ya Kidoni, bahuriraho imyaka, Uza arambura ukuboko afata Isanduku, kuko inka zari zigiye kuyigusha. 10 Nuko Yehova arakarira Uza cyane, amwicira aho kubera ko yari yarambuye ukuboko kwe agafata Isanduku.+ Apfira aho imbere y’Imana.+ 11 Ariko Dawidi ababazwa cyane* no kuba Yehova arakariye Uza. Aho hantu bahita Peresi-uza kugeza n’uyu munsi.

12 Nuko uwo munsi Dawidi atinya Imana y’ukuri maze aribaza ati: “Ubu se koko Isanduku y’Imana y’ukuri yagera iwanjye ite?”+ 13 Dawidi ntiyajyana Isanduku mu Mujyi wa Dawidi, ahubwo ayijyana mu rugo rwa Obedi-edomu w’i Gati. 14 Isanduku y’Imana y’ukuri yabaga mu rugo rwa Obedi-edomu, ihamara amezi atatu kandi Yehova yakomeje guha umugisha abo mu rugo rwa Obedi-edomu n’ibyo yari atunze byose.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze