ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 46
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Ibyahanuriwe Egiputa (1-26)

        • Egiputa yari gutsindwa na Nebukadinezari (13, 26)

      • Ibyo Isirayeli yasezeranyijwe (27, 28)

Yeremiya 46:1

Impuzamirongo

  • +Yer 1:10

Yeremiya 46:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Yer 25:15, 19; Ezk 29:2; 32:2
  • +2Ng 35:20
  • +2Bm 23:36; Yer 25:1; 36:1

Yeremiya 46:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ingabo nto akenshi zakoreshwaga n’abarashishaga imiheto.

Yeremiya 46:6

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:7

Yeremiya 46:8

Impuzamirongo

  • +Ezk 29:3; 32:2

Yeremiya 46:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bakayibanga.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 27:2, 10
  • +Int 10:6, 13; Ezk 30:4, 5
  • +Yes 66:19

Yeremiya 46:10

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:7

Yeremiya 46:11

Impuzamirongo

  • +Int 37:25; Yer 8:22
  • +Ezk 30:21

Yeremiya 46:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 32:9

Yeremiya 46:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Yer 43:10; Ezk 29:19; 30:10

Yeremiya 46:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Memfisi.”

Impuzamirongo

  • +Yer 44:1; Ezk 29:10; 30:6
  • +Yer 43:4, 7; Ezk 30:18

Yeremiya 46:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe cyagenwe.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 29:3

Yeremiya 46:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, uzatsinda Egiputa.

Impuzamirongo

  • +Yos 19:17, 22; Abc 4:6; Zb 89:12
  • +1Bm 18:42

Yeremiya 46:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Memfisi.”

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Izahinduka ahantu hadatuwe.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 32:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2003, p. 32

Yeremiya 46:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abacanshuro.”

Impuzamirongo

  • +Yer 46:5, 15

Yeremiya 46:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “gushaka inkwi.”

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2007, p. 11

Yeremiya 46:24

Impuzamirongo

  • +Ezk 30:10

Yeremiya 46:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, Tebesi.

Impuzamirongo

  • +Nah 3:8
  • +Ezk 30:14
  • +Kuva 12:12; Yes 19:1; Yer 43:12, 13
  • +Yer 17:5; 42:14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2003, p. 32

Yeremiya 46:26

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abahiga ubugingo bwabo.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Yer 43:10, 11; Ezk 32:11
  • +Ezk 29:13, 14

Yeremiya 46:27

Impuzamirongo

  • +Yes 41:13; 43:1, 2; 44:2
  • +Yes 11:11; Yer 50:19; Ezk 39:27; Amo 9:14; Zef 3:20
  • +Yer 23:3, 6; 30:10, 11

Yeremiya 46:28

Impuzamirongo

  • +Yer 25:9
  • +Yer 5:10; Amo 9:8
  • +Yer 10:24

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubumenyi, p. 148

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 46:1Yer 1:10
Yer. 46:2Yer 25:15, 19; Ezk 29:2; 32:2
Yer. 46:22Ng 35:20
Yer. 46:22Bm 23:36; Yer 25:1; 36:1
Yer. 46:62Bm 24:7
Yer. 46:8Ezk 29:3; 32:2
Yer. 46:9Ezk 27:2, 10
Yer. 46:9Int 10:6, 13; Ezk 30:4, 5
Yer. 46:9Yes 66:19
Yer. 46:102Bm 24:7
Yer. 46:11Int 37:25; Yer 8:22
Yer. 46:11Ezk 30:21
Yer. 46:12Ezk 32:9
Yer. 46:13Yer 43:10; Ezk 29:19; 30:10
Yer. 46:14Yer 44:1; Ezk 29:10; 30:6
Yer. 46:14Yer 43:4, 7; Ezk 30:18
Yer. 46:17Ezk 29:3
Yer. 46:18Yos 19:17, 22; Abc 4:6; Zb 89:12
Yer. 46:181Bm 18:42
Yer. 46:19Ezk 32:15
Yer. 46:21Yer 46:5, 15
Yer. 46:24Ezk 30:10
Yer. 46:25Nah 3:8
Yer. 46:25Ezk 30:14
Yer. 46:25Kuva 12:12; Yes 19:1; Yer 43:12, 13
Yer. 46:25Yer 17:5; 42:14
Yer. 46:26Yer 43:10, 11; Ezk 32:11
Yer. 46:26Ezk 29:13, 14
Yer. 46:27Yes 41:13; 43:1, 2; 44:2
Yer. 46:27Yes 11:11; Yer 50:19; Ezk 39:27; Amo 9:14; Zef 3:20
Yer. 46:27Yer 23:3, 6; 30:10, 11
Yer. 46:28Yer 25:9
Yer. 46:28Yer 5:10; Amo 9:8
Yer. 46:28Yer 10:24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 46:1-28

Yeremiya

46 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya bizaba ku bihugu:+ 2 Yavuze ibizaba kuri Egiputa,+ avuga ibizaba ku ngabo za Farawo Neko+ umwami wa Egiputa, wari ku Ruzi rwa Ufurate i Karikemishi, uwo Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yatsinze mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwa Yehoyakimu+ umuhungu wa Yosiya umwami w’u Buyuda, ati:

 3 “Nimutegure ingabo nto* n’inini,

Mujye ku rugamba.

 4 Mwa bagendera ku mafarashi mwe, nimutegure amafarashi maze muyicareho.

Muhagarare mu myanya yanyu kandi mwambare ingofero zanyu.

Mutyaze amacumu kandi mwambare amakoti yanyu y’ibyuma.

 5 Yehova aravuga ati: ‘Kuki mbona abishwe n’ubwoba?

Barimo barasubira inyuma kandi abarwanyi babo bajanjaguwe.

Bahunze bafite ubwoba, abarwanyi babo biruka ubutareba inyuma.

Ahantu hose hari ubwoba.’

 6 ‘Uzi kwiruka cyane ntashobora guhunga kandi abarwanyi ntibashobora gutoroka.

Mu majyaruguru ku nkombe z’Uruzi rwa Ufurate

Ni ho basitariye baragwa.’+

 7 Uwo ni nde uzamutse nk’Uruzi rwa Nili,

Ameze nk’inzuzi zifite amazi yivumbagatanyije?

 8 Ni Egiputa izamutse imeze nk’Uruzi rwa Nili,+

Imeze nk’inzuzi zifite amazi yivumbagatanyije

Kandi iravuga iti: ‘nzazamuka ndengere isi yose.

Nzarimbura umujyi n’abawutuyemo.’

 9 Muzamuke mwa mafarashi mwe!

Namwe mwa magare akururwa n’amafarashi mwe, mwiruke nk’abasazi!

Mureke abarwanyi bajye imbere,

Ab’i Kushi n’ab’i Puti bitwaza ingabo,+

N’ab’i Ludimu+ barwanisha imiheto kandi bakayikora.*+

10 “Uwo ni umunsi w’Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo, umunsi azihorera ku banzi be. Inkota izarya ihage, ihage amaraso yabo, kuko Umwami w’Ikirenga Yehova nyiri ingabo afite igitambo azatambira mu gihugu cy’amajyaruguru ku Ruzi rwa Ufurate.+

11 Wa mukobwa wo muri Egiputa we,

Zamuka ujye i Gileyadi ushake amavuta avura.+

Waruhijwe n’ubusa ushaka imiti yagukiza,

Kuko nta muti uzakuvura ngo ukire.+

12 Ibihugu byumvise ko wakozwe n’isoni+

Kandi ijwi ryo gutaka kwawe ryuzuye mu gihugu hose.

Kuko umurwanyi asitara ku wundi murwanyi,

Maze bombi bakagwira icyarimwe.”

13 Ibi ni byo Yehova yabwiye umuhanuzi Yeremiya ku birebana no kuza kwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, aje kurimbura igihugu cya Egiputa, yaravuze ati:+

14 “Mubivuge muri Egiputa, mubitangaze i Migidoli,+

Mubitangaze i Nofu* n’i Tahapanesi.+

Uvuge uti: ‘muhagarare mu myanya yanyu kandi mwitegure,

Kuko inkota izica abantu babakikije bose.

15 Kuki abagabo bawe b’abanyambaraga bashize?

Ntibashoboye kwihagararaho,

Kuko Yehova yabagushije hasi.

16 Basitara ari benshi maze bakagwa.

Barabwirana bati:

“Nimuze duhaguruke dusubire muri bene wacu no mu gihugu cyacu,

Kuko inkota iri kwica abantu benshi.”’

17 Aho ni ho batangarije bati:

‘Farawo umwami wa Egiputa nta kindi ashoboye uretse gusakuza gusa!

Yitesheje uburyo bwiza* yari abonye.’+

18 Umwami witwa Yehova nyiri ingabo aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko

Azaza* ameze nk’uko Tabori+ imeze mu misozi,

Nk’uko Karumeli+ imeze ku nyanja.

19 Yewe mukobwa utuye muri Egiputa we,

Tegura ibyo uzahungana,

Kuko Nofu* izahinduka ikintu giteye ubwoba;

Izatwikwa* isigare nta muntu uyituyemo.+

20 Egiputa imeze nk’inyana nziza cyane.

Ariko amasazi aryana cyane azayitera aturutse mu majyaruguru.

21 Abasirikare bayo bavuye mu bindi bihugu,* bameze nk’ibimasa bibyibushye,

Ariko na bo basubiye inyuma maze bahungira rimwe.

Ntibashoboye kwihagararaho,+

Kuko umunsi w’ibyago byabo wabagezeho.

Igihe cyo kubabaza ibyo bakoze cyari kigeze.’

22 ‘Ijwi ryayo rimeze nk’iry’inzoka ihunga;

Bakurikira Egiputa bafite imbaraga nyinshi, bafite amashoka,

Bameze nk’abantu bagiye gutema ibiti.*

23 Yehova aravuga ati: “bazatema ishyamba ryayo, nubwo bisa n’ibigoye kuryinjiramo kubera ibiti byinshi.

Kuko ari benshi cyane kuruta inzige; ntibabarika.

24 Umukobwa wo muri Egiputa azakorwa n’isoni.

Azahabwa abantu bo mu majyaruguru.”’+

25 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘ngiye guhagurukira Amoni+ yo muri No,*+ Farawo, Egiputa, imana zayo,+ abami bayo, ni ukuvuga Farawo n’abamwiringira bose.’+

26 “Yehova aravuga ati: ‘nzabateza abashaka kubica,* ni ukuvuga Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni+ n’abagaragu be. Ariko nyuma yaho, Egiputa izongera guturwa nk’uko byahoze mbere.’+

27 Ariko wowe mugaragu wanjye Yakobo ntutinye

Kandi nawe Isirayeli ntugire ubwoba.+

Kuko nzagukiza nkuvanye kure

Kandi abagukomokaho nzabagarura, mbavanye mu gihugu cy’abari barabajyanye ku ngufu.+

Yakobo azagaruka agire amahoro n’umutuzo,

Nta muntu umutera ubwoba.+

28 Yehova aravuga ati: ‘wowe mugaragu wanjye Yakobo ntutinye, kuko ndi kumwe nawe.

Ibihugu byose nabatatanyirijemo nzabirimbura.+

Icyakora wowe sinzakurimbura+

Nzagukosora mu rugero rukwiriye,+

Ariko sinzabura kuguhana.’”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze