ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Kwigomeka kwa Isirayeli (1-32)

      • Abisirayeli basezeranywa ko bazagaruka mu gihugu cyabo (33-44)

      • Ibyago byahanuriwe amajyepfo (45-49)

Ezekiyeli 20:3

Impuzamirongo

  • +Yes 1:12, 15; Ezk 14:3

Ezekiyeli 20:4

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:51; 22:2; Luka 11:47

Ezekiyeli 20:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “nazamuye ukuboko kwanjye.”

Impuzamirongo

  • +Gut 7:6
  • +Kuva 4:31; 6:7, 8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2012, p. 24-25

Ezekiyeli 20:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igihugu natase.”

  • *

    Cyangwa “igihugu gitatse.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 3:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2012, p. 24-25

Ezekiyeli 20:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.

Impuzamirongo

  • +Lew 18:3; Gut 29:16, 17; Yos 24:14
  • +Lew 20:7

Ezekiyeli 20:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:4

Ezekiyeli 20:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ridahumanyirizwa.”

  • *

    Abavugwa aha ni Abisirayeli.

  • *

    Abavugwa aha ni Abisirayeli.

Impuzamirongo

  • +Kub 14:13-16; Gut 9:27, 28; 1Sm 12:22
  • +Kuva 32:11, 12; Yos 2:9, 10; 9:3, 9; 1Sm 4:7, 8

Ezekiyeli 20:10

Impuzamirongo

  • +Kuva 13:17, 18; 15:22

Ezekiyeli 20:11

Impuzamirongo

  • +Gut 4:8
  • +Gut 8:3; 30:16

Ezekiyeli 20:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:8-10; Lew 23:3, 24; 25:4, 11
  • +Kuva 31:13; 35:2

Ezekiyeli 20:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:8; Kub 14:22, 23
  • +Kub 14:11, 12

Ezekiyeli 20:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Abavugwa aha ni Abisirayeli.

Impuzamirongo

  • +Yos 7:9; Ezk 36:22

Ezekiyeli 20:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igihugu gitatse.”

Impuzamirongo

  • +Kub 14:30; Zb 95:11; 106:26, 27
  • +Kub 13:26, 27

Ezekiyeli 20:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:1, 4; Kub 25:1, 2; Ibk 7:42

Ezekiyeli 20:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ijisho ryanjye ryabagiriye impuhwe.”

Ezekiyeli 20:18

Impuzamirongo

  • +Kub 14:33
  • +Zb 78:8

Ezekiyeli 20:19

Impuzamirongo

  • +Gut 4:1

Ezekiyeli 20:20

Impuzamirongo

  • +Yer 17:22
  • +Kuva 31:13

Ezekiyeli 20:21

Impuzamirongo

  • +Kub 25:1; Gut 9:23
  • +Yes 63:10

Ezekiyeli 20:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Abavugwa aha ni Abisirayeli.

Impuzamirongo

  • +Zb 78:38
  • +Zb 25:11; 79:9; Yer 14:7; Dan 9:19

Ezekiyeli 20:23

Impuzamirongo

  • +Lew 26:33; Zb 106:26, 27

Ezekiyeli 20:24

Impuzamirongo

  • +Lew 26:15, 16
  • +Yer 2:7

Ezekiyeli 20:25

Impuzamirongo

  • +Zb 81:12

Ezekiyeli 20:26

Impuzamirongo

  • +Lew 18:21; Yer 7:31

Ezekiyeli 20:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “impumuro igusha neza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impumuro iruhura.”

Impuzamirongo

  • +Yos 23:5
  • +Gut 12:2

Ezekiyeli 20:29

Impuzamirongo

  • +Ezk 16:24, 25

Ezekiyeli 20:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.

Impuzamirongo

  • +Abc 2:19; 2Ng 21:13; Yer 13:26, 27

Ezekiyeli 20:31

Impuzamirongo

  • +Gut 18:10, 12; Zb 106:36-38; Yer 7:31
  • +Yes 1:15
  • +Zek 7:13

Ezekiyeli 20:32

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ikorera.”

Impuzamirongo

  • +Yer 44:17

Ezekiyeli 20:33

Impuzamirongo

  • +Yer 21:5; Ezk 8:18

Ezekiyeli 20:34

Impuzamirongo

  • +Yes 27:13; Ezk 34:16

Ezekiyeli 20:35

Impuzamirongo

  • +Yer 2:9

Ezekiyeli 20:37

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mbashyire mu murunga w’isezerano.”

Impuzamirongo

  • +Lew 27:32; Ezk 34:17

Ezekiyeli 20:38

Impuzamirongo

  • +Ezk 34:20, 21
  • +Ezk 13:9

Ezekiyeli 20:39

Impuzamirongo

  • +Abc 10:14; Zb 81:12
  • +Yes 1:13; Ezk 23:39

Ezekiyeli 20:40

Impuzamirongo

  • +Yes 2:2, 3; 66:20
  • +Yes 56:7; Zek 8:22
  • +Mal 3:4

Ezekiyeli 20:41

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “impumuro igusha neza.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “impumuro iruhura.”

Impuzamirongo

  • +Yes 11:11; Yer 23:3
  • +Yes 5:16; Ezk 38:23

Ezekiyeli 20:42

Impuzamirongo

  • +Ezk 36:23
  • +Ezk 11:17

Ezekiyeli 20:43

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muzazinukwa mu maso hanyu.”

Impuzamirongo

  • +Lew 26:40; Ezk 6:9; 16:61
  • +Yer 31:18

Ezekiyeli 20:44

Impuzamirongo

  • +Zb 79:9; Ezk 36:22, 23

Ezekiyeli 20:47

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubutaka bwose.”

Impuzamirongo

  • +Gut 32:22; Yer 21:14
  • +Yes 66:24

Ezekiyeli 20:48

Impuzamirongo

  • +2Ng 7:20; Amg 2:17

Ezekiyeli 20:49

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2007, p. 14

    1/12/1988, p. 12

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 20:3Yes 1:12, 15; Ezk 14:3
Ezek. 20:4Ezk 16:51; 22:2; Luka 11:47
Ezek. 20:5Gut 7:6
Ezek. 20:5Kuva 4:31; 6:7, 8
Ezek. 20:6Kuva 3:8
Ezek. 20:7Lew 18:3; Gut 29:16, 17; Yos 24:14
Ezek. 20:7Lew 20:7
Ezek. 20:8Kuva 32:4
Ezek. 20:9Kub 14:13-16; Gut 9:27, 28; 1Sm 12:22
Ezek. 20:9Kuva 32:11, 12; Yos 2:9, 10; 9:3, 9; 1Sm 4:7, 8
Ezek. 20:10Kuva 13:17, 18; 15:22
Ezek. 20:11Gut 4:8
Ezek. 20:11Gut 8:3; 30:16
Ezek. 20:12Kuva 20:8-10; Lew 23:3, 24; 25:4, 11
Ezek. 20:12Kuva 31:13; 35:2
Ezek. 20:13Kuva 32:8; Kub 14:22, 23
Ezek. 20:13Kub 14:11, 12
Ezek. 20:14Yos 7:9; Ezk 36:22
Ezek. 20:15Kub 14:30; Zb 95:11; 106:26, 27
Ezek. 20:15Kub 13:26, 27
Ezek. 20:16Kuva 32:1, 4; Kub 25:1, 2; Ibk 7:42
Ezek. 20:18Kub 14:33
Ezek. 20:18Zb 78:8
Ezek. 20:19Gut 4:1
Ezek. 20:20Yer 17:22
Ezek. 20:20Kuva 31:13
Ezek. 20:21Kub 25:1; Gut 9:23
Ezek. 20:21Yes 63:10
Ezek. 20:22Zb 78:38
Ezek. 20:22Zb 25:11; 79:9; Yer 14:7; Dan 9:19
Ezek. 20:23Lew 26:33; Zb 106:26, 27
Ezek. 20:24Lew 26:15, 16
Ezek. 20:24Yer 2:7
Ezek. 20:25Zb 81:12
Ezek. 20:26Lew 18:21; Yer 7:31
Ezek. 20:28Yos 23:5
Ezek. 20:28Gut 12:2
Ezek. 20:29Ezk 16:24, 25
Ezek. 20:30Abc 2:19; 2Ng 21:13; Yer 13:26, 27
Ezek. 20:31Gut 18:10, 12; Zb 106:36-38; Yer 7:31
Ezek. 20:31Yes 1:15
Ezek. 20:31Zek 7:13
Ezek. 20:32Yer 44:17
Ezek. 20:33Yer 21:5; Ezk 8:18
Ezek. 20:34Yes 27:13; Ezk 34:16
Ezek. 20:35Yer 2:9
Ezek. 20:37Lew 27:32; Ezk 34:17
Ezek. 20:38Ezk 34:20, 21
Ezek. 20:38Ezk 13:9
Ezek. 20:39Abc 10:14; Zb 81:12
Ezek. 20:39Yes 1:13; Ezk 23:39
Ezek. 20:40Yes 2:2, 3; 66:20
Ezek. 20:40Yes 56:7; Zek 8:22
Ezek. 20:40Mal 3:4
Ezek. 20:41Yes 11:11; Yer 23:3
Ezek. 20:41Yes 5:16; Ezk 38:23
Ezek. 20:42Ezk 36:23
Ezek. 20:42Ezk 11:17
Ezek. 20:43Lew 26:40; Ezk 6:9; 16:61
Ezek. 20:43Yer 31:18
Ezek. 20:44Zb 79:9; Ezk 36:22, 23
Ezek. 20:47Gut 32:22; Yer 21:14
Ezek. 20:47Yes 66:24
Ezek. 20:482Ng 7:20; Amg 2:17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 20:1-49

Ezekiyeli

20 Mu mwaka wa karindwi, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki yako ya 10, bamwe mu bayobozi b’Abisirayeli baje kugira icyo babaza Yehova maze bicara imbere yanjye. 2 Nuko Yehova arambwira ati: 3 “Mwana w’umuntu we, vugana n’abo bayobozi b’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ese muzanywe no kugira icyo mumbaza? Ndahiye mu izina ryanjye ko ntazabasubiza ibyo mumbaza,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”’

4 “Ese uzabacira urubanza mwana w’umuntu we? Ese witeguye kubacira urubanza? Bamenyeshe ibintu bibi cyane ba sekuruza bakoze.+ 5 Ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ku munsi natoranyije Isirayeli,+ narahiriye* abakomoka mu muryango wa Yakobo kandi ntuma bamenya, igihe bari mu gihugu cya Egiputa.+ Ni koko, narabarahiye ndavuga nti: ‘ndi Yehova Imana yanyu.’ 6 Uwo munsi nabarahiye ko nzabavana mu gihugu cya Egiputa, nkabajyana mu gihugu nabashakiye,* ni ukuvuga igihugu gitemba amata n’ubuki.+ Cyari cyiza cyane* kuruta ibindi bihugu byose. 7 Icyo gihe narababwiye nti: “buri wese muri mwe nate kure ibintu bibi cyane akomeza kureba, ntimwiyandurishe ibigirwamana biteye iseseme* byo muri Egiputa.+ Ndi Yehova Imana yanyu.’+

8 “‘“Icyakora banyigometseho kandi ntibanyumvira. Ntibataye kure ibintu bibi cyane bitegerezaga kandi ntibaretse ibigirwamana biteye iseseme byo muri Egiputa.+ Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye kandi nkabateza umujinya wanjye mwinshi bari mu gihugu cya Egiputa. 9 Ariko ibyo nakoze, nabikoze kubera izina ryanjye, kugira ngo ritandurizwa* mu bihugu babagamo, ibyo bihugu bibireba.+ Kuko natumye bamenya,* igihe nabakuraga* mu gihugu cya Egiputa, ibyo bihugu byose bibireba.+ 10 Nuko mbakura mu gihugu cya Egiputa mbajyana mu butayu.+

11 “‘“Nyuma yaho, nabahaye amabwiriza, mbamenyesha n’amategeko yanjye+ kugira ngo umuntu wese uyakurikiza akomeze kubaho.+ 12 Nanone nabahaye amasabato yanjye+ ngo abe ikimenyetso hagati yanjye na bo,+ bityo bamenye ko njyewe Yehova ari njye ubeza.*

13 “‘“Ariko abo mu muryango wa Isirayeli banyigometseho mu butayu.+ Banze kumvira amategeko yanjye no gukurikiza amabwiriza yanjye kandi kuyakurikiza ari byo bituma umuntu akomeza kubaho. Bahumanyije cyane amasabato yanjye. Ni yo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye mu butayu kugira ngo mbatsembe.+ 14 Ariko ibyo nakoze nabikoze kubera izina ryanjye kugira ngo ritandurizwa imbere y’ibihugu byari byarabonye mbavanayo.*+ 15 Nanone nabarahiriye mu butayu ko ntari kubajyana mu gihugu nari narabahaye,+ ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki,+ igihugu cyiza cyane* kuruta ibindi bihugu byose, 16 kuko banze amategeko yanjye, bakanga no gukurikiza amabwiriza yanjye kandi bahumanyije amasabato yanjye bitewe n’uko imitima yabo yakurikiraga ibigirwamana byabo biteye iseseme.+

17 “‘“Icyakora nabagiriye impuhwe* sinabarimbura. Sinabamariye mu butayu. 18 Nabwiriye abana babo mu butayu+ nti: ‘Ntimukumvire amabwiriza ya ba sogokuruza banyu+ cyangwa ngo mukurikize amategeko yabo kandi ntimukiyandurishe ibigirwamana byabo biteye iseseme. 19 Ndi Yehova Imana yanyu. Mujye mukurikiza amabwiriza yanjye, mukomeze mwumvire amategeko yanjye kandi mukore ibihuje na yo.+ 20 Mujye mweza amasabato yanjye,+ azabe ikimenyetso hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye ko ndi Yehova Imana yanyu.’+

21 “‘“Ariko abana na bo batangiye kunyigomekaho.+ Banze gukurikiza amategeko yanjye no kumvira amabwiriza yanjye ngo bakore ibihuje na yo kandi kuyakurikiza ari byo bituma umuntu akomeza kubaho. Bahumanyije amasabato yanjye, niyo mpamvu niyemeje kubasukaho uburakari bwanjye kandi nkabateza umujinya wanjye mwinshi bari mu butayu.+ 22 Ariko narifashe+ kandi ibyo nakoze nabikoze kubera izina ryanjye+ kugira ngo ritandurizwa imbere y’ibihugu byari byarabonye mbavanayo.* 23 Nanone nabarahiriye mu butayu ko nari kubatatanyiriza mu mahanga, nkabakwiza mu bihugu,+ 24 kuko batakurikije amabwiriza yanjye, bakanga n’amategeko yanjye,+ bagahumanya amasabato yanjye kandi bagakurikira ibigirwamana biteye iseseme bya ba sekuruza.+ 25 Nanjye narabaretse bakurikiza amabwiriza atari meza n’amategeko adashobora gutuma bakomeza kubaho.+ 26 Narabaretse banduzwa n’ibitambo byabo igihe batwikaga umwana wese w’imfura,+ kugira ngo mbarimbure maze bamenye ko ndi Yehova.”’

27 “None rero mwana w’umuntu, vugana n’Abisirayeli ubabwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “nanone ba sogokuruza banyu barantutse barampemukira. 28 Nabazanye mu gihugu nari nararahiye ko nzabaha.+ Iyo babonaga udusozi tureture n’ibiti bitoshye,+ batangiraga gutamba ibitambo byabo, bagatura n’amaturo yabo andakaza, bakahatambira ibitambo bifite impumuro nziza* kandi bakahasukira amaturo yabo y’ibyokunywa. 29 Nuko ndababaza nti: ‘aho hantu mujya hirengeye hasobanura iki? (na n’ubu haracyitwa ahantu hirengeye.)’”’+

30 “None rero, bwira Abisirayeli uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “mwiyanduza nka ba sogokuruza banyu, mugasenga ibigirwamana byabo biteye iseseme, mugasambana na byo.*+ 31 None mukomeje kwiyanduza kugeza n’uyu munsi, mutambira ibitambo ibigirwamana byanyu byose biteye iseseme kandi mugatwika abahungu banyu?+ Ese mwa Bisirayeli mwe, murumva koko nakwemera ko mugira icyo mumbaza?”’+

“Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘ndahiye mu izina ryanjye ko ntazabasubiza.+ 32 Nanone ibyo mutekereza mu mitima yanyu ntibizabaho kuko muvuga muti: “nimureke tube nk’amahanga, tube nk’imiryango yo mu bindi bihugu, isenga* ibiti n’amabuye.”’”+

33 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘Ndahiye mu izina ryanjye ko nzabategeka nk’umwami; nzabategekesha ukuboko gukomeye kandi kurambuye, mbasukeho uburakari bwinshi.+ 34 Nzakoresha ukuboko gukomeye kandi kurambuye n’uburakari bwinshi, mbagarure mbavanye mu bantu bo mu mahanga, mbahurize hamwe mbakuye mu bihugu mwatatanyirijwemo.+ 35 Nzabajyana mu butayu bw’abantu bo mu mahanga maze mburanireyo namwe turebana amaso ku maso.+

36 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘nk’uko naburanye na ba sogokuruza banyu mu butayu bwo mu gihugu cya Egiputa, ni ko nzaburana namwe. 37 Nzabanyuza munsi y’inkoni y’umushumba+ kandi mbategeke* kubahiriza isezerano. 38 Ariko nzabakuramo abantu banyigomekaho n’abancumuraho.+ Nzabavana mu gihugu batuyemo ari abanyamahanga, ariko ntibazinjira mu gihugu cya Isirayeli;+ muzamenya ko ndi Yehova.’

39 “Mwa Bisirayeli mwe, Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘buri wese muri mwe nagende akorere ibigirwamana bye biteye iseseme.+ Ariko nimutanyumvira, ntimuzaba mugishoboye guhumanya izina ryanjye mukoresheje ibitambo byanyu n’ibigirwamana byanyu biteye iseseme.’+

40 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘kuko ku musozi wanjye wera,+ ni ukuvuga ku musozi muremure wa Isirayeli, ari ho Abisirayeli bose uko bakabaye bazankorera muri icyo gihugu.+ Ni ho nzabishimira kandi ni ho nzabasabira amaturo n’ibyiza kuruta ibindi muntura, ni ukuvuga ibintu byanyu byose byera.+ 41 Nzabishimira bitewe n’impumuro nziza* y’ibitambo byanyu, igihe nzabazana mbavanye mu bantu bo mu mahanga, nkabahuriza hamwe mbavanye mu bihugu mwari mwaratataniyemo.+ Izina ryanjye rizezwa hagati yanyu amahanga abireba.’+

42 “‘Namwe muzamenya ko ndi Yehova,+ igihe nzabazana mu gihugu cya Isirayeli,+ mu gihugu narahiye ba sogokuruza banyu ko nzabaha. 43 Aho ni ho muzibukira imyifatire yanyu n’ibikorwa byanyu byose mwiyandurishije+ kandi muzumva mwiyanze* bitewe n’ibintu bibi byose mwakoze.+ 44 Mwa Bisirayeli mwe, muzamenya ko ndi Yehova igihe nzagira icyo mbakorera kubera izina ryanjye,+ ntakurikije imyifatire yanyu mibi.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

45 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 46 “Mwana w’umuntu we, hindukira urebe mu karere ko mu majyepfo maze ubwire akarere ko mu majyepfo aya magambo, uhanurire ishyamba ryo mu majyepfo. 47 Ubwire ishyamba ryo mu majyepfo uti: ‘umva ijambo rya Yehova. Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “ngiye gucana umuriro wo kugutwika+ kandi uzatwika igiti cyose kibisi n’igiti cyose cyumye. Ibirimi by’uwo muriro ntibizazima+ kandi bizatwika mu maso hose* kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru. 48 Abantu bose bazabona ko njyewe Yehova ari njye wawucanye, ku buryo ntawuzawuzimya.”’”+

49 Nuko ndavuga nti: “Ayii, Mwami w’Ikirenga Yehova, baranseka bakavuga bati: ‘nubundi ahora aca imigani?’”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze