ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 26
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Ituro ry’imyaka yeze mbere (1-11)

      • Ikindi cya cumi (12-15)

      • Abisirayeli bari umutungo wihariye wa Yehova (16-19)

Gutegeka kwa Kabiri 26:2

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:19; Lew 23:10; Kub 18:8, 12; 2Ng 6:6; 31:5; Img 3:9

Gutegeka kwa Kabiri 26:3

Impuzamirongo

  • +Int 17:1, 8; 26:3

Gutegeka kwa Kabiri 26:5

Impuzamirongo

  • +Int 28:5; Hos 12:12
  • +Int 46:3; Ibk 7:15
  • +Int 46:27
  • +Kuva 1:7; Gut 10:22; Zb 105:24

Gutegeka kwa Kabiri 26:6

Impuzamirongo

  • +Kuva 1:11

Gutegeka kwa Kabiri 26:7

Impuzamirongo

  • +Kuva 3:9; 4:31; Ibk 7:34

Gutegeka kwa Kabiri 26:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 6:6
  • +Kuva 7:3; Gut 4:33, 34

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/10/2015, p. 4-5

Gutegeka kwa Kabiri 26:9

Impuzamirongo

  • +Kuva 3:8; Gut 8:7, 8; Ezk 20:6

Gutegeka kwa Kabiri 26:10

Impuzamirongo

  • +Gut 26:2

Gutegeka kwa Kabiri 26:11

Impuzamirongo

  • +Gut 12:7; 16:14

Gutegeka kwa Kabiri 26:12

Impuzamirongo

  • +Gut 12:5, 6; 14:22
  • +Gut 14:28, 29; Img 14:21; 1Yh 3:17

Gutegeka kwa Kabiri 26:13

Impuzamirongo

  • +Yak 1:27

Gutegeka kwa Kabiri 26:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “duhumanye.”

Gutegeka kwa Kabiri 26:15

Impuzamirongo

  • +Int 15:18; 26:3
  • +Kuva 23:25
  • +Gut 8:7, 8

Gutegeka kwa Kabiri 26:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Gut 6:6; 11:1; Zb 119:34; 1Yh 5:3

Gutegeka kwa Kabiri 26:17

Impuzamirongo

  • +Lew 19:37; 26:46
  • +Umb 12:13

Gutegeka kwa Kabiri 26:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umutungo we w’agaciro kenshi.”

Impuzamirongo

  • +Gut 14:2; 29:10-13

Gutegeka kwa Kabiri 26:19

Impuzamirongo

  • +Gut 4:8
  • +Gut 7:6; 28:1, 9

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 26:2Kuva 23:19; Lew 23:10; Kub 18:8, 12; 2Ng 6:6; 31:5; Img 3:9
Guteg. 26:3Int 17:1, 8; 26:3
Guteg. 26:5Int 28:5; Hos 12:12
Guteg. 26:5Int 46:3; Ibk 7:15
Guteg. 26:5Int 46:27
Guteg. 26:5Kuva 1:7; Gut 10:22; Zb 105:24
Guteg. 26:6Kuva 1:11
Guteg. 26:7Kuva 3:9; 4:31; Ibk 7:34
Guteg. 26:8Kuva 6:6
Guteg. 26:8Kuva 7:3; Gut 4:33, 34
Guteg. 26:9Kuva 3:8; Gut 8:7, 8; Ezk 20:6
Guteg. 26:10Gut 26:2
Guteg. 26:11Gut 12:7; 16:14
Guteg. 26:12Gut 12:5, 6; 14:22
Guteg. 26:12Gut 14:28, 29; Img 14:21; 1Yh 3:17
Guteg. 26:13Yak 1:27
Guteg. 26:15Int 15:18; 26:3
Guteg. 26:15Kuva 23:25
Guteg. 26:15Gut 8:7, 8
Guteg. 26:16Gut 6:6; 11:1; Zb 119:34; 1Yh 5:3
Guteg. 26:17Lew 19:37; 26:46
Guteg. 26:17Umb 12:13
Guteg. 26:18Gut 14:2; 29:10-13
Guteg. 26:19Gut 4:8
Guteg. 26:19Gut 7:6; 28:1, 9
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 26:1-19

Gutegeka kwa Kabiri

26 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe umurage wanyu mukacyigarurira mukagituramo, 2 muzafate ku myaka izaba yeze mbere, ni ukuvuga mu byo muzaba mwejeje mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, muyishyire mu gitebo mujye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye.+ 3 Muzasange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe, mumubwire muti: ‘uyu munsi turagira ngo twereke Yehova Imana yacu ko twageze mu gihugu Yehova yarahiye ba sogokuruza ko azaduha.’+

4 “Umutambyi azakire icyo gitebo agitereke imbere y’igicaniro cya Yehova Imana yanyu. 5 Muzavugire imbere ya Yehova Imana yanyu muti: ‘sogokuruza yari Umwarameyi+ kandi yahoraga yimuka. Yaramanutse ajya muri Egiputa+ aturayo ari umunyamahanga, ari hamwe n’abantu bake cyane.+ Ariko nyuma yaje gukomokwaho n’abantu benshi bakomeye kandi bafite imbaraga.+ 6 Abanyegiputa badufashe nabi, baradukandamiza kandi badukoresha imirimo ivunanye cyane.+ 7 Nuko dutakira Yehova Imana ya ba sogokuruza, maze Yehova yumva gutaka kwacu, abona imibabaro yacu, agahinda kacu n’ukuntu twafatwaga nabi.+ 8 Hanyuma Yehova adukura muri Egiputa, akoresheje ukuboko kwe gukomeye,+ imbaraga ze nyinshi ziteye ubwoba n’ibimenyetso n’ibitangaza.+ 9 Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, igihugu gitemba amata n’ubuki.+ 10 None dore twazanye imyaka ya mbere mu byo twejeje mu butaka Yehova yaduhaye.’+

“Muzabishyire imbere ya Yehova Imana yanyu, maze mwunamire Yehova Imana yanyu. 11 Hanyuma muzishimire ibyiza byose Yehova Imana yanyu yabahaye, mwe n’abo mu rugo rwanyu n’Abalewi muri kumwe n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu.+

12 “Nimumara gukura icya cumi+ ku byo mwejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka w’icya cumi, muzagihe Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi, bakirire mu mijyi yanyu bahage.+ 13 Muzavugire imbere ya Yehova Imana yanyu muti: ‘twakuye mu nzu ibintu byera byose, tubiha Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi,+ dukurikije amategeko yose wadutegetse. Ntitwarenze ku mategeko yawe cyangwa ngo tuyibagirwe. 14 Ntitwabiriyeho turi mu cyunamo, ngo tugire ibyo dukoraho twanduye* cyangwa ngo dutangeho, igihe habaga hari umuntu wapfuye. Twumviye ibyo Yehova Imana yacu yadutegetse. Twakurikije ibyo wadutegetse byose. 15 Itegereze uri mu ijuru ryawe ryera, aho uba maze nk’uko wabirahiye ba sogokuruza,+ uhe umugisha abantu bawe ari bo Bisirayeli, uhe n’umugisha igihugu waduhaye,+ ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki.’+

16 “Uyu munsi Yehova Imana yanyu arabategeka ngo mukurikize aya mabwiriza n’amategeko. Muzayumvire kandi muyakurikize n’umutima wanyu wose+ n’ubugingo* bwanyu bwose. 17 Uyu munsi mwatumye Yehova avuga ko azaba Imana yanyu igihe cyose muzakurikiza ibyo yababwiye, mukitondera amabwiriza+ n’amategeko+ ye kandi mukamwumvira muri byose. 18 Yehova na we yatumye uyu munsi mwemeza ko muzaba abantu be, mukaba umutungo we wihariye*+ nk’uko yabibasezeranyije kandi mwemera ko muzumvira amategeko ye yose. 19 Nanone nk’uko yabibasezeranyije, azabarutisha abandi bantu bose yaremye,+ kugira ngo abaheshe icyubahiro, atume mumenyekana ahantu hose, abantu bajye babashima, maze namwe mube abantu bera ba Yehova Imana yanyu,+ nk’uko yabibasezeranyije.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze