ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Ibitambo byagombaga kuba bidafite ikibazo (1)

      • Ibyo bari gukorera umuntu usenga izindi mana (2-7)

      • Ibirebana n’urubanza rukomeye cyane (8-13)

      • Amabwiriza y’uwari kuzaba umwami (14-20)

        • Umwami yagombaga kwandukura igitabo cy’Amategeko (18)

Gutegeka kwa Kabiri 17:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ifite inenge.”

Impuzamirongo

  • +Lew 22:20; Gut 15:21; Mal 1:8

Gutegeka kwa Kabiri 17:2

Impuzamirongo

  • +Gut 4:23; 13:6-9

Gutegeka kwa Kabiri 17:3

Impuzamirongo

  • +Gut 4:19
  • +Gut 13:12-15

Gutegeka kwa Kabiri 17:4

Impuzamirongo

  • +Yoh 7:51

Gutegeka kwa Kabiri 17:5

Impuzamirongo

  • +Gut 13:6, 10

Gutegeka kwa Kabiri 17:6

Impuzamirongo

  • +Mat 18:16; Yoh 8:17; 1Tm 5:19; Heb 10:28
  • +Kub 35:30; Gut 19:15

Gutegeka kwa Kabiri 17:7

Impuzamirongo

  • +Gut 13:5; 1Kor 5:13

Gutegeka kwa Kabiri 17:8

Impuzamirongo

  • +Kub 35:11
  • +Gut 12:5; 1Bm 3:16, 28; Zb 122:2, 5

Gutegeka kwa Kabiri 17:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 7:15, 16
  • +Gut 19:17; 21:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Isi Itarangwamo Intambara, p. 11

Gutegeka kwa Kabiri 17:11

Impuzamirongo

  • +Mal 2:7
  • +Gut 5:32; 12:32

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Isi Itarangwamo Intambara, p. 11

Gutegeka kwa Kabiri 17:12

Impuzamirongo

  • +Img 11:2; Heb 10:28
  • +Gut 13:5; 1Kor 5:13

Gutegeka kwa Kabiri 17:13

Impuzamirongo

  • +Gut 13:11; 19:20

Gutegeka kwa Kabiri 17:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 8:5, 20; 10:19

Gutegeka kwa Kabiri 17:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 9:17; 10:24; 16:12, 13

Gutegeka kwa Kabiri 17:16

Impuzamirongo

  • +Gut 20:1; 2Sm 8:4; Zb 20:7; Img 21:31
  • +Yes 31:1

Gutegeka kwa Kabiri 17:17

Impuzamirongo

  • +1Bm 11:1-3; Neh 13:26
  • +Yobu 31:24, 28; 1Tm 6:9

Gutegeka kwa Kabiri 17:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umuzingo.”

  • *

    Cyangwa “ayakoporoye.”

Impuzamirongo

  • +Gut 31:9, 26; 2Bm 22:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2007, p. 20

    1/10/1995, p. 20-21

Gutegeka kwa Kabiri 17:19

Impuzamirongo

  • +2Ng 34:18
  • +Zb 1:2; 119:97

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2002, p. 12-17

    1/10/2000, p. 8

    1/10/1995, p. 20-21

Gutegeka kwa Kabiri 17:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/1995, p. 20-21

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 17:1Lew 22:20; Gut 15:21; Mal 1:8
Guteg. 17:2Gut 4:23; 13:6-9
Guteg. 17:3Gut 4:19
Guteg. 17:3Gut 13:12-15
Guteg. 17:4Yoh 7:51
Guteg. 17:5Gut 13:6, 10
Guteg. 17:6Mat 18:16; Yoh 8:17; 1Tm 5:19; Heb 10:28
Guteg. 17:6Kub 35:30; Gut 19:15
Guteg. 17:7Gut 13:5; 1Kor 5:13
Guteg. 17:8Kub 35:11
Guteg. 17:8Gut 12:5; 1Bm 3:16, 28; Zb 122:2, 5
Guteg. 17:91Sm 7:15, 16
Guteg. 17:9Gut 19:17; 21:5
Guteg. 17:11Mal 2:7
Guteg. 17:11Gut 5:32; 12:32
Guteg. 17:12Img 11:2; Heb 10:28
Guteg. 17:12Gut 13:5; 1Kor 5:13
Guteg. 17:13Gut 13:11; 19:20
Guteg. 17:141Sm 8:5, 20; 10:19
Guteg. 17:151Sm 9:17; 10:24; 16:12, 13
Guteg. 17:16Gut 20:1; 2Sm 8:4; Zb 20:7; Img 21:31
Guteg. 17:16Yes 31:1
Guteg. 17:171Bm 11:1-3; Neh 13:26
Guteg. 17:17Yobu 31:24, 28; 1Tm 6:9
Guteg. 17:18Gut 31:9, 26; 2Bm 22:8
Guteg. 17:192Ng 34:18
Guteg. 17:19Zb 1:2; 119:97
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 17:1-20

Gutegeka kwa Kabiri

17 “Ntimugatambire Yehova Imana yanyu ikimasa cyangwa intama ifite ikibazo,* kuko Yehova Imana yanyu abyanga cyane.+

2 “Birashoboka ko muri umwe mu mijyi Yehova Imana yanyu agiye kubaha, hazaboneka umugabo cyangwa umugore wo muri mwe ukora ikintu kibi Yehova Imana yanyu yanga, akarenga ku isezerano rye,+ 3 agatandukira akajya gusenga izindi mana akazunamira cyangwa akunamira izuba, ukwezi cyangwa ibindi bintu byo mu ijuru+ kandi ibyo ntarigeze mbibategeka.+ 4 Ibyo bintu nibabibabwira cyangwa mukabyumva maze mwagenzura neza mugasanga ari ukuri koko,+ ibyo bintu bibi cyane byarakozwe muri Isirayeli, 5 uwo mugabo cyangwa uwo mugore wakoze ibyo bintu bibi, muzamujyane ku marembo y’umujyi, mumutere amabuye apfe.+ 6 Uwo muntu nashinjwa n’abantu babiri cyangwa batatu+ azicwe. Icyakora nashinjwa n’umuntu umwe+ gusa ntazicwe. 7 Abamushinje ni bo bazabanza gufata iya mbere bamutere amabuye kugira ngo bamwice, hanyuma abandi bose na bo babone kumutera amabuye. Muzakure ikibi muri mwe.+

8 “Nibabazanira urubanza mukabona rubakomereye cyane, rwaba ari urubanza rurebana no kumena amaraso,+ urubanza rw’umuntu uvuga ko yarenganyijwe, urubanza rufitanye isano n’urugomo cyangwa ibibazo byateye impaka mu mujyi wanyu, muzajye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya.+ 9 Muzasange abatambyi b’Abalewi n’umucamanza+ uzaba uriho icyo gihe, mubagishe inama maze bababwire uko mwaca urwo rubanza.+ 10 Hanyuma muzakore ibihuje n’ibyo mwabwiriwe aho hantu Yehova azatoranya. Muzitonde mukore ibihuje n’amabwiriza yose babahaye. 11 Muzakore ibihuje n’amategeko bazabaha, kandi mukurikize imyanzuro y’urubanza bazaba bafashe.+ Muzakurikize ibyo bazababwira byose nta guca ku ruhande.+ 12 Umuntu wese uzagira ubwibone akanga kumvira umucamanza cyangwa umutambyi ukorera Yehova Imana yanyu, azicwe.+ Muzakure ikibi muri Isirayeli.+ 13 Ibyo bizatuma abantu bose bazabyumva batinya, kandi ntibazongere kugira ubwibone ukundi.+

14 “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, mukacyigarurira mukagituramo maze mukavuga muti: ‘reka twishyirireho umwami nk’ibindi bihugu byose bidukikije,’+ 15 muzashyireho umwami Yehova Imana yanyu azatoranya.+ Muzashyiraho umwami mukuye mu bavandimwe banyu. Ntimuzemererwa gushyiraho umwami w’umunyamahanga, utari umuvandimwe wanyu. 16 Icyakora uwo mwami ntazirundanyirizeho amafarashi+ cyangwa ngo asubize abantu muri Egiputa kugira ngo ajye gushaka amafarashi menshi,+ kuko Yehova yababwiye ati: ‘ntimuzongere kunyura iyi nzira ngo musubireyo.’ 17 Nanone ntazashake abagore benshi batazamuyobya umutima.+ Kandi ntazirundanyirizeho ifeza na zahabu.+ 18 Namara kuba umwami, aziyandikire igitabo* cy’aya Mategeko ayakuye* mu gitabo gifitwe n’abatambyi b’Abalewi.+

19 “Azakigumane kandi ajye agisoma iminsi yose akiriho+ kugira ngo yige gutinya Yehova Imana ye, bityo yumvire ibintu byose biri muri aya Mategeko n’aya mabwiriza kandi abikurikize.+ 20 Ibyo bizatuma atishyira hejuru y’abavandimwe be kandi bitume akurikiza amategeko. Ibyo azabikore kugira ngo we n’abana be bazamare igihe kirekire ari abami muri Isirayeli.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze