ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 28
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yeremiya atumvikana na Hananiya umuhanuzi w’ikinyoma (1-17)

Yeremiya 28:1

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:17; 2Ng 36:10
  • +Yos 11:19; 2Sm 21:2

Yeremiya 28:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Yer 27:4, 8

Yeremiya 28:3

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:11, 13; Yer 27:16; Dan 1:2

Yeremiya 28:4

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:8; 25:27; Yer 37:1
  • +2Bm 23:36; 24:6
  • +2Bm 24:12, 14; Yer 24:1

Yeremiya 28:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Bibe bityo.”

Yeremiya 28:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “indwara.”

Yeremiya 28:10

Impuzamirongo

  • +Yer 27:2

Yeremiya 28:11

Impuzamirongo

  • +Yer 28:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 187-188

Yeremiya 28:13

Impuzamirongo

  • +Yer 27:2

Yeremiya 28:14

Impuzamirongo

  • +Gut 28:48; Yer 5:19
  • +Yer 27:6; Dan 2:37, 38

Yeremiya 28:15

Impuzamirongo

  • +Yer 28:1
  • +Yer 14:14; 23:21; 27:15; Ezk 13:3

Yeremiya 28:16

Impuzamirongo

  • +Gut 13:5; 18:20; Yer 29:32

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 28:12Bm 24:17; 2Ng 36:10
Yer. 28:1Yos 11:19; 2Sm 21:2
Yer. 28:2Yer 27:4, 8
Yer. 28:32Bm 24:11, 13; Yer 27:16; Dan 1:2
Yer. 28:42Bm 24:8; 25:27; Yer 37:1
Yer. 28:42Bm 23:36; 24:6
Yer. 28:42Bm 24:12, 14; Yer 24:1
Yer. 28:10Yer 27:2
Yer. 28:11Yer 28:4
Yer. 28:13Yer 27:2
Yer. 28:14Gut 28:48; Yer 5:19
Yer. 28:14Yer 27:6; Dan 2:37, 38
Yer. 28:15Yer 28:1
Yer. 28:15Yer 14:14; 23:21; 27:15; Ezk 13:3
Yer. 28:16Gut 13:5; 18:20; Yer 29:32
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 28:1-17

Yeremiya

28 Dore ibyabaye muri uwo mwaka, mu ntangiriro y’ubutegetsi bwa Sedekiya,+ umwami w’u Buyuda, ni ukuvuga mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Umuhanuzi Hananiya umuhungu wa Azuri, wakomokaga i Gibeyoni+ yambwiriye mu nzu ya Yehova imbere y’abatambyi n’abaturage bose ati: 2 “Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nzavuna umugogo* w’umwami w’i Babuloni.+ 3 Mu gihe kingana n’imyaka ibiri, nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu nzu ya Yehova, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yahavanye akabijyana i Babuloni.’”+ 4 “Yehova aravuga ati: ‘kandi Yekoniya+ umuhungu wa Yehoyakimu+ umwami w’u Buyuda n’abandi Bayuda bose bajyanywe ku ngufu i Babuloni,+ nzabagarura aha hantu, kuko nzavuna umugogo w’umwami w’i Babuloni.’”

5 Nuko umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi n’imbere y’abaturage bose bari bahagaze mu nzu ya Yehova. 6 Umuhanuzi Yeremiya aramubwira ati: “Amen!* Yehova abigenze atyo. Yehova akore ibyo wahanuye, agarure hano ibikoresho byo mu nzu ya Yehova n’abantu bose bajyanywe ku ngufu i Babuloni! 7 Ariko ndakwinginze, tega amatwi wumve ubutumwa nkubwira wowe n’abaturage bose. 8 Kuva kera abahanuzi bambanjirije n’abakubanjirije, bahanuriraga ibihugu byinshi n’ubwami bukomeye ibirebana n’intambara, ibyago n’icyorezo.* 9 Iyo umuhanuzi ahanuye iby’amahoro, ibyo yavuze bikabaho, ni bwo bamenye ko yatumwe na Yehova koko.”

10 Nuko umuhanuzi Hananiya afata umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya arawuvuna.+ 11 Hanyuma Hananiya avugira imbere y’abaturage bose ati: “Yehova aravuga ati: ‘mu myaka ibiri, uko ni ko nzavuna umugogo wa Nebukadinezari umwami w’i Babuloni, nywuvane ku ijosi ry’ibihugu byose.’”+ Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.

12 Umuhanuzi Hananiya amaze kuvuna umugogo wari ku ijosi ry’umuhanuzi Yeremiya, Yehova yabwiye Yeremiya ati: 13 “Genda ubwire Hananiya uti: ‘Yehova aravuga ati: “wavunnye umugogo w’igiti,+ ariko uzakora umugogo w’icyuma wo kuwusimbuza.” 14 Kuko Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli avuga ati: “nzashyira umugogo w’icyuma ku ijosi ry’ibyo bihugu byose kugira ngo bikorere Nebukadinezari umwami w’i Babuloni; kandi koko bigomba kumukorera.+ Ndetse nzamuha n’inyamaswa zo mu gasozi.”’”+

15 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira umuhanuzi Hananiya+ ati: “Hananiya we, ndakwinginze tega amatwi! Yehova ntiyagutumye, ahubwo watumye aba bantu bizera ibinyoma.+ 16 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati: ‘umva ngiye kugukura ku isi. Uzapfa muri uyu mwaka kuko watumye abantu basuzugura Yehova.’”+

17 Nuko umuhanuzi Hananiya apfa muri uwo mwaka, mu kwezi kwa karindwi.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze