Indirimbo baririmbaga bazamuka bagiye i Yerusalemu.
125 Abiringira Yehova,+
Bameze nk’Umusozi wa Siyoni udashobora kunyeganyega,
Ahubwo ugahoraho iteka ryose.+
2 Nk’uko imisozi ikikije Yerusalemu,+
Ni ko Yehova na we akikije abantu be,+
Uhereye ubu ukageza iteka ryose.
3 Ababi ntibazakomeza gutegeka abakiranutsi,+
Kugira ngo abakiranutsi badakora ibibi.+
4 Yehova, ugirire neza abakora ibyiza,+
N’abantu b’inyangamugayo.+
5 Naho abatandukira bagakora ibibi,
Yehova azabarimburana n’abanyabyaha.+
Isirayeli nigire amahoro.