ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Yerusalemu, umujyi uvusha amaraso (1-16)

      • Isirayeli imeze nk’ibisigazwa biva mu mabuye y’agaciro (17-22)

      • Abayobozi n’abaturage ba Isirayeli baciriwe urubanza (23-31)

Ezekiyeli 22:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ese uzacira urubanza umujyi? Ese uzawucira urubanza?”

Impuzamirongo

  • +2Bm 21:16; Yer 2:34; Mat 23:37
  • +Ezk 16:51

Ezekiyeli 22:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ijambo ry’Igiheburayo ryakoreshejwe aha ngaha, rifitanye isano n’ijambo rihindurwamo “amase” kandi rigaragaza agasuzuguro.

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Guhumana.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 24:6
  • +Ezk 12:25
  • +2Bm 21:11

Ezekiyeli 22:4

Impuzamirongo

  • +Int 9:6
  • +Lew 26:30; Ezk 23:37
  • +Gut 28:37; 1Bm 9:7; Zb 80:6; Ezk 23:32; Dan 9:16

Ezekiyeli 22:5

Impuzamirongo

  • +Zb 79:4

Ezekiyeli 22:6

Impuzamirongo

  • +Yes 1:23; Mika 3:1-3; Zef 3:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2012, p. 27

Ezekiyeli 22:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umwana utagira papa we.”

Impuzamirongo

  • +Gut 27:16
  • +Kuva 22:21, 22; Zb 82:3; Yes 1:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/8/2012, p. 27

Ezekiyeli 22:8

Impuzamirongo

  • +Lew 19:30

Ezekiyeli 22:9

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:1; Lew 19:16
  • +Yer 13:27

Ezekiyeli 22:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bagaragaza ubwambure bwa ba papa babo.”

Impuzamirongo

  • +Lew 18:7; 20:11
  • +Lew 18:19; 20:18

Ezekiyeli 22:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umugore w’umuhungu we.”

Impuzamirongo

  • +Lew 18:20; 20:10; Yer 5:8
  • +Lew 18:15
  • +Lew 20:17

Ezekiyeli 22:12

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:8; Gut 27:25; Yes 1:23
  • +Gut 23:19
  • +Kuva 22:25; Lew 6:4, 5

Ezekiyeli 22:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ese umutima wawe uzakomeza kwihangana.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 21:7

Ezekiyeli 22:15

Impuzamirongo

  • +Gut 4:27; 28:25
  • +Yes 1:25; Ezk 23:27

Ezekiyeli 22:16

Impuzamirongo

  • +Ezk 6:13

Ezekiyeli 22:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ubwoko bw’icyuma.

  • *

    Cyangwa “icyuma cy’isasu.”

Impuzamirongo

  • +Img 17:3; Yer 6:28-30

Ezekiyeli 22:19

Impuzamirongo

  • +Zb 119:119; Img 25:4

Ezekiyeli 22:20

Impuzamirongo

  • +Ezk 21:31

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 13

Ezekiyeli 22:21

Impuzamirongo

  • +Gut 4:24; Zb 21:9; Yer 21:12
  • +Zb 68:2

Ezekiyeli 22:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

  • *

    Cyangwa “ubugingo.”

Impuzamirongo

  • +Yer 5:31; 6:13, 14
  • +Mika 3:5

Ezekiyeli 22:26

Impuzamirongo

  • +Yer 2:8; Amg 4:13; Mika 3:11
  • +Lew 20:3; 22:2
  • +Lew 10:10
  • +Lew 11:46, 47

Ezekiyeli 22:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo.”

Impuzamirongo

  • +Mika 3:1-3; Zef 3:3

Ezekiyeli 22:28

Impuzamirongo

  • +Yes 30:10; Yer 23:25; Amg 2:14; Ezk 13:9, 10

Ezekiyeli 22:29

Impuzamirongo

  • +Yes 1:23; 3:14; Yer 21:12; Mika 2:2

Ezekiyeli 22:30

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:11; Zb 106:23

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 22:22Bm 21:16; Yer 2:34; Mat 23:37
Ezek. 22:2Ezk 16:51
Ezek. 22:3Ezk 24:6
Ezek. 22:3Ezk 12:25
Ezek. 22:32Bm 21:11
Ezek. 22:4Int 9:6
Ezek. 22:4Lew 26:30; Ezk 23:37
Ezek. 22:4Gut 28:37; 1Bm 9:7; Zb 80:6; Ezk 23:32; Dan 9:16
Ezek. 22:5Zb 79:4
Ezek. 22:6Yes 1:23; Mika 3:1-3; Zef 3:3
Ezek. 22:7Gut 27:16
Ezek. 22:7Kuva 22:21, 22; Zb 82:3; Yes 1:17
Ezek. 22:8Lew 19:30
Ezek. 22:9Kuva 23:1; Lew 19:16
Ezek. 22:9Yer 13:27
Ezek. 22:10Lew 18:7; 20:11
Ezek. 22:10Lew 18:19; 20:18
Ezek. 22:11Lew 18:20; 20:10; Yer 5:8
Ezek. 22:11Lew 18:15
Ezek. 22:11Lew 20:17
Ezek. 22:12Kuva 23:8; Gut 27:25; Yes 1:23
Ezek. 22:12Gut 23:19
Ezek. 22:12Kuva 22:25; Lew 6:4, 5
Ezek. 22:14Ezk 21:7
Ezek. 22:15Gut 4:27; 28:25
Ezek. 22:15Yes 1:25; Ezk 23:27
Ezek. 22:16Ezk 6:13
Ezek. 22:18Img 17:3; Yer 6:28-30
Ezek. 22:19Zb 119:119; Img 25:4
Ezek. 22:20Ezk 21:31
Ezek. 22:21Gut 4:24; Zb 21:9; Yer 21:12
Ezek. 22:21Zb 68:2
Ezek. 22:25Yer 5:31; 6:13, 14
Ezek. 22:25Mika 3:5
Ezek. 22:26Yer 2:8; Amg 4:13; Mika 3:11
Ezek. 22:26Lew 20:3; 22:2
Ezek. 22:26Lew 10:10
Ezek. 22:26Lew 11:46, 47
Ezek. 22:27Mika 3:1-3; Zef 3:3
Ezek. 22:28Yes 30:10; Yer 23:25; Amg 2:14; Ezk 13:9, 10
Ezek. 22:29Yes 1:23; 3:14; Yer 21:12; Mika 2:2
Ezek. 22:30Kuva 32:11; Zb 106:23
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 22:1-31

Ezekiyeli

22 Yehova yongera kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, ese witeguye gutangaza urubanza* umujyi uvusha amaraso+ waciriwe no kuwumenyesha ibintu bibi cyane ukora?+ 3 Uzawubwire uti: ‘Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: “yewe wa mujyi we, uvushiriza amaraso+ hagati muri wowe, igihe cyawe kigiye kugera,+ wowe ukora ibigirwamana biteye iseseme* kugira ngo wihumanye,*+ 4 amaraso wavushije yatumye ubarwaho icyaha+ kandi ibigirwamana biteye iseseme wikoreye byatumye uhumana.+ Watumye iherezo ry’iminsi yawe ryihuta kandi iherezo ry’imyaka yawe rirageze. Ni yo mpamvu nzatuma amahanga agutuka n’ibihugu byose bikaguseka.+ 5 Wa mujyi we ufite izina ryanduye, ukaba wuzuye akavuyo, ibihugu byo hafi n’ibya kure bizaguseka.+ 6 Dore buri mutware wese wa Isirayeli uri muri mwe akoresha ububasha afite kugira ngo amene amaraso.+ 7 Basuzuguriye ababyeyi babo muri wowe.+ Batekeye umutwe umunyamahanga utuye muri wowe, bagirira nabi imfubyi* n’umupfakazi.”’”+

8 “‘Usuzugura ahantu hanjye hera, ugahumanya amasabato yanjye.+ 9 Muri wowe habonetse abasebanya bashaka kuvusha amaraso.+ Muri wowe hari abarira ibitambo ku misozi kandi hari abakora ibikorwa by’ubwiyandarike.+ 10 Muri wowe hari abagabo baryamana n’abagore ba papa babo*+ kandi hari abafata ku ngufu abagore bahumanyijwe n’imihango.+ 11 Muri wowe umugabo akorana ibikorwa bibi cyane n’umugore wa mugenzi we,+ undi agakoza isoni umukazana we* akora ibikorwa by’ubwiyandarike,+ naho undi agafata ku ngufu mushiki we, ni ukuvuga umukobwa wa papa we.+ 12 Muri wowe abantu bakira ruswa kugira ngo bamene amaraso.+ Uguriza abantu ubanje kubaka inyungu+ kandi wambura bagenzi bawe amafaranga.+ Rwose waranyibagiwe,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.

13 “‘Dore nakomanyije ibiganza bitewe no guterwa iseseme n’ibikorwa byawe byo kwishakira inyungu ubanje guhemuka n’ubwicanyi bubera muri wowe. 14 Ese uzakomeza kugira ubutwari* kandi amaboko yawe akomere, igihe nzakurwanya?+ Njyewe Yehova ni njye wabivuze kandi nzabikora. 15 Nzagutatanyiriza mu mahanga ngukwize mu bihugu+ kandi nzakumaramo umwanda.+ 16 Uzasuzugurwa amahanga abireba kandi uzamenya ko ndi Yehova.’”+

17 Yehova yongera kumbwira ati: 18 “Mwana w’umuntu we, abo mu muryango wa Isirayeli bambereye nk’abatagira umumaro. Bameze nk’ibisigazwa biva ku mabuye y’agaciro. Bose bameze nk’icyuma cy’umuringa, icy’itini,* icy’ubutare n’icyuma kidakomeye* mu muriro w’itanura. Bahindutse nk’ibisigazwa by’ifeza.+

19 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko mwese mwambereye nk’abatagira umumaro, kimwe n’ibisigazwa biva ku mabuye y’agaciro,+ ngiye kubahuriza hamwe muri Yerusalemu. 20 Nk’uko umuntu ateranyiriza hamwe ifeza, umuringa, ubutare, icyuma kidakomeye n’itini mu itanura ry’umuriro akabitwika kugira ngo bishonge, ni ko nanjye nzabateranyiriza hamwe mbitewe n’uburakari n’umujinya kandi nzabatwika mushonge.+ 21 Nzabateranyiriza hamwe mbatwikishe umuriro w’umujinya wanjye+ maze mushongere muri Yerusalemu.+ 22 Nk’uko ifeza ishongera mu itanura ry’umuriro, ni ko namwe muzashongera muri Yerusalemu kandi muzamenya ko njyewe Yehova ari njye wabasutseho uburakari bwanjye.’”

23 Nuko Yehova yongera kumbwira ati: 24 “Mwana w’umuntu we, bwira Yerusalemu uti: ‘uri igihugu kitazasukurwa kandi kitazagwamo imvura ku munsi w’uburakari. 25 Abahanuzi bawe baragambana;+ bameze nk’intare itontoma* ishwanyaguza inyamaswa yafashe.+ Barya abantu,* bagatwara ibintu byiza n’ibintu by’agaciro. Batumye abagore benshi bo muri uwo mujyi bapfusha abagabo. 26 Abatambyi bo muri Yerusalemu bishe amategeko yanjye+ kandi bakomeza guhumanya ahantu hanjye hera.+ Ntibagaragaza ko ibintu byera bitandukanye n’ibintu bisanzwe+ kandi ntibamenyesha abantu ikintu cyanduye n’ikintu kitanduye.+ Banga kubahiriza amasabato yanjye kandi bagahumanya izina ryanjye. 27 Abatware baho bameze nk’inyamaswa z’amasega zishwanyaguza inyamaswa zafashe, bamena amaraso kandi bica abantu,* kugira ngo babone inyungu babanje guhemuka.+ 28 Ariko abahanuzi bayo basiga ibikorwa byabo ingwa y’umweru. Ibyo berekwa ni ibinyoma kandi baragura babeshya,+ bakavuga bati: “Uku ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga” kandi mu by’ukuri nta kintu Yehova yavuze. 29 Abaturage bo mu gihugu batekeye abantu umutwe kandi barabambura,+ bafashe nabi abatishoboye n’abakene kandi batekeye umutwe umunyamahanga uhatuye baramurenganya.’

30 “‘Nashakaga umuntu wo muri bo usana urukuta rw’amabuye, cyangwa agahagarara ahasenyutse mu rukuta akarinda igihugu, kugira ngo kitarimburwa+ ariko mbura n’umwe. 31 Ni yo mpamvu nzabasukaho uburakari bwanjye, umuriro w’umujinya wanjye ukabamaraho. Nzatuma bagerwaho n’ingaruka z’imyifatire yabo,’ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze