Indirimbo ya Salomo
Nifuzaga cyane kumubona, ariko ntiyari ahari.+
2 Naribwiye nti: ‘reka mbyuke nzenguruke mu mujyi,
Ngere mu mihanda n’aho abantu bahurira,
Maze nshake uwo nikundira.’
Naramushatse ariko sinamubona.
3 Abarinzi bazengurukaga mu mujyi barambonye, maze ndababaza nti:+
‘Ese nta mukunzi wanjye mwabonye?’
4 Nkimara kubanyuraho,
Nahise mbona uwo nihebeye.
5 Mwa bakobwa b’i Yerusalemu mwe,
Nabarahije ingeragere cyangwa imparakazi zo mu gasozi:
Muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye.”+
6 “Biriya ni ibiki bizamuka biturutse mu butayu bimeze nk’umwotsi,
Bihumura nka parufe,*
Na puderi zihumura z’ubwoko bwose z’abacuruzi?”+
7 “Yegoko!
Uzi ko ari intebe ya Salomo!
Ikikijwe n’abagabo 60 b’abanyambaraga bo muri Isirayeli.+
8 Bose bitwaje inkota.
Bigishijwe kurwana,
Kandi buri wese afite inkota ye ku itako,
Kugira ngo ahangane n’ibitero ibyo ari byo byose bya nijoro.”
10 Inkingi zayo yazicuze mu ifeza,
Aho begama ahacura muri zahabu.
Aho bicara hakozwe mu bwoya bufite ibara ryiza cyane,*
Kandi imbere hayo,
Abakobwa b’i Yerusalemu bahatakanye urukundo.”
11 “Mwa bakobwa b’i Siyoni mwe,
Musohoke murebe Umwami Salomo.
Yambaye ikamba ry’indabo mama we+ yamuboheye,
Ku munsi w’ubukwe bwe,
Ku munsi umutima we wari wanezerewe.”