ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 31
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Hezekiya akuraho ubuhakanyi (1)

      • Abatambyi n’Abalewi bahabwa ubufasha (2-21)

2 Ibyo ku Ngoma 31:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:24
  • +Gut 7:5; 2Bm 18:1, 4; 2Ng 14:2, 3; 34:1, 3
  • +Gut 12:2
  • +2Ng 23:16, 17
  • +2Ng 30:1, 18

2 Ibyo ku Ngoma 31:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkambi.”

Impuzamirongo

  • +1Ng 24:1
  • +1Ng 23:6
  • +2Ng 8:14
  • +1Ng 23:13, 27-30

2 Ibyo ku Ngoma 31:3

Impuzamirongo

  • +2Ng 30:24
  • +Kuva 29:39
  • +Kub 28:9
  • +Kub 10:10
  • +Gut 16:16

2 Ibyo ku Ngoma 31:4

Impuzamirongo

  • +Kub 18:21; Neh 10:38, 39

2 Ibyo ku Ngoma 31:5

Impuzamirongo

  • +Kub 18:12
  • +Kuva 22:29; 23:19; Neh 10:37
  • +Img 3:9

2 Ibyo ku Ngoma 31:6

Impuzamirongo

  • +Lew 27:30; Gut 14:28

2 Ibyo ku Ngoma 31:7

Impuzamirongo

  • +Lew 23:16
  • +Lew 23:24

2 Ibyo ku Ngoma 31:10

Impuzamirongo

  • +Kub 18:8
  • +Mal 3:10

2 Ibyo ku Ngoma 31:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”

Impuzamirongo

  • +Neh 10:38, 39; 12:44

2 Ibyo ku Ngoma 31:12

Impuzamirongo

  • +Lew 27:30; Gut 14:28

2 Ibyo ku Ngoma 31:14

Impuzamirongo

  • +1Ng 26:17, 19
  • +Gut 12:5, 6; 16:10
  • +Kub 18:8
  • +Lew 2:10; 7:1

2 Ibyo ku Ngoma 31:15

Impuzamirongo

  • +Yos 21:19
  • +1Ng 24:1

2 Ibyo ku Ngoma 31:17

Impuzamirongo

  • +1Ng 24:4
  • +Kub 4:2, 3; 8:24; 1Ng 23:24
  • +1Ng 23:6

2 Ibyo ku Ngoma 31:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni aho amatungo arisha.

Impuzamirongo

  • +Lew 25:33, 34; Kub 35:2; Yos 21:13

2 Ibyo ku Ngoma 31:21

Impuzamirongo

  • +2Ng 29:35

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 31:1Kuva 23:24
2 Ngoma 31:1Gut 7:5; 2Bm 18:1, 4; 2Ng 14:2, 3; 34:1, 3
2 Ngoma 31:1Gut 12:2
2 Ngoma 31:12Ng 23:16, 17
2 Ngoma 31:12Ng 30:1, 18
2 Ngoma 31:21Ng 24:1
2 Ngoma 31:21Ng 23:6
2 Ngoma 31:22Ng 8:14
2 Ngoma 31:21Ng 23:13, 27-30
2 Ngoma 31:32Ng 30:24
2 Ngoma 31:3Kuva 29:39
2 Ngoma 31:3Kub 28:9
2 Ngoma 31:3Kub 10:10
2 Ngoma 31:3Gut 16:16
2 Ngoma 31:4Kub 18:21; Neh 10:38, 39
2 Ngoma 31:5Kub 18:12
2 Ngoma 31:5Kuva 22:29; 23:19; Neh 10:37
2 Ngoma 31:5Img 3:9
2 Ngoma 31:6Lew 27:30; Gut 14:28
2 Ngoma 31:7Lew 23:16
2 Ngoma 31:7Lew 23:24
2 Ngoma 31:10Kub 18:8
2 Ngoma 31:10Mal 3:10
2 Ngoma 31:11Neh 10:38, 39; 12:44
2 Ngoma 31:12Lew 27:30; Gut 14:28
2 Ngoma 31:141Ng 26:17, 19
2 Ngoma 31:14Gut 12:5, 6; 16:10
2 Ngoma 31:14Kub 18:8
2 Ngoma 31:14Lew 2:10; 7:1
2 Ngoma 31:15Yos 21:19
2 Ngoma 31:151Ng 24:1
2 Ngoma 31:171Ng 24:4
2 Ngoma 31:17Kub 4:2, 3; 8:24; 1Ng 23:24
2 Ngoma 31:171Ng 23:6
2 Ngoma 31:19Lew 25:33, 34; Kub 35:2; Yos 21:13
2 Ngoma 31:212Ng 29:35
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 31:1-21

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

31 Ibyo byose birangiye, Abisirayeli bose bari aho bajya mu mijyi y’u Buyuda bamenagura inkingi z’amabuye zisengwa,+ batema inkingi z’ibiti* zisengwa,+ basenya ahantu hirengeye+ n’ibicaniro byose+ byo mu Buyuda, mu karere ka Benyamini, ndetse no mu karere ka Efurayimu no mu ka Manase,+ kugeza barangije kubisenya byose. Hanyuma Abisirayeli bose basubira mu mijyi yabo, buri wese ajya aho yari yarahawe umugabane.

2 Nuko Hezekiya ashyira abatambyi n’Abalewi mu matsinda,+ buri mutambyi n’Umulewi amushyira mu itsinda+ akurikije umurimo we,+ kugira ngo batambe ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa,* bakore umurimo w’Imana, bayishimire kandi bayisingirize ku marembo y’urugo rw’urusengero* rwa Yehova.+ 3 Umwami yafashe ku mutungo we arawutanga, kugira ngo ube ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ni ukuvuga ibitambo bitwikwa n’umuriro bya mu gitondo n’ibya nimugoroba,+ ibitambo bitwikwa n’umuriro byo ku Masabato,+ ibyatambwaga ku munsi mukuru wabaga ukwezi kwagaragaye+ n’ibyatambwaga ku yindi minsi mikuru,+ nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Yehova.

4 Nanone yategetse abaturage b’i Yerusalemu gutanga ibyari bigenewe abatambyi n’Abalewi,+ kugira ngo bashobore kumvira mu buryo bwuzuye ibyo Yehova yabasabaga. 5 Abisirayeli bakimara kumva iryo tegeko, bongera ibinyampeke byeze mbere batangaga, divayi nshya, amavuta,+ ubuki n’ibindi byose bari bejeje mu murima.+ Bazanye kimwe cya cumi cya buri kintu, babizana ari byinshi.+ 6 Abisirayeli n’Abayuda bari batuye mu mijyi yo mu Buyuda na bo bazana icya cumi cy’inka, icya cumi cy’intama n’icya cumi cy’ibintu byera,+ byerejwe Yehova Imana yabo. Barabizana biba ibirundo byinshi cyane. 7 Batangiye kurunda ibyo batanzeho impano mu kwezi kwa gatatu,+ barangiza mu kwezi kwa karindwi.+ 8 Igihe Hezekiya n’abatware bazaga bakabona ibyo birundo, bahise basingiza Yehova kandi basabira Abisirayeli umugisha.

9 Hezekiya abaza abatambyi n’Abalewi iby’ibyo birundo, 10 maze umutambyi mukuru Azariya wo mu muryango wa Sadoki aramubwira ati: “Uhereye igihe abantu batangiriye kuzana ibyo batanzeho impano mu nzu ya Yehova,+ abantu barariye barahaga kandi haracyari ibintu byinshi cyane, kuko Yehova yahaye abantu be umugisha, none dore ibisigaye na byo ni byinshi.”+

11 Hezekiya ategeka ko batunganya ibyumba byo kubikamo*+ byo mu nzu ya Yehova, n’uko barabitunganya. 12 Bakomeza kuzana impano na kimwe cya cumi+ n’ibintu byera babikuye ku mutima. Umulewi witwaga Konaniya ni we wari ushinzwe ibyo byose, yungirijwe n’umuvandimwe we Shimeyi. 13 Yehiyeli, Azaziya, Nahati, Asaheli, Yerimoti, Yozabadi, Eliyeli, Isimakiya, Mahati na Benaya ni bo bafashaga Konaniya n’umuvandimwe we Shimeyi nk’uko byari byarategetswe n’Umwami Hezekiya. Azariya ni we wari ushinzwe ibyo mu nzu y’Imana y’ukuri. 14 Kore umuhungu wa Imuna w’Umulewi warindaga irembo ry’iburasirazuba,+ ni we wari ushinzwe amaturo atangwa ku bushake+ agenewe Imana y’ukuri, no guha abatambyi amaturo yaturwaga Yehova+ n’ibintu byera cyane.+ 15 Yari yungirijwe na Edeni, Miniyamini, Yeshuwa, Shemaya, Amariya na Shekaniya babaga mu mijyi y’abatambyi.+ Bari bafite inshingano yahabwaga abantu biringirwa yo guha abavandimwe babo bari mu matsinda ibyo bari bagenewe,+ bakabaha ibingana batitaye ku mukuru cyangwa umuto. 16 Iyo nshingano yabo yiyongeraga ku yo guha ab’igitsina gabo babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo ibyari bibagenewe, kuva ku bafite imyaka itatu kujyana hejuru, babaga baje mu nzu ya Yehova gukora imirimo bashinzwe buri munsi hakurikijwe amatsinda yabo.

17 Abatambyi babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo n’imiryango ya ba sekuruza,+ ndetse n’Abalewi, kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru,+ babarurwa hakurikijwe inshingano bari bafite mu matsinda yabo.+ 18 Mu babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo, harimo abana babo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo, mbese bose barabaruwe. (Kubera ko bari bafite inshingano yahabwaga abantu biringirwa, bakomezaga kwiyeza kugira ngo bakore umurimo wera.) 19 Nanone habaruwe abatambyi bakomoka kuri Aroni babaga mu mijyi yabo ifite amasambu arimo inzuri* zo kuragiramo amatungo.+ Mu mijyi yose hari abagabo bari baratoranyijwe bavuzwe mu mazina, bari bashinzwe gutanga ibintu byari bigenewe buri muntu wese w’igitsina gabo wo mu batambyi n’Abalewi bose babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo.

20 Uko ni ko Hezekiya yabigenje mu Buyuda hose, akomeza gukora ibyiza kandi bikwiriye, abera indahemuka Yehova Imana ye. 21 Ibyo yakoze byose ashaka Imana ye, byaba ibijyanye n’umurimo w’inzu y’Imana y’ukuri+ cyangwa ibijyanye n’Amategeko n’amabwiriza, yabikoranye umutima we wose kandi yabigezeho.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze