ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe abatware ba Isirayeli (1-14)

Ezekiyeli 19:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”

Ezekiyeli 19:3

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:1

Ezekiyeli 19:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inkonzo.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 23:31-34; 2Ng 36:4; Yer 22:11, 12

Ezekiyeli 19:6

Impuzamirongo

  • +Yer 22:17

Ezekiyeli 19:7

Impuzamirongo

  • +Img 28:15

Ezekiyeli 19:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “urudandi.”

Ezekiyeli 19:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Yari ameze nk’umuzabibu mu murima wawe w’imizabibu.”

Impuzamirongo

  • +Zb 80:8; Yes 5:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 11-12

Ezekiyeli 19:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inkoni.”

Ezekiyeli 19:12

Impuzamirongo

  • +Yes 5:5; Ezk 15:6
  • +2Bm 23:34; 24:6; 25:5-7
  • +Gut 32:22; Ezk 15:4

Ezekiyeli 19:13

Impuzamirongo

  • +Gut 28:48; Yer 17:5, 6; 52:27

Ezekiyeli 19:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inkoni.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 17:16, 18

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 19:32Ng 36:1
Ezek. 19:42Bm 23:31-34; 2Ng 36:4; Yer 22:11, 12
Ezek. 19:6Yer 22:17
Ezek. 19:7Img 28:15
Ezek. 19:10Zb 80:8; Yes 5:7
Ezek. 19:12Yes 5:5; Ezk 15:6
Ezek. 19:122Bm 23:34; 24:6; 25:5-7
Ezek. 19:12Gut 32:22; Ezk 15:4
Ezek. 19:13Gut 28:48; Yer 17:5, 6; 52:27
Ezek. 19:14Ezk 17:16, 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 19:1-14

Ezekiyeli

19 “Uzaririmbe indirimbo y’agahinda, uririmbire abatware ba Isirayeli, 2 uti:

‘Mama wawe yari iki? Yari intare y’ingore hagati y’izindi ntare.

Yaryamaga hagati y’intare zikiri nto* zifite imbaraga, akarera ibyana bye.

 3 Yareze kimwe mu byana bye, gihinduka intare ikiri nto ifite imbaraga.+

Cyize gutanyagura inyamaswa cyafashe,

Ndetse kikarya abantu.

 4 Amahanga yumvise ibyacyo maze agifatira mu mwobo

Akijyana mu gihugu cya Egiputa agikuruje utwuma twihese.*+

 5 Iyo ntare yarategereje, iza kubona ko nta cyizere cy’uko icyo cyana cyayo cyari kugaruka.

Nuko ifata ikindi cyana cyayo cyari kikiri gito gifite imbaraga, irakirekura ngo kigende.

 6 Na cyo cyagendagendaga hagati y’izindi ntare maze gihinduka intare ikiri nto ifite imbaraga.

Cyize gutanyagura inyamaswa cyafashe, ndetse kikarya abantu.+

 7 Cyazereraga mu minara ikomeye y’abantu, kigasenya imijyi yabo

Ku buryo igihugu cyahindutse amatongo, cyuzura urusaku rwo gutontoma kwacyo.+

 8 Nuko amahanga yari agikikije araza aragitera, agitega urushundura

Maze gifatirwa mu rwobo rwayo.

 9 Amahanga yagikuruje utwuma twihese, agifungira mu kintu,* agishyira umwami w’i Babuloni.

Yagifungiyeyo kugira ngo urusaku rwacyo rutongera kumvikanira mu misozi ya Isirayeli.

10 Mama wawe yari ameze nk’umuzabibu+ mu maraso yawe,* umuzabibu watewe iruhande rw’amazi.

Weze imbuto kandi ugira amashami menshi kuko wari ufite amazi menshi.

11 Wagize amashami* akomeye yavamo inkoni z’abatware.

Wabaye muremure, usumba ibindi biti byose,

Ukajya ugaragara cyane kubera uburebure bwawo n’amashami yawo menshi.

12 Ariko waranduranywe uburakari+ ujugunywa hasi

Maze umuyaga w’iburasirazuba wumisha imbuto zawo.

Amashami yawo akomeye yaracitse aruma,+ hanyuma umuriro urayatwika.+

13 None ubu watewe mu butayu,

Mu gihugu kitagira amazi cyumye cyane.+

14 Umuriro waturutse mu mashami* yawo, utwika ibyawushibutseho n’imbuto zawo,

Ntihagira ishami rikomeye risigara, ntiwongera kubonekaho inkoni y’ubutware.+

“‘Iyo ni indirimbo y’agahinda kandi izakomeza kuba indirimbo y’agahinda.’”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze