ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Ibyo Imana yeretse Ezekiyeli ari i Babuloni (1-3)

      • Yerekwa igare rya Yehova ryo mu ijuru (4-28)

        • Umuyaga ukaze, igicu n’umuriro (4)

        • Ibiremwa bine (5-14)

        • Inziga enye (15-21)

        • Ikintu kigari kibengerana nk’urubura (22-24)

        • Intebe y’ubwami ya Yehova (25-28)

Ezekiyeli 1:1

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:12, 14
  • +Ezk 3:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/1998, p. 15

    1/12/1988, p. 4

Ezekiyeli 1:2

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:9, 10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/1998, p. 15

Ezekiyeli 1:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Imana itanga imbaraga.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwa Yehova kwanjeho.”

Impuzamirongo

  • +Yer 22:25
  • +Ezk 3:14

Ezekiyeli 1:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imirabyo.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 19:11
  • +Kuva 19:18; Zb 97:2, 3
  • +Ezk 8:2

Ezekiyeli 1:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:9, 15; Ibh 4:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/2007, p. 12

    1/12/1988, p. 4

Ezekiyeli 1:6

Impuzamirongo

  • +Yes 6:2; Ezk 10:20, 21; Ibh 4:8

Ezekiyeli 1:7

Impuzamirongo

  • +Dan 10:5, 6

Ezekiyeli 1:9

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:11, 15

Ezekiyeli 1:10

Impuzamirongo

  • +2Sm 17:10; Img 28:1
  • +Img 14:4
  • +Ezk 10:14, 15; Ibh 4:7
  • +Yobu 39:27, 29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/12/1988, p. 4

Ezekiyeli 1:11

Impuzamirongo

  • +Yes 6:2

Ezekiyeli 1:12

Impuzamirongo

  • +Zb 103:20; Heb 1:7, 14

Ezekiyeli 1:13

Impuzamirongo

  • +Dan 7:9, 10

Ezekiyeli 1:15

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:9-13; Ibh 4:7

Ezekiyeli 1:18

Impuzamirongo

  • +Img 15:3; Zek 4:10

Ezekiyeli 1:19

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:15-17

Ezekiyeli 1:22

Impuzamirongo

  • +Ezk 10:1

Ezekiyeli 1:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Arambuye.”

Ezekiyeli 1:24

Impuzamirongo

  • +Zb 29:3; Ezk 43:2; Ibh 14:2

Ezekiyeli 1:26

Impuzamirongo

  • +Kuva 24:10; Zb 96:6; Ezk 10:1
  • +1Bm 22:19; Zb 99:1; Yes 6:1; Ibh 4:2
  • +Dan 7:9

Ezekiyeli 1:27

Impuzamirongo

  • +Ezk 8:2
  • +Gut 4:24; Zb 104:1, 2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 6 2016, p. 4

Ezekiyeli 1:28

Impuzamirongo

  • +Ibh 4:3
  • +Kuva 24:16, 17; Ezk 8:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti yo kwigwa),

    11/2022, p. 4

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 6 2016, p. 4

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 1:12Bm 24:12, 14
Ezek. 1:1Ezk 3:15
Ezek. 1:22Ng 36:9, 10
Ezek. 1:3Yer 22:25
Ezek. 1:3Ezk 3:14
Ezek. 1:41Bm 19:11
Ezek. 1:4Kuva 19:18; Zb 97:2, 3
Ezek. 1:4Ezk 8:2
Ezek. 1:5Ezk 10:9, 15; Ibh 4:6
Ezek. 1:6Yes 6:2; Ezk 10:20, 21; Ibh 4:8
Ezek. 1:7Dan 10:5, 6
Ezek. 1:9Ezk 10:11, 15
Ezek. 1:102Sm 17:10; Img 28:1
Ezek. 1:10Img 14:4
Ezek. 1:10Ezk 10:14, 15; Ibh 4:7
Ezek. 1:10Yobu 39:27, 29
Ezek. 1:11Yes 6:2
Ezek. 1:12Zb 103:20; Heb 1:7, 14
Ezek. 1:13Dan 7:9, 10
Ezek. 1:15Ezk 10:9-13; Ibh 4:7
Ezek. 1:18Img 15:3; Zek 4:10
Ezek. 1:19Ezk 10:15-17
Ezek. 1:22Ezk 10:1
Ezek. 1:24Zb 29:3; Ezk 43:2; Ibh 14:2
Ezek. 1:26Kuva 24:10; Zb 96:6; Ezk 10:1
Ezek. 1:261Bm 22:19; Zb 99:1; Yes 6:1; Ibh 4:2
Ezek. 1:26Dan 7:9
Ezek. 1:27Ezk 8:2
Ezek. 1:27Gut 4:24; Zb 104:1, 2
Ezek. 1:28Ibh 4:3
Ezek. 1:28Kuva 24:16, 17; Ezk 8:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 1:1-28

Ezekiyeli

1 Mu mwaka wa 30, ku itariki ya gatanu z’ukwezi kwa kane, igihe nari mu bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu,+ ndi hafi y’uruzi rwa Kebari,+ ijuru ryarafungutse, ntangira kubona ibyo Imana yanyerekaga mu iyerekwa. 2 Ku itariki ya gatanu z’uko kwezi, ni ukuvuga mu mwaka wa gatanu uhereye igihe Umwami Yehoyakini yajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu,+ 3 Yehova yavuganye nanjye, njyewe Ezekiyeli* umuhungu w’umutambyi Buzi, ndi hafi y’uruzi rwa Kebari mu gihugu cy’Abakaludaya.+ Aho ni ho imbaraga* za Yehova zanziyeho.+

4 Ngiye kubona, mbona umuyaga ukaze+ uturutse mu majyaruguru, mbona n’igicu kinini n’umuriro wari ufite ibishashi*+ bikikijwe n’umucyo mwinshi kandi hagati muri uwo muriro, harimo ikintu cyasaga na zahabu ivanze n’ifeza.+ 5 Muri uwo muriro hagati harimo ibyasaga n’ibiremwa bine+ kandi buri kimwe muri byo cyari gifite ishusho y’umuntu. 6 Buri kiremwa cyari gifite mu maso hane, gifite n’amababa ane.+ 7 Ibirenge byabyo byari bigororotse kandi munsi y’ibirenge byabyo hari hameze nk’ah’inyana. Byabengeranaga nk’umuringa usennye.+ 8 Munsi y’amababa yabyo, mu mpande zabyo uko ari enye, hari amaboko nk’ay’umuntu kandi byose uko ari bine byari bifite mu maso n’amababa. 9 Amababa yabyo yakoranagaho. Iyo byagendaga ntibyahindukiraga. Buri kiremwa muri byo cyagendaga kireba imbere yacyo.+

10 Uku ni ko mu maso habyo hari hameze: Buri kiremwa muri byo uko ari bine cyari gifite mu maso nk’ah’umuntu, mu ruhande rw’iburyo gifite mu maso nk’ah’intare,+ mu ruhande rw’ibumoso gifite mu maso nk’ah’ikimasa+ kandi buri kiremwa muri byo uko ari bine, cyari gifite mu maso+ nk’ah’igisiga cya kagoma.+ 11 Uko ni ko mu maso habyo hari hameze. Amababa yabyo yari arambuye yerekeye hejuru. Buri kiremwa muri byo cyari gifite amababa abiri yakoranagaho, andi mababa abiri agatwikira umubiri wacyo.+

12 Iyo byagendaga, buri kiremwa muri byo cyagendaga kireba imbere yacyo, bikagenda byerekeza aho umwuka ubijyanye hose.+ Iyo byagendaga ntibyahindukiraga. 13 Ibyo biremwa byasaga n’amakara yaka kandi hari ikintu gitanga urumuri cyajyaga hirya no hino hagati yabyo. Muri ayo makara yaka haturukagamo imirabyo.+ 14 Uko ibyo biremwa byajyaga hirya no hino, wabonaga bigenda nk’imirabyo.

15 Igihe nitegerezaga ibyo biremwa, nabonye uruziga rumwe ku butaka iruhande rwa buri kiremwa muri byo, bifite mu maso hane.+ 16 Izo nziga n’uko zari ziteye, zabengeranaga nk’ibuye rya kirusolito kandi zose uko ari enye zari zimeze kimwe. Uko zagaragaraga n’uko zari ziteye, ni nk’aho uruziga rumwe rwinjiraga mu rundi. 17 Iyo zagendaga, zagendaga zerekeye mu mpande zose uko ari enye, ntizahindukiraga. 18 Amagurudumu yazo yari maremare bitangaje kandi ayo magurudumu yari yuzuyeho amaso impande zose uko ari enye.+ 19 Iyo ibyo biremwa byagendaga, izo nziga zajyanaga na byo kandi iyo byazamukaga bikava ku butaka, izo nziga na zo zarazamukaga.+ 20 Aho umwuka wabyerekezaga ni ho byajyaga, ni ukuvuga aho wajyaga hose. Inziga zazamukiraga hamwe na byo, kuko umwuka wakoreshaga ibyo biremwa wari no muri izo nziga. 21 Iyo byagendaga na zo zaragendaga; iyo byahagararaga na zo zarahagararaga kandi iyo byazamukaga bikava ku butaka na zo zazamukanaga na byo, kuko umwuka wabikoreshaga wari no muri izo nziga.

22 Hejuru y’imitwe y’ibyo biremwa, hari ikintu kimeze nk’aho ari kigari kandi kibengerana bitangaje nk’urubura, kirambuye hejuru y’imitwe yabyo.+ 23 Munsi y’icyo kintu kigari, amababa yabyo yari agororotse,* rimwe rikora ku rindi. Buri kiremwa muri byo cyari gifite amababa abiri atwikiriye imibiri yabyo mu ruhande rumwe, kikagira n’andi abiri atwikiriye urundi ruhande. 24 Urusaku rw’amababa yabyo numvise, rwari rumeze nk’urusaku rw’amazi menshi yihuta cyane, rumeze nk’urusaku rw’Ishoborabyose.+ Iyo byagendaga wumvaga bifite urusaku nk’urw’abasirikare. Iyo byahagararaga byamanuraga amababa yabyo.

25 Hari ijwi ryumvikanaga hejuru ya cya kintu kigari cyari hejuru y’imitwe yabyo. (Iyo byahagararaga byamanuraga amababa yabyo.) 26 Hejuru ya cya kintu kigari cyari hejuru y’imitwe yabyo, hari ikintu gisa n’ibuye rya safiro+ kandi cyari kimeze nk’intebe y’ubwami.+ Hejuru y’iyo ntebe y’ubwami hari hicaye uwasaga n’umuntu.+ 27 Guhera mu nda kuzamura, nagiye kubona mbona ikintu cyabengeranaga cyasaga na zahabu ivanze n’ifeza+ kandi cyari kimeze nk’umuriro ufite ibishashi. Naho guhera mu nda ukamanura, nahabonye ikintu kimeze nk’umuriro.+ Iruhande rwe hose, hari umucyo mwinshi 28 wari umeze nk’umukororombya+ ku munsi w’ibicu bivanze n’imvura. Uko ni ko umucyo nabonye impande zose wari umeze. Wari umeze nk’ikuzo rya Yehova.+ Nuko nywubonye nikubita hasi nubamye, ntangira kumva ijwi ry’uwavugaga.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze