ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 30
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Basezeranywa kugaruka no gukira (1-24)

Yeremiya 30:3

Impuzamirongo

  • +Gut 30:3; Ezk 39:25
  • +Ezr 2:1; Yer 29:14; 32:44; Ezk 20:42; Amo 9:14

Yeremiya 30:6

Impuzamirongo

  • +Yer 4:31; Mika 4:9

Yeremiya 30:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukomeye.”

Impuzamirongo

  • +Yow 2:11; Zef 1:14

Yeremiya 30:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

  • *

    Cyangwa “abo mu bindi bihugu.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kumugira umucakara.”

Yeremiya 30:9

Impuzamirongo

  • +Ezk 34:23; 37:24; Hos 3:5

Yeremiya 30:10

Impuzamirongo

  • +Yes 41:13
  • +Yes 49:25; Yer 3:18
  • +Yer 33:16; Ezk 34:25; Hos 2:18; Mika 4:4

Yeremiya 30:11

Impuzamirongo

  • +Yer 50:29; 51:24
  • +Lew 26:44; Neh 9:31; Amg 3:22; Amo 9:8
  • +Kuva 34:6, 7; Yer 46:27, 28

Yeremiya 30:12

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:15, 16; Yes 6:10; Yer 8:21, 22

Yeremiya 30:14

Impuzamirongo

  • +Amg 1:2, 19
  • +Amg 2:5
  • +Yer 5:6

Yeremiya 30:15

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:14

Yeremiya 30:16

Impuzamirongo

  • +Yes 41:11; Yer 25:12
  • +Yer 51:29, 56; Mika 5:9
  • +Zek 2:8, 9

Yeremiya 30:17

Impuzamirongo

  • +Zb 102:13; Yer 33:6, 7
  • +Amg 2:15

Yeremiya 30:18

Impuzamirongo

  • +Zb 85:1; Yer 24:6; 29:10
  • +Mika 4:8

Yeremiya 30:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Bubahwa.”

Impuzamirongo

  • +Ezr 3:12; Neh 8:17; Yes 35:10
  • +Gut 30:5; Yes 27:6; Zek 10:8
  • +Yes 60:22; Mika 4:7

Yeremiya 30:20

Impuzamirongo

  • +Yes 1:26
  • +Yes 49:26; Yer 50:18

Yeremiya 30:22

Impuzamirongo

  • +Hos 2:23
  • +Yer 31:1; Ezk 11:20; 36:28

Yeremiya 30:23

Impuzamirongo

  • +Yer 25:32

Yeremiya 30:24

Impuzamirongo

  • +Yer 4:28
  • +Yer 23:20

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 30:3Gut 30:3; Ezk 39:25
Yer. 30:3Ezr 2:1; Yer 29:14; 32:44; Ezk 20:42; Amo 9:14
Yer. 30:6Yer 4:31; Mika 4:9
Yer. 30:7Yow 2:11; Zef 1:14
Yer. 30:9Ezk 34:23; 37:24; Hos 3:5
Yer. 30:10Yes 41:13
Yer. 30:10Yes 49:25; Yer 3:18
Yer. 30:10Yer 33:16; Ezk 34:25; Hos 2:18; Mika 4:4
Yer. 30:11Yer 50:29; 51:24
Yer. 30:11Lew 26:44; Neh 9:31; Amg 3:22; Amo 9:8
Yer. 30:11Kuva 34:6, 7; Yer 46:27, 28
Yer. 30:122Ng 36:15, 16; Yes 6:10; Yer 8:21, 22
Yer. 30:14Amg 1:2, 19
Yer. 30:14Amg 2:5
Yer. 30:14Yer 5:6
Yer. 30:152Ng 36:14
Yer. 30:16Yes 41:11; Yer 25:12
Yer. 30:16Yer 51:29, 56; Mika 5:9
Yer. 30:16Zek 2:8, 9
Yer. 30:17Zb 102:13; Yer 33:6, 7
Yer. 30:17Amg 2:15
Yer. 30:18Zb 85:1; Yer 24:6; 29:10
Yer. 30:18Mika 4:8
Yer. 30:19Ezr 3:12; Neh 8:17; Yes 35:10
Yer. 30:19Gut 30:5; Yes 27:6; Zek 10:8
Yer. 30:19Yes 60:22; Mika 4:7
Yer. 30:20Yes 1:26
Yer. 30:20Yes 49:26; Yer 50:18
Yer. 30:22Hos 2:23
Yer. 30:22Yer 31:1; Ezk 11:20; 36:28
Yer. 30:23Yer 25:32
Yer. 30:24Yer 4:28
Yer. 30:24Yer 23:20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 30:1-24

Yeremiya

30 Yehova yavuganye na Yeremiya aramubwira ati: 2 “Yehova Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘andika mu gitabo amagambo yose nkubwira. 3 Yehova aravuga ati: “igihe kizagera maze mpurize hamwe abantu banjye bajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu, ari bo Bisirayeli n’Abayuda,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza cyongere kibe icyabo.”’”+

4 Aya ni yo magambo Yehova yabwiye Abisirayeli n’Abayuda:

 5 Yehova aravuga ati:

“Twumvise amajwi y’abantu bishwe n’ubwoba.

Hari ubwoba kandi nta mahoro ahari.

 6 Nimubaze niba umugabo ashobora kubyara.

None se ko mbona umugabo wese w’umunyambaraga ashyize ibiganza bye ku nda

Nk’umugore urimo abyara?+

Kuki buri muntu ubona afite ubwoba mu maso?

 7 Ayi we! Ni umunsi uteye ubwoba.*+

Nta wundi umeze nka wo,

Ni igihe cy’umubabaro kuri Yakobo,

Ariko azakirokoka.”

8 Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Kuri uwo munsi, nzavuna umugogo* uri ku ijosi ryabo n’imigozi ibaboshye nyicemo kabiri kandi abanyamahanga* ntibazongera kubagira abacakara* babo. 9 Bazakorera Yehova Imana yabo, bakorere na Dawidi umwami nzabaha.”+

10 Yehova aravuga ati: “Naho wowe Yakobo umugaragu wanjye, ntutinye.

Ntugire ubwoba Isirayeli we!+

Kuko nzagukiza ngukuye kure,

Nkize n’abagize urubyaro rwawe mbakure mu gihugu bajyanywemo ku ngufu.+

Yakobo azagaruka agire amahoro n’umutuzo,

Nta muntu uzamutera ubwoba.”+

11 Yehova aravuga ati: “Kuko ndi kumwe nawe kugira ngo ngukize.

Ibihugu byose nabatatanyirijemo nzabirimbura.+

Icyakora wowe sinzakurimbura.+

Nzagukosora nk’uko bikwiriye

Ariko sinzabura kuguhana.”+

12 Yehova aravuga ati:

“Nta muti wavura igikomere cyawe.+

Igisebe cyawe ntigishobora gukira.

13 Nta wakuvuganira,

Nta wakiza igisebe cyawe

Kandi nta muntu ushobora kugukiza.

14 Abagukunda cyane bose barakwibagiwe.+

Ntibakigushaka.

Nagukubise nk’ukubita umwanzi,+

Nguhana nk’uhana umuntu w’umugome,

Bitewe n’ikosa ryawe rikomeye n’ibyaha byawe byinshi.+

15 Kuki utakishwa n’igikomere cyawe?

Ububabare bwawe ntibushobora gushira.

Ikosa ryawe rikomeye n’ibyaha byawe byinshi+

Ni byo byatumye ngukorera ibyo.

16 Icyakora abakurimbura bose bazarimburwa+

Kandi abanzi bawe bose na bo bazajyanwa mu kindi gihugu ku ngufu.+

Abagusahura na bo bazasahurwa

Kandi abakwiba bose, na bo bazibwa.”+

17 Yehova aravuga ati: “Ariko nzatuma woroherwa kandi ngukize ibikomere byawe,+

Nubwo bakwise uwanzwe bavuga bati:

‘Siyoni nta muntu uyishaka.’”+

18 Yehova aravuga ati:

“Ngiye guhuriza hamwe abo mu mahema ya Yakobo bari barajyanywe mu kindi gihugu ku ngufu+

Kandi nzagirira impuhwe aho batuye.

Uwo mujyi uzongera wubakwe ku musozi wahozeho+

Kandi umunara ukomeye uzahagarara aho ukwiriye kuba.

19 Bazaririmba indirimbo zo gushimira kandi baseke.+

Nzatuma baba benshi aho kuba bake,+

Nzatuma baba benshi*

Aho kuba bake.+

20 Abana be bazamera nk’uko bari bameze kera

Kandi nzatuma baba abantu bakomeye.+

Nzahana abamugirira nabi bose.+

21 Umuntu ukomeye uzamutegeka azaba ari uwo mu bantu be

Kandi umutware we azaturuka mu bamukomokaho.

Nzatuma aza hafi yanjye kandi na we azanyegera.”

Yehova aravuga ati: “Naho ubundi se ni nde watinyuka kunyegera?”

22 “Muzaba abanjye+ nanjye mbe Imana yanyu.”+

23 Dore umujinya wa Yehova uzaza umeze nk’umuyaga mwinshi.+

Umuyaga wa serwakira uzikaragira ku mitwe y’ababi.

24 Uburakari bwa Yehova bwaka nk’umuriro ntibuzagabanuka

Kugeza igihe azakorera ibyo yiyemeje mu mutima we.+

Ibyo muzabisobanukirwa mu minsi ya nyuma.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze