ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 30
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Hezekiya yizihiza Pasika (1-27)

2 Ibyo ku Ngoma 30:1

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:14, 16
  • +2Ng 34:1, 6, 7
  • +Kuva 12:43; Lew 23:5; Gut 16:2; 2Ng 35:1

2 Ibyo ku Ngoma 30:2

Impuzamirongo

  • +Kub 9:10, 11

2 Ibyo ku Ngoma 30:3

Impuzamirongo

  • +Kuva 12:18
  • +2Ng 29:34

2 Ibyo ku Ngoma 30:5

Impuzamirongo

  • +Abc 18:29
  • +2Ng 35:18

2 Ibyo ku Ngoma 30:6

Impuzamirongo

  • +2Bm 15:29; 1Ng 5:26; 2Ng 28:20, 21

2 Ibyo ku Ngoma 30:7

Impuzamirongo

  • +2Ng 29:8, 9

2 Ibyo ku Ngoma 30:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:9
  • +Gut 12:5, 6; Zb 132:13
  • +2Ng 29:10

2 Ibyo ku Ngoma 30:9

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:49, 50
  • +Gut 30:1-3
  • +Kuva 34:6; Zb 86:5; Mika 7:18
  • +2Ng 15:2; Yes 55:7; Yak 4:8

2 Ibyo ku Ngoma 30:10

Impuzamirongo

  • +2Ng 30:1
  • +2Ng 36:15, 16

2 Ibyo ku Ngoma 30:11

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:14, 16

2 Ibyo ku Ngoma 30:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bahuza umutima.”

2 Ibyo ku Ngoma 30:13

Impuzamirongo

  • +Kub 9:10, 11
  • +Lew 23:6

2 Ibyo ku Ngoma 30:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +2Bm 18:22
  • +2Ng 28:24

2 Ibyo ku Ngoma 30:16

Impuzamirongo

  • +Lew 1:5

2 Ibyo ku Ngoma 30:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bahumanye.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 29:34

2 Ibyo ku Ngoma 30:18

Impuzamirongo

  • +2Ng 30:1
  • +Zb 86:5

2 Ibyo ku Ngoma 30:19

Impuzamirongo

  • +2Ng 19:2, 3; Ezr 7:10
  • +Kub 9:6, 10

2 Ibyo ku Ngoma 30:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akiza.”

2 Ibyo ku Ngoma 30:21

Impuzamirongo

  • +Lew 23:6
  • +Gut 12:5, 7; Neh 8:10
  • +2Ng 29:25

2 Ibyo ku Ngoma 30:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ababwira amagambo abakora ku mutima.”

  • *

    Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Impuzamirongo

  • +Lew 23:6
  • +Lew 3:1

2 Ibyo ku Ngoma 30:23

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:65

2 Ibyo ku Ngoma 30:24

Impuzamirongo

  • +2Ng 35:7, 8
  • +2Ng 29:34

2 Ibyo ku Ngoma 30:25

Impuzamirongo

  • +2Ng 30:11, 18
  • +Kuva 12:49

2 Ibyo ku Ngoma 30:26

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:65, 66

2 Ibyo ku Ngoma 30:27

Impuzamirongo

  • +Kub 6:23-26; Gut 10:8

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 30:12Ng 11:14, 16
2 Ngoma 30:12Ng 34:1, 6, 7
2 Ngoma 30:1Kuva 12:43; Lew 23:5; Gut 16:2; 2Ng 35:1
2 Ngoma 30:2Kub 9:10, 11
2 Ngoma 30:3Kuva 12:18
2 Ngoma 30:32Ng 29:34
2 Ngoma 30:5Abc 18:29
2 Ngoma 30:52Ng 35:18
2 Ngoma 30:62Bm 15:29; 1Ng 5:26; 2Ng 28:20, 21
2 Ngoma 30:72Ng 29:8, 9
2 Ngoma 30:8Kuva 32:9
2 Ngoma 30:8Gut 12:5, 6; Zb 132:13
2 Ngoma 30:82Ng 29:10
2 Ngoma 30:91Bm 8:49, 50
2 Ngoma 30:9Gut 30:1-3
2 Ngoma 30:9Kuva 34:6; Zb 86:5; Mika 7:18
2 Ngoma 30:92Ng 15:2; Yes 55:7; Yak 4:8
2 Ngoma 30:102Ng 30:1
2 Ngoma 30:102Ng 36:15, 16
2 Ngoma 30:112Ng 11:14, 16
2 Ngoma 30:13Kub 9:10, 11
2 Ngoma 30:13Lew 23:6
2 Ngoma 30:142Bm 18:22
2 Ngoma 30:142Ng 28:24
2 Ngoma 30:16Lew 1:5
2 Ngoma 30:172Ng 29:34
2 Ngoma 30:182Ng 30:1
2 Ngoma 30:18Zb 86:5
2 Ngoma 30:192Ng 19:2, 3; Ezr 7:10
2 Ngoma 30:19Kub 9:6, 10
2 Ngoma 30:21Lew 23:6
2 Ngoma 30:21Gut 12:5, 7; Neh 8:10
2 Ngoma 30:212Ng 29:25
2 Ngoma 30:22Lew 23:6
2 Ngoma 30:22Lew 3:1
2 Ngoma 30:231Bm 8:65
2 Ngoma 30:242Ng 35:7, 8
2 Ngoma 30:242Ng 29:34
2 Ngoma 30:252Ng 30:11, 18
2 Ngoma 30:25Kuva 12:49
2 Ngoma 30:261Bm 8:65, 66
2 Ngoma 30:27Kub 6:23-26; Gut 10:8
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 30:1-27

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

30 Hezekiya atuma ku Bisirayeli bose+ n’Abayuda, ndetse yandikira amabaruwa abo mu muryango wa Efurayimu n’abo mu muryango wa Manase,+ ngo baze mu nzu ya Yehova i Yerusalemu kugira ngo bizihirize Yehova Imana ya Isirayeli Pasika.+ 2 Icyakora umwami n’abayobozi n’abari bateraniye i Yerusalemu bose biyemeza kwizihiza Pasika mu kwezi kwa kabiri,+ 3 kubera ko batari barashoboye kuyizihiza ku gihe cyagenwe.+ Ibyo byatewe n’uko nta batambyi bahagije bari biyejeje bari bahari+ kandi nta n’abantu bari bateraniye i Yerusalemu. 4 Umwami n’abantu bose babona ko uwo mwanzuro ari mwiza. 5 Nuko biyemeza gutangaza muri Isirayeli hose, kuva i Beri-sheba kugera i Dani,+ ko abantu baza i Yerusalemu kwizihiriza Yehova Imana ya Isirayeli Pasika, kuko mbere yaho batabikoraga bari hamwe nk’uko byanditswe.+

6 Hanyuma intumwa zijyana amabaruwa yanditswe n’umwami n’abatware, zijya muri Isirayeli hose no mu Buyuda nk’uko umwami yari yazitegetse, ziravuga ziti: “Yemwe bantu bo muri Isirayeli, nimwongere mukorere Yehova Imana ya Aburahamu, Isaka na Isirayeli, kugira ngo yite ku barokotse abami ba Ashuri.+ 7 Ntimumere nka ba sogokuruza banyu n’abavandimwe banyu bahemukiye Yehova Imana ya ba sekuruza, bigatuma Imana ibateza ibyago ku buryo ubibonye n’ubyumvise agira ubwoba nk’uko namwe mubibona.+ 8 None rero nimureke kwigomeka nk’uko ba sogokuruza banyu babigenje.+ Nimugandukire Yehova, muze mu rusengero rwe+ yejeje kugeza iteka ryose, mukorere Yehova Imana yanyu kugira ngo adakomeza kubarakarira cyane.+ 9 Nimwongera gukorera Yehova, abajyanye abavandimwe banyu n’abahungu banyu ku ngufu bazabagirira imbabazi,+ babareke bagaruke muri iki gihugu,+ kuko Yehova Imana yanyu ari Imana igira impuhwe n’imbabazi+ kandi nimwongera kumukorera na we azabitaho.”+

10 Nuko izo ntumwa zikomeza kugenda, zizenguruka igihugu cya Efurayimu, icya Manase+ ndetse n’icya Zabuloni, zikava mu mujyi umwe zikajya mu wundi. Icyakora abantu bakomeje kuziseka kandi bakazimwaza.+ 11 Ariko abantu bamwe bo mu muryango wa Asheri, uwa Manase n’uwa Zabuloni, ni bo bicishije bugufi baza i Yerusalemu.+ 12 Imana y’ukuri yatumye n’abaturage bo mu Buyuda bashyira hamwe* kugira ngo bakore ibyo umwami n’abatware bari babasabye babitegetswe na Yehova.

13 Nuko mu kwezi kwa kabiri+ abantu benshi cyane bateranira i Yerusalemu, kugira ngo bizihize Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo.+ Bari abantu benshi cyane batabarika. 14 Basenya ibicaniro byari i Yerusalemu+ n’ibicaniro byose byo gutwikiraho umubavu,*+ bajya kubijugunya mu Kibaya cya Kidironi. 15 Hanyuma ku itariki ya 14 z’ukwezi kwa kabiri babaga igitambo cya Pasika. Abatambyi n’Abalewi bakorwa n’isoni bituma biyeza maze bazana ibitambo bitwikwa n’umuriro ku nzu ya Yehova. 16 Bahagarara mu myanya yabo bakurikije Amategeko ya Mose umuntu w’Imana y’ukuri, hanyuma abatambyi bakaminjagira ku gicaniro amaraso+ babaga baherejwe n’Abalewi. 17 Mu bantu bari bateraniye aho, abenshi ntibari bariyejeje. Abalewi bahawe inshingano yo kubaga ibitambo bya Pasika byazanwaga n’abantu bose banduye,*+ kugira ngo babe abantu bera imbere ya Yehova. 18 Hari abantu benshi batari biyejeje, cyane cyane abakomoka mu muryango wa Efurayimu, mu wa Manase,+ mu wa Isakari no mu wa Zabuloni, ariko bariye kuri Pasika kandi byari binyuranyije n’ibyanditswe. Icyakora Hezekiya yarabasengeye, aravuga ati: “Yehova we mwiza,+ ababarire 19 umuntu wese witeguye mu mutima we kugira ngo ashake Yehova Imana y’ukuri,+ ari yo Mana ya ba sekuruza, nubwo yaba atiyejeje mu buryo bukwiriye.”+ 20 Nuko Yehova yumva isengesho rya Hezekiya, ababarira* abo bantu.

21 Abisirayeli bari i Yerusalemu bamara iminsi irindwi bizihiza Umunsi Mukuru w’Imigati Itarimo Umusemburo,+ bishimye cyane.+ Buri munsi Abalewi n’abatambyi basingizaga Yehova bakoresheje ibyuma by’umuziki bivuga cyane, bashima Yehova.+ 22 Nanone kandi, Hezekiya yavuganye n’Abalewi bose bagaragaje ubuhanga mu murimo bakoreraga Yehova kandi abatera inkunga.* Muri ibyo birori byamaze iminsi irindwi,+ abaturage n’Abalewi bararyaga, bagatamba ibitambo bisangirwa*+ kandi bagashimira Yehova Imana ya ba sekuruza.

23 Nuko abari aho bose biyemeza kumara indi minsi irindwi bizihiza uwo munsi mukuru; bawizihiza indi minsi irindwi bishimye cyane.+ 24 Hezekiya umwami w’u Buyuda yatanze impano y’ibimasa 1.000 byo gutambira abari aho bose n’intama 7.000. Abatware batanze ibimasa 1.000 n’intama 10.000 byo gutambira abari aho bose.+ Abatambyi benshi barimo biyeza.+ 25 Abantu bose bo mu Buyuda bari bateraniye aho, abatambyi, Abalewi, abantu bose bari bavuye muri Isirayeli,+ abari barimukiye aho baturutse mu gihugu cya Isirayeli n’ababaga mu Buyuda,+ bakomeza kunezerwa. 26 I Yerusalemu haba ibyishimo byinshi, kuko kuva mu gihe cya Salomo, umuhungu wa Dawidi umwami wa Isirayeli, i Yerusalemu hatari harigeze haba ikintu nk’icyo.+ 27 Byose birangiye abatambyi b’Abalewi barahaguruka basabira abantu umugisha,+ Imana yumva amajwi yabo, n’amasengesho yabo agera mu ijuru, ahantu hera Imana iba.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze