ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 27
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Isaka aha Yakobo umugisha (1-29)

      • Esawu asaba umugisha ariko ntiyihane (30-40)

      • Esawu yanga cyane Yakobo (41-46)

Intangiriro 27:1

Impuzamirongo

  • +Int 25:28

Intangiriro 27:3

Impuzamirongo

  • +Int 25:27

Intangiriro 27:5

Impuzamirongo

  • +Int 27:30

Intangiriro 27:6

Impuzamirongo

  • +Int 25:28

Intangiriro 27:7

Impuzamirongo

  • +Int 27:30, 31

Intangiriro 27:8

Impuzamirongo

  • +Int 27:13, 43

Intangiriro 27:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/4/2004, p. 11

Intangiriro 27:11

Impuzamirongo

  • +Int 25:25; 27:23

Intangiriro 27:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amvuma.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”

Impuzamirongo

  • +Int 27:21

Intangiriro 27:13

Impuzamirongo

  • +Int 27:8, 43

Intangiriro 27:15

Impuzamirongo

  • +Int 25:23, 26

Intangiriro 27:16

Impuzamirongo

  • +Int 25:25; 27:11

Intangiriro 27:17

Impuzamirongo

  • +Int 27:9

Intangiriro 27:19

Impuzamirongo

  • +Int 25:31-33; Rom 9:10-12
  • +Int 27:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/12/2007, p. 30

    1/10/2007, p. 31

Intangiriro 27:21

Impuzamirongo

  • +Int 27:11, 12

Intangiriro 27:22

Impuzamirongo

  • +Int 27:16

Intangiriro 27:23

Impuzamirongo

  • +Heb 11:20

Intangiriro 27:26

Impuzamirongo

  • +Int 48:10

Intangiriro 27:27

Impuzamirongo

  • +Int 25:27; 27:15

Intangiriro 27:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibinyampeke.”

Impuzamirongo

  • +Gut 11:11
  • +Kub 13:26, 27
  • +Int 27:37; Gut 7:13

Intangiriro 27:29

Impuzamirongo

  • +Int 25:23
  • +Int 12:1, 3; 28:1, 3; 31:42; Ezk 25:12, 13

Intangiriro 27:30

Impuzamirongo

  • +Int 27:3

Intangiriro 27:32

Impuzamirongo

  • +Int 25:25, 31; Heb 12:16

Intangiriro 27:34

Impuzamirongo

  • +Heb 12:16, 17

Intangiriro 27:36

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Ufashe agatsinsino; Utwara umwanya w’undi.”

Impuzamirongo

  • +Int 25:26; 32:28; Hos 12:3
  • +Int 25:32-34
  • +Int 27:28

Intangiriro 27:37

Impuzamirongo

  • +Int 25:23; 27:29; Rom 9:10, 12
  • +Gut 33:28

Intangiriro 27:38

Impuzamirongo

  • +Heb 12:16, 17

Intangiriro 27:39

Impuzamirongo

  • +Yos 24:4; Heb 11:20

Intangiriro 27:40

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uzikura umugogo we ku ijosi.”

Impuzamirongo

  • +Int 32:6; Kub 20:18
  • +Int 25:23; 2Sm 8:14; Mal 1:2, 3
  • +2Bm 8:20; 2Ng 28:17

Intangiriro 27:41

Impuzamirongo

  • +Amo 1:11
  • +Int 35:28, 29

Intangiriro 27:43

Impuzamirongo

  • +Int 28:5

Intangiriro 27:46

Impuzamirongo

  • +Int 26:34, 35; 28:8
  • +Int 24:2, 3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2006, p. 21-22

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 27:1Int 25:28
Intang. 27:3Int 25:27
Intang. 27:5Int 27:30
Intang. 27:6Int 25:28
Intang. 27:7Int 27:30, 31
Intang. 27:8Int 27:13, 43
Intang. 27:11Int 25:25; 27:23
Intang. 27:12Int 27:21
Intang. 27:13Int 27:8, 43
Intang. 27:15Int 25:23, 26
Intang. 27:16Int 25:25; 27:11
Intang. 27:17Int 27:9
Intang. 27:19Int 25:31-33; Rom 9:10-12
Intang. 27:19Int 27:4
Intang. 27:21Int 27:11, 12
Intang. 27:22Int 27:16
Intang. 27:23Heb 11:20
Intang. 27:26Int 48:10
Intang. 27:27Int 25:27; 27:15
Intang. 27:28Gut 11:11
Intang. 27:28Kub 13:26, 27
Intang. 27:28Int 27:37; Gut 7:13
Intang. 27:29Int 25:23
Intang. 27:29Int 12:1, 3; 28:1, 3; 31:42; Ezk 25:12, 13
Intang. 27:30Int 27:3
Intang. 27:32Int 25:25, 31; Heb 12:16
Intang. 27:34Heb 12:16, 17
Intang. 27:36Int 25:26; 32:28; Hos 12:3
Intang. 27:36Int 25:32-34
Intang. 27:36Int 27:28
Intang. 27:37Int 25:23; 27:29; Rom 9:10, 12
Intang. 27:37Gut 33:28
Intang. 27:38Heb 12:16, 17
Intang. 27:39Yos 24:4; Heb 11:20
Intang. 27:40Int 32:6; Kub 20:18
Intang. 27:40Int 25:23; 2Sm 8:14; Mal 1:2, 3
Intang. 27:402Bm 8:20; 2Ng 28:17
Intang. 27:41Amo 1:11
Intang. 27:41Int 35:28, 29
Intang. 27:43Int 28:5
Intang. 27:46Int 26:34, 35; 28:8
Intang. 27:46Int 24:2, 3
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 27:1-46

Intangiriro

27 Nuko igihe Isaka yari ashaje, amaso ye atakibona neza, ahamagara Esawu+ umwana we w’imfura aramubwira ati: “Mwana wa!” Na we aramwitaba ati: “Karame!” 2 Aramubwira ati: “Dore ndashaje kandi sinzi igihe nzapfira. 3 None rero fata imyambi n’umuheto, ujye kumpigira inyamaswa.+ 4 Hanyuma untekere ibyokurya biryoshye, bya bindi nkunda maze ubinzanire mbirye kugira ngo nguhe umugisha ntarapfa.”

5 Icyakora igihe Isaka yavuganaga n’umwana we Esawu, Rebeka yarumvaga. Nuko Esawu ajya guhiga inyamaswa ngo ayizane.+ 6 Hanyuma Rebeka abwira umuhungu we Yakobo+ ati: “Maze kumva papa wawe abwira mukuru wawe Esawu ati: 7 ‘Jya kumpigira inyamaswa maze untekere ibyokurya biryoshye, ubinzanire mbirye kugira ngo nguhere umugisha imbere ya Yehova ntarapfa.’+ 8 None rero mwana wanjye, ntega amatwi kandi ukore ibyo nkubwira.+ 9 Jya mu mukumbi unzanire ihene ebyiri nziza cyane zikiri nto kugira ngo ntekere papa wawe ibyokurya biryoshye, bya bindi akunda. 10 Hanyuma ubimushyire abirye kugira ngo aguhe umugisha atarapfa.”

11 Nuko Yakobo abwira mama we Rebeka ati: “Dore mukuru wanjye Esawu afite ubwoya ku mubiri+ ariko njye nta bwo mfite. 12 None se papa naramuka ankozeho biragenda bite?+ Ese ntari bubone ko mufashe nk’utagira ubwenge? Byatuma ansabira kugerwaho n’ibyago* aho kunsabira umugisha.” 13 Mama we aramusubiza ati: “Mwana wa, nagusabira ibyago, ibyo byago azabe ari njye bibaho. Wowe gusa kora ibyo nkubwira, ugende unzanire izo hene.”+ 14 Aragenda azizanira mama we, maze na we ateka ibyokurya biryoshye, bya bindi Isaka akunda. 15 Hanyuma Rebeka ajya mu nzu afata imyenda myiza cyane ya Esawu umwana we w’imfura, ayambika Yakobo+ umwana we wavutse nyuma. 16 Nanone afata impu za za hene azimwambika ku maboko no ku ijosi ahatari ubwoya.+ 17 Arangije aha umwana we Yakobo bya biryo biryoshye hamwe n’umugati yari yakoze.+

18 Nuko ajya kureba papa we, aramuhamagara ati: “Papa!” Na we aritaba ati: “Karame! Uri nde mwana wa?” 19 Yakobo aramubwira ati: “Ndi Esawu umwana wawe w’imfura.+ Nakoze ibyo wambwiye. None eguka wicare, maze urye ku nyama z’inyamaswa nahize kugira ngo umpe umugisha.”+ 20 Isaka abwira umuhungu we ati: “Byagenze bite ko wayifashe vuba mwana wa?” Na we aramusubiza ati: “Ni ukubera ko Yehova Imana yawe yamfashije kuyibona.” 21 Hanyuma Isaka abwira Yakobo ati: “Mwana wa, igira hino ngukoreho kugira ngo menye niba koko uri umwana wanjye Esawu cyangwa niba utari we.”+ 22 Nuko Yakobo aramwegera amukoraho. Hanyuma Isaka aravuga ati: “Ijwi ni irya Yakobo, ariko amaboko ni aya Esawu.”+ 23 Ntiyamumenye kubera ko amaboko ye yariho ubwoya nk’ubwo ku maboko ya mukuru we Esawu. Nuko amuha umugisha.+

24 Hanyuma aramubaza ati: “Koko uri umwana wanjye Esawu?” Na we aramusubiza ati: “Ndi we.” 25 Nuko aravuga ati: “Mwana wa, mpereza ndye ku nyama z’inyamaswa wahize, hanyuma nguhe umugisha.” Aramuhereza ararya, amuzanira na divayi aranywa. 26 Nuko Isaka aramubwira ati: “Igira hino unsome mwana wa.”+ 27 Yakobo aramwegera aramusoma, maze Isaka yumva impumuro y’imyenda ye.+ Amuha umugisha, aravuga ati:

“Dore impumuro y’umwana wanjye ni nk’impumuro y’umurima Yehova yahaye umugisha. 28 Imana y’ukuri iguhe ikime gituruka mu ijuru,+ ubutaka bwera cyane,+ ibyokurya* byinshi na divayi nshya.+ 29 Abantu bazagukorere kandi abari mu bihugu byinshi byo ku isi bazakumvire. Uzategeke abavandimwe bawe kandi abavandimwe bawe bazakumvire.+ Umuntu wese uzakwifuriza ibyago bizabe ari we bigeraho kandi umuntu wese uzakwifuriza umugisha azahabwe umugisha.”+

30 Isaka akirangiza guha Yakobo umugisha, na Yakobo akimara kuva imbere ya Isaka, mukuru we Esawu aba arahageze avuye guhiga.+ 31 Na we aragenda ateka ibyokurya biryoshye. Hanyuma abizanira Isaka maze aramubwira ati: “Papa, eguka wicare, urye ku nyama z’inyamaswa nahize kugira ngo umpe umugisha.” 32 Isaka abyumvise aramubaza ati: “Uri nde?” Na we aramusubiza ati: “Ndi Esawu umwana wawe w’imfura.”+ 33 Isaka arahangayika cyane aratitira maze aravuga ati: “None se ni nde wahize inyamaswa akanzanira inyama zayo? Namaze kuzirya utaraza, none namuhaye umugisha. Kandi koko azawuhabwa.”

34 Esawu yumvise amagambo ya papa we, arangurura ijwi ararira cyane kandi ababaye cyane, maze aramubwira ati: “Papa, nanjye mpa umugisha!”+ 35 Isaka aramubwira ati: “Murumuna wawe yanshutse muha umugisha kandi ari wowe nagombaga kuwuha.” 36 Esawu aravuga ati: “Iyo ni yo mpamvu yitwa Yakobo* kuko ubu ari ubwa kabiri antwariye umwanya.+ Yamaze kunyambura uburenganzira nahabwaga no kuba ndi imfura,+ none dore antwaye n’umugisha!”+ Hanyuma abaza papa we ati: “None se nta mugisha wansigiye?” 37 Ariko Isaka asubiza Esawu ati: “Dore namugize umutware wawe+ kandi muha abavandimwe be bose ngo bazabe abagaragu be, muha ibyokurya byinshi na divayi nshya kugira ngo bimutunge.+ None se mwana wa, ikindi nakumarira ni iki?”

38 Esawu aramubwira ati: “Papa, ese nta wundi mugisha usigaranye? Papa, nanjye mpa umugisha!” Hanyuma Esawu ananirwa kwifata, ararira cyane.+ 39 Isaka aramusubiza ati:

“Ntuzatura mu gihugu cyeramo imyaka kandi ntuzabona ikime kivuye mu ijuru.+ 40 Inkota yawe ni yo izakubeshaho+ kandi uzakorera murumuna wawe.+ Ariko niwumva utagishoboye kubyihanganira ukigomeka, uzikura mu bucakara bwe.”*+

41 Nuko Esawu yanga Yakobo cyane bitewe n’umugisha papa we yari yamuhaye+ kandi Esawu akajya yibwira mu mutima we ati: “Papa ari hafi gupfa.+ Iminsi yo kumuririra nirangira, nzica murumuna wanjye Yakobo.” 42 Igihe Rebeka yabwirwaga ibyo Esawu yateganyaga gukora yahise abwira Yakobo ati: “Dore mukuru wawe Esawu arashaka kukwica akuziza ibyo wamukoreye. 43 None rero mwana wanjye, kora ibyo nkubwira. Gira vuba uhungire i Harani kwa musaza wanjye Labani.+ 44 Uzagumane na we igihe runaka kugeza igihe umujinya wa mukuru wawe uzashirira, 45 igihe azaba atakikurakariye, kandi yaribagiwe ibyo wamukoreye. Hanyuma nzagutumaho ugaruke. Sinifuza ko mwese mwapfira umunsi umwe.”

46 Nyuma y’ibyo Rebeka abwira Isaka ati: “Ubuzima burandambiye kubera bariya bagore b’Abaheti.+ Yakobo na we aramutse ashatse umugore mu bakobwa b’Abaheti bo muri iki gihugu, kubaho nta cyo byaba bimariye.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze