Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma
27 Yotamu+ yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu. Mama we yitwaga Yerusha, akaba yari umukobwa wa Sadoki.+ 2 Yakoze ibishimisha Yehova nk’ibyo papa we Uziya yakoze.+ Icyakora we ntiyigeze yinjira ahantu yari abujijwe kwinjira mu rusengero rwa Yehova.+ Ariko abantu bari bagikora ibibi. 3 Yubatse irembo rya ruguru ry’inzu ya Yehova+ kandi ku rukuta rwo kuri Ofeli+ yahubatse ibindi bintu byinshi. 4 Nanone yubatse imijyi+ mu karere k’imisozi miremire y’u Buyuda,+ yubaka n’inyubako zikomeye cyane+ n’iminara+ mu mashyamba. 5 Yateye umwami w’Abamoni+ aza kubatsinda. Nuko uwo mwaka Abamoni bamuha toni 3 n’ibiro 420* by’ifeza, toni 1.600* z’ingano zisanzwe na toni 1.300* z’ingano za sayiri. Ibyo ni na byo Abamoni bamuhaye, mu mwaka wa kabiri n’uwa gatatu.+ 6 Nuko Yotamu arushaho kugenda akomera, kuko yari yariyemeje gukora ibyo Yehova Imana ye yamusabaga byose.*
7 Andi mateka ya Yotamu yose, ni ukuvuga intambara yarwanye n’ibyo yakoze, byanditse mu Gitabo cy’Abami ba Isirayeli n’ab’u Buyuda.+ 8 Yabaye umwami afite imyaka 25, amara imyaka 16 ategekera i Yerusalemu.+ 9 Nuko Yotamu arapfa,* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi.+ Umuhungu we Ahazi aramusimbura aba ari we uba umwami.+