ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 52
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Sedekiya yigomeka kuri Babuloni (1-3)

      • Nebukadinezari agota Yerusalemu (4-11)

      • Umujyi n’urusengero bisenyuka (12-23)

      • Abaturage bajyanwa i Babuloni (24-30)

      • Yehoyakimu afungurwa (31-34)

Yeremiya 52:1

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:17-20; 2Ng 36:11, 12
  • +2Bm 23:31

Yeremiya 52:2

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:1; 2Ng 36:5

Yeremiya 52:3

Impuzamirongo

  • +Lew 26:33; Gut 31:16, 17
  • +2Ng 36:11, 13; Ezk 17:15

Yeremiya 52:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Gut 28:52; 2Bm 25:1, 2; Yes 29:3; Yer 39:1; Ezk 4:1, 2; 21:21, 22

Yeremiya 52:6

Impuzamirongo

  • +Yer 39:2
  • +Gut 28:53-57; 2Bm 25:3-7; Yes 3:1; Ezk 4:16

Yeremiya 52:7

Impuzamirongo

  • +Yer 39:4-7

Yeremiya 52:8

Impuzamirongo

  • +Yer 24:8; 34:21; 37:17; 38:18

Yeremiya 52:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 158

Yeremiya 52:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 12:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 158

Yeremiya 52:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iri zina.

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:8-10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2007, p. 11

Yeremiya 52:13

Impuzamirongo

  • +1Bm 9:8; 2Ng 36:17, 19; Zb 74:8; 79:1; Yer 26:18; Amg 2:7; Ezk 24:21

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 159

Yeremiya 52:14

Impuzamirongo

  • +Yer 39:8

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 159

Yeremiya 52:15

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:11, 12; Yer 39:9, 10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ubuhanuzi bwa Yesaya II, p. 404

Yeremiya 52:16

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:22

Yeremiya 52:17

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:15, 21
  • +1Bm 7:27
  • +1Bm 7:23; 2Ng 4:11-15
  • +2Bm 25:13-16; Yer 27:19, 22

Yeremiya 52:18

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:45
  • +2Ng 4:19, 22

Yeremiya 52:19

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:38
  • +1Bm 7:48, 49
  • +2Ng 24:14; 36:18

Yeremiya 52:20

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:23, 25

Yeremiya 52:21

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 18.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 12.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugari bw’intoki enye.” Ubugari bw’urutoki bungana na santimetero 1,85.

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:15-20

Yeremiya 52:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”

  • *

    Ni imbuto zijya kumera nka pome.

Impuzamirongo

  • +2Ng 3:15

Yeremiya 52:23

Impuzamirongo

  • +2Ng 3:16; 4:13

Yeremiya 52:24

Impuzamirongo

  • +1Ng 6:14; Ezr 7:1
  • +Yer 21:1, 2; 29:25
  • +2Bm 25:18-21

Yeremiya 52:27

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:6; Yer 52:10
  • +Lew 18:25; 26:33; Gut 28:36; Yes 24:3; Yer 25:9

Yeremiya 52:28

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:12, 14

Yeremiya 52:29

Impuzamirongo

  • +Yer 32:1

Yeremiya 52:30

Impuzamirongo

  • +Yer 6:9

Yeremiya 52:31

Impuzamirongo

  • +2Bm 24:8; Yer 24:1; 37:1; Mat 1:11
  • +2Bm 25:27-30

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 31

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 52:12Bm 24:17-20; 2Ng 36:11, 12
Yer. 52:12Bm 23:31
Yer. 52:22Bm 24:1; 2Ng 36:5
Yer. 52:3Lew 26:33; Gut 31:16, 17
Yer. 52:32Ng 36:11, 13; Ezk 17:15
Yer. 52:4Gut 28:52; 2Bm 25:1, 2; Yes 29:3; Yer 39:1; Ezk 4:1, 2; 21:21, 22
Yer. 52:6Yer 39:2
Yer. 52:6Gut 28:53-57; 2Bm 25:3-7; Yes 3:1; Ezk 4:16
Yer. 52:7Yer 39:4-7
Yer. 52:8Yer 24:8; 34:21; 37:17; 38:18
Yer. 52:11Ezk 12:13
Yer. 52:122Bm 25:8-10
Yer. 52:131Bm 9:8; 2Ng 36:17, 19; Zb 74:8; 79:1; Yer 26:18; Amg 2:7; Ezk 24:21
Yer. 52:14Yer 39:8
Yer. 52:152Bm 25:11, 12; Yer 39:9, 10
Yer. 52:162Bm 25:22
Yer. 52:171Bm 7:15, 21
Yer. 52:171Bm 7:27
Yer. 52:171Bm 7:23; 2Ng 4:11-15
Yer. 52:172Bm 25:13-16; Yer 27:19, 22
Yer. 52:181Bm 7:45
Yer. 52:182Ng 4:19, 22
Yer. 52:191Bm 7:38
Yer. 52:191Bm 7:48, 49
Yer. 52:192Ng 24:14; 36:18
Yer. 52:201Bm 7:23, 25
Yer. 52:211Bm 7:15-20
Yer. 52:222Ng 3:15
Yer. 52:232Ng 3:16; 4:13
Yer. 52:241Ng 6:14; Ezr 7:1
Yer. 52:24Yer 21:1, 2; 29:25
Yer. 52:242Bm 25:18-21
Yer. 52:272Bm 25:6; Yer 52:10
Yer. 52:27Lew 18:25; 26:33; Gut 28:36; Yes 24:3; Yer 25:9
Yer. 52:282Bm 24:12, 14
Yer. 52:29Yer 32:1
Yer. 52:30Yer 6:9
Yer. 52:312Bm 24:8; Yer 24:1; 37:1; Mat 1:11
Yer. 52:312Bm 25:27-30
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 52:1-34

Yeremiya

52 Sedekiya+ yagiye ku butegetsi afite imyaka 21, amara imyaka 11 ku butegetsi i Yerusalemu. Mama we yitwaga Hamutali+ akaba yari umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna. 2 Sedekiya yakomeje gukora ibyo Yehova yanga, nk’ibyo Yehoyakimu yakoze byose.+ 3 Ibyo byose byabaye i Yerusalemu no mu Buyuda, bitewe n’uko Yehova yabarakariye kugeza ubwo yabakuye imbere y’amaso ye.+ Nuko Sedekiya yigomeka ku mwami w’i Babuloni.+ 4 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa 10, ku itariki ya 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose bateye i Yerusalemu bahashinga amahema, bubaka urukuta rwo kugota uwo mujyi.+ 5 Yakomeje kuwugota kugeza mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya.

6 Ku itariki ya cyenda z’ukwezi kwa kane,+ inzara yari nyinshi mu mujyi, abaturage barabuze ibyokurya.+ 7 Nyuma yaho abantu baciye inzira mu rukuta rw’umujyi maze ingabo zose zihunga ari nijoro zinyuze mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, ryari hafi y’ubusitani bw’umwami, igihe Abakaludaya bari bagose umujyi, zikomeza zerekeza muri Araba.+ 8 Ariko ingabo z’Abakaludaya zakurikiye Sedekiya,+ zimufatira mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko maze ingabo ze zose zirahunga asigara wenyine. 9 Nuko Abakaludaya baramufata bamushyira umwami w’i Babuloni i Ribula mu gihugu cy’i Hamati, hanyuma amucira urubanza. 10 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye kandi yicira abatware b’u Buyuda i Ribula. 11 Hanyuma umwami w’i Babuloni amena Sedekiya amaso,+ amubohesha iminyururu y’umuringa amujyana i Babuloni, amufungirayo kugeza igihe yapfiriye.

12 Mu mwaka wa 19 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni, mu kwezi kwa gatanu, ku itariki ya 10, Nebuzaradani, wayoboraga abarindaga umwami akaba yarakoreraga umwami w’i Babuloni, yaje i Yerusalemu.+ 13 Yatwitse inzu ya Yehova,+ inzu y’umwami n’amazu yose y’i Yerusalemu. Nanone amazu manini na yo yarayatwitse. 14 Nuko ingabo zose z’Abakaludaya zari kumwe n’uwayoboraga abarindaga umwami zisenya inkuta zari zikikije Yerusalemu.+

15 Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami, yajyanye ku ngufu bamwe mu bantu baciriritse n’abantu bari basigaye mu mujyi. Nanone yafashe abari baratorotse bagasanga umwami w’i Babuloni n’abakozi b’abahanga bari barasigaye.+ 16 Ariko Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami yasize bamwe mu bantu bari bakennye cyane bo muri icyo gihugu, abagira abakozi bakora mu mirima y’imizabibu n’indi mirimo y’agahato y’ubuhinzi.+

17 Abakaludaya bamenaguye inkingi zicuzwe mu muringa+ zari mu nzu ya Yehova, amagare+ n’ikigega cy’amazi+ gicuzwe mu muringa byose byari mu nzu ya Yehova, nuko umuringa wose bawujyana i Babuloni.+ 18 Nanone batwaye ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo, udukoresho two kuzimya umuriro, ibisorori,+ ibikombe+ n’ibikoresho byose bicuzwe mu muringa byakoreshwaga mu rusengero. 19 Umukuru w’abarindaga umwami yatwaye ibikarabiro,+ ibikoresho byo kurahuza amakara, ibisorori, ibikoresho byo kuvanaho ivu, ibitereko by’amatara,+ ibikombe n’ibisorori byari bicuzwe muri zahabu nyayo n’ifeza nyayo.+ 20 Nta muntu washoboraga kumenya uburemere bw’umuringa bwa za nkingi ebyiri, ikigega cy’amazi, ibimasa 12 bicuzwe mu muringa+ byari biteretseho ikigega cy’amazi n’amagare, ibyo Umwami Salomo yari yaracuze ngo bijye bikoreshwa mu nzu ya Yehova.

21 Ku birebana n’inkingi, buri nkingi yari ifite ubuhagarike bwa metero umunani* kandi yashoboraga kuzengurukwa n’umugozi bapimisha wa metero eshanu.*+ Umubyimba wayo wanganaga na santimetero zirindwi n’ibice bine* kandi imeze nk’itiyo. 22 Inkingi yari ifite umutwe ukozwe mu muringa kandi ubuhagarike bw’umutwe w’inkingi bwari metero ebyiri.*+ Urushundura n’amakomamanga* byari bizengurutse umutwe w’inkingi byose byari bikozwe mu muringa. Inkingi ya kabiri na yo yari ifite imitako imeze gutyo, ifite n’amakomamanga. 23 Mu mpande za buri mutwe hariho amakomamanga 96, buri rushundura rwari ruzengurutse umutwe rukaba rwariho amakomamanga 100.+

24 Nanone kandi, umukuru w’abarindaga umwami yajyanye umutambyi mukuru Seraya+ n’uwari umwungirije witwaga Zefaniya+ n’abarinzi b’amarembo batatu.+ 25 Yakuye mu mujyi umukozi w’ibwami wayoboraga abasirikare, abajyanama barindwi bihariye b’umwami bari aho mu mujyi, umunyamabanga w’umugaba w’ingabo wari ushinzwe kwinjiza abantu mu ngabo n’abaturage 60 basanzwe yasanze mu mujyi. 26 Nebuzaradani wari umukuru w’abarindaga umwami yarabafashe, abashyira umwami w’i Babuloni i Ribula. 27 Umwami w’i Babuloni yabiciye i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati. Uko ni ko Abayuda bavanywe mu gihugu cyabo ku ngufu.+

28 Uyu ni wo mubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye i Babuloni ku ngufu. Mu mwaka wa karindwi yajyanye Abayahudi 3.023.+

29 Mu mwaka wa 18 Nebukadinezari+ yavanye i Yerusalemu abantu 832.

30 Mu mwaka wa 23 w’ubutegetsi bwa Nebukadinezari, Nebuzaradani wayoboraga abarindaga umwami yajyanye Abayahudi 745+

Abajyanywe bose hamwe ni 4.600.

31 Mu mwaka wa 37 igihe Yehoyakini+ umwami w’u Buyuda yari yarajyanywe ku ngufu i Babuloni, mu kwezi kwa 12, ku itariki ya 25, Evili-merodaki umwami w’i Babuloni yakuye muri gereza Yehoyakini umwami w’u Buyuda.+ 32 Yamubwiye amagambo yo kumuhumuriza, amuha umwanya ukomeye kurusha abandi bari kumwe na we i Babuloni. 33 Nuko Yehoyakini akuramo imyenda yo muri gereza kandi akajya arira ku meza y’umwami igihe cyose yari akiriho. 34 Umwami w’i Babuloni yamuhaga ibyokurya buri munsi, ni ukuvuga igihe cyose yari akiriho, kugeza igihe yapfiriye.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze