ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 28
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Isaka yohereza Yakobo i Padani-aramu (1-9)

      • Inzozi za Yakobo ari i Beteli (10-22)

        • Imana isubiriramo Yakobo isezerano ryayo (13-15)

Intangiriro 28:1

Impuzamirongo

  • +Int 24:34, 37; Kuva 34:15, 16; 1Bm 11:1-3; 2Kor 6:14

Intangiriro 28:2

Impuzamirongo

  • +Int 29:16

Intangiriro 28:3

Impuzamirongo

  • +Int 17:5; 46:15, 19; 1Ng 2:1, 2

Intangiriro 28:4

Impuzamirongo

  • +Int 12:2, 3
  • +Int 12:7; 15:13; 17:1, 8; Heb 11:9

Intangiriro 28:5

Impuzamirongo

  • +Int 25:20
  • +Int 24:29

Intangiriro 28:6

Impuzamirongo

  • +Int 28:1; 2Kor 6:14

Intangiriro 28:7

Impuzamirongo

  • +Int 27:43

Intangiriro 28:8

Impuzamirongo

  • +Int 27:46

Intangiriro 28:9

Impuzamirongo

  • +Int 36:2, 3

Intangiriro 28:10

Impuzamirongo

  • +Int 11:31; 27:43

Intangiriro 28:11

Impuzamirongo

  • +Int 28:18, 19

Intangiriro 28:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “urwego.”

Impuzamirongo

  • +Yoh 1:51; Heb 1:7, 14

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2004, p. 28

    15/10/2003, p. 28-29

Intangiriro 28:13

Impuzamirongo

  • +Int 26:24, 25
  • +Int 12:7; 28:4; Zb 105:9-11

Intangiriro 28:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yihesha umugisha.”

Impuzamirongo

  • +Int 13:14, 16; 1Bm 4:20
  • +Int 18:18; 22:15, 18

Intangiriro 28:15

Impuzamirongo

  • +Int 35:6
  • +Int 31:3; Kub 23:19; Yos 23:14; Heb 6:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/3/2013, p. 20-21

Intangiriro 28:17

Impuzamirongo

  • +Zb 47:2
  • +Int 35:1

Intangiriro 28:18

Impuzamirongo

  • +Int 31:13

Intangiriro 28:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bisobanura ngo: “Inzu y’Imana.”

Impuzamirongo

  • +Int 35:6; Yos 16:1, 2

Intangiriro 28:22

Impuzamirongo

  • +Int 35:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 170

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 28:1Int 24:34, 37; Kuva 34:15, 16; 1Bm 11:1-3; 2Kor 6:14
Intang. 28:2Int 29:16
Intang. 28:3Int 17:5; 46:15, 19; 1Ng 2:1, 2
Intang. 28:4Int 12:2, 3
Intang. 28:4Int 12:7; 15:13; 17:1, 8; Heb 11:9
Intang. 28:5Int 25:20
Intang. 28:5Int 24:29
Intang. 28:6Int 28:1; 2Kor 6:14
Intang. 28:7Int 27:43
Intang. 28:8Int 27:46
Intang. 28:9Int 36:2, 3
Intang. 28:10Int 11:31; 27:43
Intang. 28:11Int 28:18, 19
Intang. 28:12Yoh 1:51; Heb 1:7, 14
Intang. 28:13Int 26:24, 25
Intang. 28:13Int 12:7; 28:4; Zb 105:9-11
Intang. 28:14Int 13:14, 16; 1Bm 4:20
Intang. 28:14Int 18:18; 22:15, 18
Intang. 28:15Int 35:6
Intang. 28:15Int 31:3; Kub 23:19; Yos 23:14; Heb 6:18
Intang. 28:17Zb 47:2
Intang. 28:17Int 35:1
Intang. 28:18Int 31:13
Intang. 28:19Int 35:6; Yos 16:1, 2
Intang. 28:22Int 35:1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 28:1-22

Intangiriro

28 Isaka ahamagara Yakobo, amuha umugisha kandi aramutegeka ati: “Ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani.+ 2 Jya i Padani-aramu kwa sogokuru wawe Betuweli maze ushake umugore mu bakobwa ba Labani+ musaza wa mama wawe. 3 Imana Ishoborabyose izaguha umugisha, ubyare abana benshi kandi rwose abazagukomokaho bazaba benshi cyane.+ 4 Izaguha umugisha yasezeranyije Aburahamu,+ wowe n’abazagukomokaho kugira ngo iki gihugu utuyemo uri umwimukira, ari na cyo Imana yahaye Aburahamu,+ kizabe icyawe.”

5 Nuko Isaka yohereza Yakobo, ajya kwa Labani i Padani-aramu. Labani yari umuhungu wa Betuweli w’Umwarameyi,+ akaba na musaza wa Rebeka.+ Rebeka yari mama wa Yakobo na Esawu.

6 Esawu abona ko Isaka ahaye Yakobo umugisha, akamwohereza i Padani-aramu gushakayo umugore kandi ko igihe yamuhaga umugisha yamutegetse ati: “Ntuzashake umugore mu bakobwa b’Abanyakanani.”+ 7 Nanone Esawu abona ko Yakobo yumviye ababyeyi be akajya i Padani-aramu.+ 8 Ibyo bituma Esawu amenya ko Isaka atishimira abagore b’Abanyakanani.+ 9 Nuko Esawu ajya kwa Ishimayeli ashakayo undi umugore witwaga Mahalati, nubwo yari asanzwe afite abandi bagore.+ Mahalati yari umukobwa wa Ishimayeli umuhungu wa Aburahamu. Nanone yari mushiki wa Nebayoti.

10 Yakobo ava i Beri-sheba yerekeza i Harani.+ 11 Hanyuma agera ahantu maze yitegura kuharara kubera ko izuba ryari ryarenze. Nuko afata rimwe mu mabuye yari aho araryisegura araryama.+ 12 Atangira kurota maze abona esikariye* zitangiriye ku isi zikagera mu ijuru, abona abamarayika b’Imana bazizamukaho, bakanazimanukaho.+ 13 Yehova yari hejuru aho izo esikariye zirangirira maze aravuga ati:

“Ndi Yehova Imana ya sogokuru wawe Aburahamu n’Imana ya Isaka.+ Iki gihugu uryamyemo nzakiguha, wowe n’abazagukomokaho.+ 14 Nanone abazagukomokaho bazaba benshi cyane bangane n’umukungugu wo ku isi.+ Bazakwirakwira hirya no hino, mu burengerazuba, mu burasirazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo. Wowe n’abazagukomokaho muzatuma imiryango yose yo ku isi ibona umugisha.*+ 15 Rwose ndi kumwe nawe. Nzakurinda aho uzanyura hose kandi nzakugarura muri iki gihugu.+ Sinzagutererana kugeza aho nzasohoreza ibyo nagusezeranyije byose.”+

16 Nuko Yakobo arakanguka maze aravuga ati: “Ni ukuri Yehova ari aha hantu kandi sinari mbizi.” 17 Aratinya cyane maze aravuga ati: “Mbega ahantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y’Imana rwose!+ Kandi iri ni ryo rembo ry’ijuru.”+ 18 Yakobo azinduka kare mu gitondo afata rya buye yari yiseguye maze ararishinga ngo rizabe urwibutso, arisukaho amavuta.+ 19 Nuko aho hantu ahita Beteli* ariko mbere uwo mujyi witwaga Luzi.+

20 Yakobo asezeranya Imana ati: “Nukomeza kumfasha kandi ukandinda muri uru rugendo ndimo, ukampa ibyokurya n’imyenda yo kwambara, 21 nkazagaruka iwacu amahoro, Yehova, uzaba ugaragaje ko uri Imana yanjye. 22 Iri buye nshinze ngo rizabe urwibutso, rizaba inzu yawe+ kandi ikintu cyose uzampa, nzajya nguhaho kimwe cya cumi.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze