ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 27
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Indirimbo y’agahinda yaririmbiwe ubwato bw’i Tiro bwarohamye (1-36)

Ezekiyeli 27:2

Impuzamirongo

  • +Ezk 26:17

Ezekiyeli 27:3

Impuzamirongo

  • +Yes 23:9; Ezk 28:2, 12

Ezekiyeli 27:5

Impuzamirongo

  • +Gut 3:8, 9; 1Ng 5:23

Ezekiyeli 27:6

Impuzamirongo

  • +Int 10:2, 4

Ezekiyeli 27:7

Impuzamirongo

  • +Int 10:2, 4

Ezekiyeli 27:8

Impuzamirongo

  • +Int 10:15, 18
  • +1Bm 9:27

Ezekiyeli 27:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abantu b’inararibonye.”

Impuzamirongo

  • +Yos 13:2, 5
  • +Ezk 27:27

Ezekiyeli 27:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igikoresho bakoresha bikingira amacumu n’imyambi barwana.

Impuzamirongo

  • +Int 10:6; Yer 46:9

Ezekiyeli 27:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ubwoko bw’amabuye bakoramo ibikoresho bitandukanye.

  • *

    Cyangwa “itini n’icyuma cy’isasu.”

Impuzamirongo

  • +Int 10:2, 4; Yona 1:3
  • +2Ng 9:21
  • +Yer 10:9

Ezekiyeli 27:13

Impuzamirongo

  • +Yes 66:19
  • +Int 10:2
  • +Yow 3:6

Ezekiyeli 27:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.

Impuzamirongo

  • +Int 10:2, 3; Ezk 38:6

Ezekiyeli 27:15

Impuzamirongo

  • +Int 10:7
  • +1Bm 10:22

Ezekiyeli 27:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “amabuye yitwa marijani.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Marijani.”

  • *

    Cyangwa “amabuye ya odemu.”

Ezekiyeli 27:17

Impuzamirongo

  • +1Bm 5:9; Ezr 3:7; Ibk 12:20
  • +Abc 11:12, 33
  • +Int 43:11
  • +Yer 8:22

Ezekiyeli 27:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubwoya bw’ibihogo bwerurutse.”

Impuzamirongo

  • +Yes 7:8

Ezekiyeli 27:19

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igiti cyo mu bwoko bwa sinamoni.

Ezekiyeli 27:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imyenda iboshye.”

Impuzamirongo

  • +Int 25:3

Ezekiyeli 27:21

Impuzamirongo

  • +Int 25:13
  • +2Ng 17:11; Yes 60:7

Ezekiyeli 27:22

Impuzamirongo

  • +Int 10:7
  • +1Bm 10:1, 2; Yes 60:6

Ezekiyeli 27:23

Impuzamirongo

  • +Int 11:31
  • +2Bm 19:12; Amo 1:5
  • +Int 25:3; Yobu 6:19
  • +Int 10:22

Ezekiyeli 27:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Ufite icyubahiro.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 10:22; Yes 23:14

Ezekiyeli 27:27

Impuzamirongo

  • +Ezk 27:8, 9
  • +Ezk 27:10, 11
  • +Ezk 26:14

Ezekiyeli 27:30

Impuzamirongo

  • +Yes 23:1; Ezk 26:17

Ezekiyeli 27:31

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibigunira.”

  • *

    Cyangwa “bafite intimba ku mutima.”

Ezekiyeli 27:32

Impuzamirongo

  • +Ezk 26:5

Ezekiyeli 27:33

Impuzamirongo

  • +Ezk 27:14, 16
  • +Zek 9:3

Ezekiyeli 27:34

Impuzamirongo

  • +Ezk 26:19
  • +Ezk 27:27

Ezekiyeli 27:35

Impuzamirongo

  • +Ezk 26:15
  • +Ezk 28:17

Ezekiyeli 27:36

Impuzamirongo

  • +Zb 37:10

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 27:2Ezk 26:17
Ezek. 27:3Yes 23:9; Ezk 28:2, 12
Ezek. 27:5Gut 3:8, 9; 1Ng 5:23
Ezek. 27:6Int 10:2, 4
Ezek. 27:7Int 10:2, 4
Ezek. 27:8Int 10:15, 18
Ezek. 27:81Bm 9:27
Ezek. 27:9Yos 13:2, 5
Ezek. 27:9Ezk 27:27
Ezek. 27:10Int 10:6; Yer 46:9
Ezek. 27:12Int 10:2, 4; Yona 1:3
Ezek. 27:122Ng 9:21
Ezek. 27:12Yer 10:9
Ezek. 27:13Yes 66:19
Ezek. 27:13Int 10:2
Ezek. 27:13Yow 3:6
Ezek. 27:14Int 10:2, 3; Ezk 38:6
Ezek. 27:15Int 10:7
Ezek. 27:151Bm 10:22
Ezek. 27:171Bm 5:9; Ezr 3:7; Ibk 12:20
Ezek. 27:17Abc 11:12, 33
Ezek. 27:17Int 43:11
Ezek. 27:17Yer 8:22
Ezek. 27:18Yes 7:8
Ezek. 27:20Int 25:3
Ezek. 27:21Int 25:13
Ezek. 27:212Ng 17:11; Yes 60:7
Ezek. 27:22Int 10:7
Ezek. 27:221Bm 10:1, 2; Yes 60:6
Ezek. 27:23Int 11:31
Ezek. 27:232Bm 19:12; Amo 1:5
Ezek. 27:23Int 25:3; Yobu 6:19
Ezek. 27:23Int 10:22
Ezek. 27:251Bm 10:22; Yes 23:14
Ezek. 27:27Ezk 27:8, 9
Ezek. 27:27Ezk 27:10, 11
Ezek. 27:27Ezk 26:14
Ezek. 27:30Yes 23:1; Ezk 26:17
Ezek. 27:32Ezk 26:5
Ezek. 27:33Ezk 27:14, 16
Ezek. 27:33Zek 9:3
Ezek. 27:34Ezk 26:19
Ezek. 27:34Ezk 27:27
Ezek. 27:35Ezk 26:15
Ezek. 27:35Ezk 28:17
Ezek. 27:36Zb 37:10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 27:1-36

Ezekiyeli

27 Yehova yongera kuvugana nanjye arambwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, ririmbira Tiro indirimbo y’agahinda,+ 3 ubwire Tiro uti:

‘Wowe utuye mu marembo y’inyanja,

Wowe mucuruzi uhahirana n’abantu bo mu birwa byinshi,

Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati:

“Tiro we, waravuze uti: ‘ndi mwiza bitangaje.’+

 4 Uturere twawe turi hagati mu nyanja

Kandi abakubatse batumye ugira ubwiza butangaje.

 5 Imbaho zawe zose bazibaje mu biti by’imiberoshi by’i Seniri,+

Kandi bafashe igiti cy’isederi, yo muri Libani bakibazamo inkingi yawe.

 6 Ingashya zawe bazibaje mu biti binini by’i Bashani.

Umutwe wawe w’imbere wakozwe mu biti byo mu bwoko bwa sipure bitatsweho amahembe y’inzovu byo mu birwa by’i Kitimu.+

 7 Umwenda wakuyoboraga waboshywe mu budodo bwiza bw’amabara atandukanye bwo muri Egiputa

Kandi watwikirijwe imyenda iboshywe mu budodo bw’ubururu n’ubwoya buteye ibara ry’isine bwo mu birwa bya Elisha.+

 8 Abaturage b’i Sidoni n’abo muri Aruvadi+ ni bo batwaraga ubwato bwawe.

Tiro we, abahanga bawe ni bo bayoboraga ubwato bwawe.+

 9 Abantu bakuze* n’abahanga b’i Gebali+ ni bo bahomaga ubwato bwawe.+

Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo baje iwawe kugira ngo muhererekanye ibicuruzwa.

10 Abaperesi, ab’i Ludi n’ab’i Puti+ bari mu ngabo zawe ari abarwanyi bawe.

Bakumanikagaho ingabo* n’ingofero zabo kandi batumye ugira ubwiza butangaje.

11 Abantu bo muri Aruvadi bari mu ngabo zawe, babaga bahagaze mu mpande zose hejuru y’inkuta zawe

Kandi abagabo b’intwari babaga barinze iminara yawe.

Bamanikaga ingabo zabo zifite ishusho y’uruziga mu mpande zose ku nkuta zawe,

Bagatuma ugira ubwiza butangaje.

12 “‘“Wakoranaga ubucuruzi n’ab’i Tarushishi,+ bitewe n’ubukire bwawe bwinshi.+ Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga ifeza yabo, ubutare* n’ubundi bwoko bw’ibyuma.*+ 13 Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Yavani, i Tubali+ n’i Mesheki.+ Wabahaga ibicuruzwa byawe bakaguha abacakara+ n’ibindi bintu bikozwe mu muringa. 14 Abo mu muryango wa Togaruma+ bakuzaniraga amafarashi n’inyumbu* n’amafarashi y’intambara, nawe ukabaha ibicuruzwa byawe. 15 Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Dedani+ kandi abacuruzi bo mu birwa byinshi baragucururizaga. Baguhaga umusoro w’amahembe y’inzovu+ n’imbaho z’agaciro kenshi z’umukara. 16 Wakoranaga ubucuruzi na Edomu bitewe n’uko wari ufite ibicuruzwa byinshi. Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga amabuye yitwa turukwaze, ubwoya buteye ibara ry’isine, imyenda ifumyeho amabara atandukanye, imyenda y’ubudodo bwiza, amabuye y’agaciro yo mu nyanja* n’andi mabuye y’agaciro.*

17 “‘“Wakoranaga ubucuruzi+ n’abo mu Buyuda na Isirayeli. Kugira ngo ubahe ibicuruzwa byawe, baguhaga ingano zo mu mujyi wa Miniti,+ ibyokurya byiza, ubuki,+ amavuta n’umuti+ uvura ibikomere.

18 “‘“Wakoranaga ubucuruzi n’ab’i Damasiko+ bitewe n’ibintu byinshi wakoraga n’ubutunzi bwawe bwinshi, bakaguha divayi y’i Heluboni n’ubwoya bw’i Zahari.* 19 Abantu b’i Vedani n’i Yavani muri Uzali, wabahaga ibicuruzwa byawe na bo bakaguha ibintu bicuzwe mu butare, kesiya* n’urubingo ruhumura neza. 20 Wacuruzanyaga n’ab’i Dedani,+ bakaguha imyenda itegurwa ku mafarashi.* 21 Wakoreshaga Abarabu n’abatware bose b’i Kedari+ bagucururizaga intama zikiri nto, amapfizi y’intama n’ihene.+ 22 Wakoranaga ubucuruzi n’abantu b’i Sheba n’i Rama.+ Wabahaga ibicuruzwa byawe, na bo bakaguha parufe nziza cyane z’ubwoko bwose, amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose na zahabu.+ 23 Ab’i Harani,+ i Kane, muri Edeni,+ abacuruzi b’i Sheba+ no muri Ashuri+ n’i Kilimadi, mwakoranaga ubucuruzi. 24 Mu masoko yawe bahagurishirizaga imyenda myiza cyane, imyitero y’ubururu, imyenda ifumyeho amabara atandukanye n’amatapi y’amabara menshi, byose bihambiriwe hamwe bifungishije imigozi.

25 Amato y’i Tarushishi+ ni yo yatwaraga ibicuruzwa byawe,

Ku buryo wari wuzuye ubutunzi, upakiye wuzuye* uri mu nyanja hagati.

26 “‘“Abasare bawe bakugejeje mu mazi arimo umuyaga mwinshi,

Umuyaga w’iburasirazuba ukumenera mu nyanja hagati.

27 Ubukire bwawe, ibintu byawe, ibicuruzwa byawe, abasare bawe n’abantu bawe bayobora ubwato,

Abantu bahoma ubwato, abacuruzi bawe+ n’abarwanyi bawe bose,+

Ni ukuvuga abantu benshi cyane bari muri wowe,

Bose bazarohama mu nyanja hagati, ku munsi wo kurimbuka kwawe.+

28 Abantu bawe bayobora ubwato nibavuza induru, inkombe z’inyanja zizatigita.

29 Abasare, abayobora ubwato n’abandi bose bakora mu bwato,

Bazava mu bwato bihagararire hakurya ku butaka.

30 Bazakuririra basakuza cyane,+

Bitere umukungugu mu mutwe kandi bigaragure mu ivu.

31 Baziyogoshesha umusatsi bawumareho, bambare imyenda y’akababaro.*

Bazakuririra cyane baboroge.*

32 Muri icyo gihe bazaba bakuririra, bazaririmba indirimbo y’agahinda, bavuga bati:

Ni nde umeze nka Tiro yacecekeye mu nyanja hagati?+

33 Iyo ibicuruzwa byawe byavaga mu nyanja, wahazaga abantu benshi.+

Ubukire bwawe bwinshi n’ibicuruzwa byawe byakijije abami b’isi.+

34 None ubu wamenekeye mu nyanja, ahantu harehare+

Kandi ibicuruzwa byawe byose n’abantu bawe byarohamiye rimwe nawe.+

35 Abantu batuye mu birwa bose bazakwitegereza batangaye,+

Abami babo bazicwa n’ubwoba,+ mu maso habo hagaragaze ko bahangayitse.

36 Abacuruzi bo mu mahanga bazavugiriza bumiwe bitewe n’ibyakubayeho.

Iherezo ryawe rizaba mu buryo butunguranye kandi riteye ubwoba.

Ntuzongera kubaho kugeza iteka ryose.’”’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze