ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Ezekiyeli 31
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Ezekiyeli

      • Kugwa kwa Egiputa; igiti cy’isederi kirekire cyane (1-18)

Ezekiyeli 31:2

Impuzamirongo

  • +Yer 46:2; Ezk 29:2

Ezekiyeli 31:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igiti kigira amashami maremare kandi kikagenda cyishishuraho agahu k’inyuma.

Impuzamirongo

  • +Int 2:8; Ezk 28:12, 13

Ezekiyeli 31:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “wabaye muremure cyane.”

Ezekiyeli 31:11

Impuzamirongo

  • +Ezk 30:10, 11; Hab 1:6

Ezekiyeli 31:12

Impuzamirongo

  • +Ezk 32:5, 6

Ezekiyeli 31:13

Impuzamirongo

  • +Ezk 29:5; 32:4

Ezekiyeli 31:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfuye baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

Ezekiyeli 31:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “Shewoli.” Ni ukuvuga, aho abantu bapfa baba bari. Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Imva.”

  • *

    Cyangwa “imva.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 31:9

Ezekiyeli 31:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, “igiti cy’isederi cyo muri Libani.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko.”

Impuzamirongo

  • +Ezk 32:18, 20
  • +Ezk 30:6; 32:31

Ezekiyeli 31:18

Impuzamirongo

  • +Ezk 31:9; 32:19

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Ezek. 31:2Yer 46:2; Ezk 29:2
Ezek. 31:8Int 2:8; Ezk 28:12, 13
Ezek. 31:11Ezk 30:10, 11; Hab 1:6
Ezek. 31:12Ezk 32:5, 6
Ezek. 31:13Ezk 29:5; 32:4
Ezek. 31:16Ezk 31:9
Ezek. 31:17Ezk 32:18, 20
Ezek. 31:17Ezk 30:6; 32:31
Ezek. 31:18Ezk 31:9; 32:19
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Ezekiyeli 31:1-18

Ezekiyeli

31 Mu mwaka wa 11, mu kwezi kwa gatatu, ku itariki ya mbere, Yehova yongeye kumbwira ati: 2 “Mwana w’umuntu we, bwira Farawo umwami wa Egiputa n’abantu be benshi+ uti:

‘Ni nde ukomeye nkawe?

 3 Habayeho Umwashuri, ari we giti cy’isederi cyo muri Libani,

Gifite amashami meza atanga igicucu kandi cyari kirekire cyane.

Umutwe wacyo wageraga mu bicu.

 4 Amazi menshi yatumye gikura kiba kinini; amazi yo hasi cyane mu butaka yatumye gikura kiba kirekire.

Aho cyari giteye hari imigezi impande zose.

Imigende y’iyo migezi yuhiraga ibiti byose byo mu gasozi.

 5 Ni yo mpamvu cyakuze kikaba kirekire kuruta ibindi biti byose byo mu gasozi.

Amashami yacyo yakomeje kuba menshi, akomeza kuba maremare

Bitewe n’amazi menshi yari mu migezi yaho.

 6 Inyoni zo mu kirere zose zaritse mu mashami yacyo;

Inyamaswa zo mu gasozi zose zabyariye munsi y’amashami yacyo

Kandi amahanga atuwe n’abantu benshi yose, yiberaga mu gicucu cyayo.

 7 Icyo giti cyabaye cyiza cyane kuko cyakuze kikagira amashami maremare,

Bitewe n’uko imizi yacyo yageraga hasi mu mazi menshi.

 8 Nta kindi giti cy’isederi cyo mu busitani bw’Imana+ cyari kimeze nka cyo.

Nta giti cy’umuberoshi cyigeze kigira amashami nk’ayacyo

Kandi ibiti by’imyarumoni* ntibyigeze bigira amashami nk’ayacyo.

Nta kindi giti cyo mu busitani bw’Imana cyagize ubwiza nk’ubwacyo.

 9 Nakigize cyiza kigira amababi menshi,

Maze ibindi biti byose byo muri Edeni, mu busitani bw’Imana y’ukuri, bikigirira ishyari.’

10 “Ni yo mpamvu Umwami w’Ikirenga Yehova avuga ati: ‘kubera ko cyabaye kirekire cyane* umutwe wacyo ukagera mu bicu kandi umutima wacyo ukishyira hejuru bitewe n’uburebure bwacyo, 11 nzagiha umutegetsi ukomeye w’ibihugu.+ Azakirwanya byanze bikunze kandi nzacyanga kubera ibibi byacyo. 12 Abanyamahanga b’abagome kuruta abandi bazagitema kandi bazagisiga ku misozi, amababi yacyo agwe mu bibaya byose n’amashami yacyo avunagurikire mu migezi yose yo mu gihugu.+ Abantu bose bo ku isi bazava munsi y’igicucu cyacyo bigendere. 13 Inyoni zo mu kirere zose zizibera kuri icyo giti cyaguye n’inyamaswa zose zo mu gasozi zibere mu mashami yacyo.+ 14 Nibigenda bityo, nta giti cyatewe hafi y’amazi kizakura ngo kibe kirekire cyane, cyangwa ngo umutwe wacyo ugere mu bicu kandi nta giti cyuhiwe amazi ahagije, kizagira uburebure bugera mu bicu. Ibiti byose bizapfa byanze bikunze. Bizahambwa mu butaka kimwe n’abantu bapfuye.’

15 “Umwami w’Ikirenga Yehova aravuga ati: ‘umunsi kizamanuka kijya mu Mva,* nzatuma habaho icyunamo. Nzatwikira amazi yo hasi cyane kandi mpagarike imigezi kugira ngo amazi adakomeza gutemba ari menshi. Nzateza umwijima muri Libani bitewe na cyo kandi ibiti byose byo mu gasozi bizuma. 16 Nzatuma amahanga atigita bitewe n’urusaku rwo kugwa kwacyo, igihe nzakimanura mu Mva* hamwe n’abantu bose bamanuka bajya muri rwa rwobo* kandi ibiti byose byo muri Edeni,+ ibiti by’indobanure kandi byiza cyane kuruta ibindi byo muri Libani, ibiti byose byuhiwe neza, bizahumurizwa mu gihugu cy’ikuzimu. 17 Byamanukanye na we* mu Mva, bisanga abishwe n’inkota+ n’abari bamushyigikiye* babaga mu gicucu cy’amahanga.’+

18 ‘None se mu biti byo muri Edeni, ni ikihe cyigeze kigira ikuzo kandi kigakomera nkawe?+ Ariko uzamanuranwa n’ibiti byo muri Edeni ujye mu gihugu cy’ikuzimu. Uzaryama mu batarakebwe bishwe n’inkota. Ibyo ni byo bizaba kuri Farawo n’abantu be bose.’ Ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze