ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 22
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

ibivugwa muri 1 Samweli

      • Dawidi ari muri Adulamu n’i Misipe (1-5)

      • Sawuli yicisha abatambyi b’i Nobu (6-19)

      • Abiyatali atoroka (20-23)

1 Samweli 22:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, umwobo munini wo munsi y’ubutaka.

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:10
  • +Yos 15:20, 35; 2Sm 23:13; Zb 34:19; 56:13

1 Samweli 22:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “abari barashaririwe n’ubuzima.”

1 Samweli 22:3

Impuzamirongo

  • +Rusi 4:10, 17; 1Sm 14:47

1 Samweli 22:4

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:1

1 Samweli 22:5

Impuzamirongo

  • +2Sm 24:11, 12; 1Ng 21:9, 10; 29:29; 2Ng 29:25
  • +1Sm 23:3

1 Samweli 22:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni igiti cy’umwesheri.

Impuzamirongo

  • +1Sm 10:26

1 Samweli 22:7

Impuzamirongo

  • +Rusi 4:22
  • +1Sm 8:11, 12

1 Samweli 22:8

Impuzamirongo

  • +1Sm 18:3; 20:17

1 Samweli 22:9

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:1, 7; Zb 52:Amagambo abanza
  • +Zb 52:2, 3
  • +1Sm 14:3; 22:20

1 Samweli 22:10

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:6, 9

1 Samweli 22:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “indahemuka.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 19:4; 20:32; 24:11; 26:23
  • +1Sm 17:25; 18:27
  • +1Sm 18:5, 13

1 Samweli 22:15

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:10
  • +1Sm 21:1, 2

1 Samweli 22:16

Impuzamirongo

  • +1Sm 2:27, 32
  • +1Sm 14:44; 20:31

1 Samweli 22:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abirukaga imbere ye.”

1 Samweli 22:18

Impuzamirongo

  • +Zb 52:Amagambo abanza
  • +Int 25:30
  • +1Sm 2:27, 31

1 Samweli 22:19

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:1; 22:9

1 Samweli 22:20

Impuzamirongo

  • +1Sm 23:6; 30:7; 2Sm 20:25; 1Bm 2:27

1 Samweli 22:22

Impuzamirongo

  • +1Sm 21:1, 7

1 Samweli 22:23

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:26

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

1 Sam. 22:11Sm 21:10
1 Sam. 22:1Yos 15:20, 35; 2Sm 23:13; Zb 34:19; 56:13
1 Sam. 22:3Rusi 4:10, 17; 1Sm 14:47
1 Sam. 22:41Sm 22:1
1 Sam. 22:52Sm 24:11, 12; 1Ng 21:9, 10; 29:29; 2Ng 29:25
1 Sam. 22:51Sm 23:3
1 Sam. 22:61Sm 10:26
1 Sam. 22:7Rusi 4:22
1 Sam. 22:71Sm 8:11, 12
1 Sam. 22:81Sm 18:3; 20:17
1 Sam. 22:91Sm 21:1, 7; Zb 52:Amagambo abanza
1 Sam. 22:9Zb 52:2, 3
1 Sam. 22:91Sm 14:3; 22:20
1 Sam. 22:101Sm 21:6, 9
1 Sam. 22:141Sm 19:4; 20:32; 24:11; 26:23
1 Sam. 22:141Sm 17:25; 18:27
1 Sam. 22:141Sm 18:5, 13
1 Sam. 22:151Sm 22:10
1 Sam. 22:151Sm 21:1, 2
1 Sam. 22:161Sm 2:27, 32
1 Sam. 22:161Sm 14:44; 20:31
1 Sam. 22:18Zb 52:Amagambo abanza
1 Sam. 22:18Int 25:30
1 Sam. 22:181Sm 2:27, 31
1 Sam. 22:191Sm 21:1; 22:9
1 Sam. 22:201Sm 23:6; 30:7; 2Sm 20:25; 1Bm 2:27
1 Sam. 22:221Sm 21:1, 7
1 Sam. 22:231Bm 2:26
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Samweli 22:1-23

Igitabo cya mbere cya Samweli

22 Nuko Dawidi ava i Gati,+ ahungira mu buvumo* bwa Adulamu.+ Bakuru be n’abo mu rugo rwa papa we bose babyumvise, baramanuka bamusangayo. 2 Abantu bose bari mu bibazo, abari bafite amadeni, n’abari abarakare,* na bo baramusanga ababera umuyobozi. Abantu bari kumwe na we bose bari nka 400.

3 Nyuma yaho, Dawidi ava aho ajya i Misipe mu gihugu cy’i Mowabu, abwira umwami w’i Mowabu ati:+ “Ndakwinginze, reka ababyeyi banjye babe hano kugeza aho nzamenyera icyo Imana izankorera.” 4 Nuko abasigira umwami w’i Mowabu, bakomeza gutura aho igihe cyose Dawidi yamaze mu buhungiro.+

5 Hashize igihe, umuhanuzi Gadi+ abwira Dawidi ati: “Wikomeza kuba mu buhungiro. Genda ujye mu gihugu cy’u Buyuda.”+ Dawidi arahava, ajya mu ishyamba ry’i Hereti.

6 Sawuli aza kumenya ko Dawidi n’abantu bari kumwe na we babonetse. Icyo gihe Sawuli yari i Gibeya+ ku musozi, yicaye munsi y’igiti* afite icumu rye mu ntoki, abagaragu be bose bamukikije. 7 Hanyuma Sawuli abwira abagaragu be bari bamukikije ati: “Nimwumve mwa Babenyamini mwe! Ese mwese uriya muhungu wa Yesayi+ azabaha imirima n’imizabibu? Ese mwese azabaha kuyobora abantu igihumbi n’abantu amagana?+ 8 Mwese mwarangambaniye. Kubona umuhungu wanjye agirana isezerano n’umuhungu wa Yesayi,+ ntihagire n’umwe muri mwe ungirira impuhwe ngo abimbwire! Kuki nta wambwiye ko umuhungu wanjye yatumye umugaragu wanjye ajya kunyihisha, kugira ngo agaruke antere nk’uko bimeze ubu?”

9 Dowegi+ w’Umwedomu wayoboraga abagaragu ba Sawuli, arasubiza ati:+ “Nabonye umuhungu wa Yesayi aje i Nobu kwa Ahimeleki umuhungu wa Ahitubu.+ 10 Ahimeleki yamugishirije Yehova inama, amupfunyikira n’ibyokurya. Yamuhaye n’inkota ya Goliyati w’Umufilisitiya.”+ 11 Umwami ahita atumaho umutambyi Ahimeleki umuhungu wa Ahitubu n’abatambyi bose bo mu muryango wa papa we, bari i Nobu. Nuko bose bitaba umwami.

12 Sawuli aravuga ati: “Tega amatwi wa muhungu wa Ahitubu we!” Na we aramusubiza ati: “Ndakumva nyagasani.” 13 Sawuli aramubwira ati: “Kuki wowe n’umuhungu wa Yesayi mwangambaniye, ukaba waramuhaye umugati n’inkota kandi ukamugishiriza Imana inama? Arandwanya kandi yagiye kunyihisha kugira ngo antere nk’uko bimeze ubu.” 14 Nuko Ahimeleki asubiza umwami ati: “Mu bagaragu bawe bose, ni nde wizerwa* nka Dawidi?+ Mwami, ni umukwe wawe,+ akaba n’umukuru w’abasirikare bakurinda kandi abo mu rugo rwawe baramwubaha.+ 15 Ese uyu munsi ni bwo bwa mbere naba mugishirije Imana inama?+ Ibyo uvuze sinabikora rwose! Mwami, ntugire icyaha ushinja umugaragu wawe n’abo mu muryango wa papa bose, kuko ibyo byose nta kintu na kimwe njye umugaragu wawe nari mbiziho.”+

16 Ariko umwami aravuga ati: “Ahimeleki we, wowe n’abo mu muryango wa papa wawe bose,+ murapfa byanze bikunze.”+ 17 Umwami abwira abari bamurinze* ati: “Ngaho nimwice abatambyi ba Yehova, kuko bashyigikiye Dawidi. Bamenye ko Dawidi yahunze ariko ntibabimbwira.” Icyakora abo bagaragu b’umwami banga kwica abatambyi ba Yehova. 18 Hanyuma umwami abwira Dowegi ati:+ “Genda wice bariya batambyi!” Dowegi w’Umwedomu+ ahita yica abo batambyi. Uwo munsi yishe abagabo 85 bari bambaye efodi iboshye mu budodo bwiza cyane.+ 19 Nanone yicishije inkota abantu b’i Nobu,+ umujyi w’abatambyi, yica abagabo n’abagore, abana bato n’abonka, inka, indogobe n’intama.

20 Ariko Abiyatari+ umwe mu bahungu ba Ahimeleki, akaba umwuzukuru wa Ahitubu arabacika, arahunga akurikira Dawidi. 21 Abiyatari abwira Dawidi ati: “Sawuli yishe abatambyi ba Yehova.” 22 Nuko Dawidi abwira Abiyatari ati: “Urya munsi+ maze kubona ko Dowegi w’Umwedomu ahari, namenye ko azabibwira Sawuli uko byagenda kose. Ni njye watumye abantu bo mu muryango wa papa wawe bose bapfa. 23 Gumana nanjye. Ntugire ubwoba, kuko umuntu wese ushaka kunyica, nawe aba ashaka kukwica. Nzakurinda!”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze