ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 51
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Ibyahanuriwe Babuloni (1-64)

        • Babuloni yari gufatwa n’Abamedi mu buryo butunguranye (8-12)

        • Igitabo kijugunywa mu Ruzi rwa Ufurate (59-64)

Yeremiya 51:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ubu ni uburyo buzimije bwo kuvuga igihugu cy’Abakaludaya.

Impuzamirongo

  • +Yer 50:9

Yeremiya 51:2

Impuzamirongo

  • +Yer 50:14, 29

Yeremiya 51:3

Impuzamirongo

  • +Yes 13:17, 18; Yer 50:30

Yeremiya 51:4

Impuzamirongo

  • +Yes 13:15

Yeremiya 51:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, igihugu cy’Abakaludaya.

Impuzamirongo

  • +Zb 94:14; Yes 44:21; Yer 46:28; Zek 2:12

Yeremiya 51:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwanyu.”

Impuzamirongo

  • +Yer 50:8; Zek 2:7; Ibh 18:4
  • +Yer 25:12, 14; 50:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2008, p. 8-9

Yeremiya 51:7

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:1, 2; 18:3
  • +Yer 25:15, 16

Yeremiya 51:8

Impuzamirongo

  • +Yes 21:9; 47:9; Ibh 14:8
  • +Ibh 18:2, 9

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/1/2002, p. 30-31

Yeremiya 51:9

Impuzamirongo

  • +Yes 13:14
  • +Ibh 18:4, 5

Yeremiya 51:10

Impuzamirongo

  • +Mika 7:9
  • +Yer 50:28

Yeremiya 51:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Mwuzuze imyambi mu gikoresho bayitwaramo.”

Impuzamirongo

  • +Yer 50:14
  • +Yes 13:17; 45:1

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    6/2017, p. 3

Yeremiya 51:12

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”

Impuzamirongo

  • +Yes 13:2
  • +Ibh 17:17

Yeremiya 51:13

Impuzamirongo

  • +Ibh 17:1, 15
  • +Yes 45:3; Yer 50:37
  • +Hab 2:9; Ibh 18:11, 12, 19

Yeremiya 51:14

Impuzamirongo

  • +Yer 50:15

Yeremiya 51:15

Impuzamirongo

  • +Zb 93:1; 104:24
  • +Zb 136:5; Img 3:19; Yes 40:22; Yer 10:12-16

Yeremiya 51:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umwuka.”

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Afungura amazi y’imvura akanayafunga.”

Impuzamirongo

  • +Zb 135:7

Yeremiya 51:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”

Impuzamirongo

  • +Yes 44:11
  • +Hab 2:19

Yeremiya 51:18

Impuzamirongo

  • +Yes 41:29; Yer 14:22

Yeremiya 51:19

Impuzamirongo

  • +Gut 32:9
  • +Yes 47:4

Yeremiya 51:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umushumba.”

Yeremiya 51:24

Impuzamirongo

  • +Zb 137:8

Yeremiya 51:25

Impuzamirongo

  • +Yer 50:31
  • +Yer 25:9

Yeremiya 51:26

Impuzamirongo

  • +Yer 50:13, 40; Ibh 18:21

Yeremiya 51:27

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inkingi y’ikimenyetso.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mweze.”

Impuzamirongo

  • +Yes 13:2; Yer 51:12
  • +Int 8:4
  • +Int 10:2, 3; Yer 50:41

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/11/2001, p. 26

Yeremiya 51:28

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mweze.”

Impuzamirongo

  • +Yes 13:17; Dan 5:30, 31

Yeremiya 51:29

Impuzamirongo

  • +Yes 13:13, 19; Yer 50:13, 39, 40

Yeremiya 51:30

Impuzamirongo

  • +Yes 13:7
  • +Yer 50:37
  • +Zb 107:16; Yes 45:2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    6/2017, p. 3

    Yeremiya, p. 161

Yeremiya 51:31

Impuzamirongo

  • +Yes 47:11; Yer 50:24, 43

Yeremiya 51:32

Impuzamirongo

  • +Yes 44:27; Yer 50:38; Ibh 16:12

Yeremiya 51:34

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +2Ng 36:17, 18; Yer 50:17
  • +Yer 51:44

Yeremiya 51:35

Impuzamirongo

  • +Zb 137:8; Yer 50:29

Yeremiya 51:36

Impuzamirongo

  • +Yer 50:34
  • +Gut 32:35
  • +Yes 44:27; Yer 50:38

Yeremiya 51:37

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni inyamaswa imeze nk’imbwa.

Impuzamirongo

  • +Yer 25:12; 50:15
  • +Yes 13:19, 22
  • +Yer 50:13, 39

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    6/2017, p. 3

Yeremiya 51:38

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

  • *

    Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”

Yeremiya 51:39

Impuzamirongo

  • +Dan 5:1, 4
  • +Yer 25:17, 27; 51:57

Yeremiya 51:41

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni uburyo bujimije bwo kuvuga Babeli (Babuloni).

Impuzamirongo

  • +Yer 25:17, 26
  • +Yes 13:19; Yer 49:25; Dan 4:30

Yeremiya 51:43

Impuzamirongo

  • +Yes 13:1, 20; Yer 50:39

Yeremiya 51:44

Impuzamirongo

  • +Yes 46:1; Yer 50:2
  • +2Ng 36:7; Ezr 1:7; Yer 51:34; Dan 1:1, 2
  • +Yer 51:58

Yeremiya 51:45

Impuzamirongo

  • +Yes 48:20; Ibh 18:4
  • +Yer 51:6; Zek 2:7
  • +Yes 13:13

Yeremiya 51:47

Impuzamirongo

  • +Yes 13:15; Dan 5:30

Yeremiya 51:48

Impuzamirongo

  • +Yes 44:23; 48:20; 49:13; Ibh 18:20
  • +Yer 50:3, 41

Yeremiya 51:49

Impuzamirongo

  • +Yer 50:17; 51:24

Yeremiya 51:50

Impuzamirongo

  • +Yer 50:8; Ibh 18:4
  • +Ezr 1:3; Zb 137:5

Yeremiya 51:51

Impuzamirongo

  • +Zb 79:1; Amg 1:10

Yeremiya 51:52

Impuzamirongo

  • +Yes 13:15

Yeremiya 51:53

Impuzamirongo

  • +Yes 14:13; Dan 4:30
  • +Yer 50:10

Yeremiya 51:54

Impuzamirongo

  • +Yes 13:6
  • +Yer 50:22, 23

Yeremiya 51:56

Impuzamirongo

  • +Yes 21:2
  • +Yer 50:36
  • +Gut 32:35; Zb 94:1; Yes 34:8; Yer 50:29; Ibh 18:5
  • +Zb 137:8

Yeremiya 51:57

Impuzamirongo

  • +Yer 25:27
  • +Yer 51:39

Yeremiya 51:58

Impuzamirongo

  • +Yer 50:15; 51:44
  • +Hab 2:13

Yeremiya 51:59

Impuzamirongo

  • +Yer 32:12; 36:4; 45:1

Yeremiya 51:62

Impuzamirongo

  • +Yes 13:1, 20; 14:23; Yer 50:3, 39; 51:29, 37

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    6/2017, p. 3

Yeremiya 51:63

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 269

Yeremiya 51:64

Impuzamirongo

  • +Ibh 18:21
  • +Yer 51:58

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibyahishuwe, p. 269

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 51:1Yer 50:9
Yer. 51:2Yer 50:14, 29
Yer. 51:3Yes 13:17, 18; Yer 50:30
Yer. 51:4Yes 13:15
Yer. 51:5Zb 94:14; Yes 44:21; Yer 46:28; Zek 2:12
Yer. 51:6Yer 50:8; Zek 2:7; Ibh 18:4
Yer. 51:6Yer 25:12, 14; 50:15
Yer. 51:7Ibh 17:1, 2; 18:3
Yer. 51:7Yer 25:15, 16
Yer. 51:8Yes 21:9; 47:9; Ibh 14:8
Yer. 51:8Ibh 18:2, 9
Yer. 51:9Yes 13:14
Yer. 51:9Ibh 18:4, 5
Yer. 51:10Mika 7:9
Yer. 51:10Yer 50:28
Yer. 51:11Yer 50:14
Yer. 51:11Yes 13:17; 45:1
Yer. 51:12Yes 13:2
Yer. 51:12Ibh 17:17
Yer. 51:13Ibh 17:1, 15
Yer. 51:13Yes 45:3; Yer 50:37
Yer. 51:13Hab 2:9; Ibh 18:11, 12, 19
Yer. 51:14Yer 50:15
Yer. 51:15Zb 93:1; 104:24
Yer. 51:15Zb 136:5; Img 3:19; Yes 40:22; Yer 10:12-16
Yer. 51:16Zb 135:7
Yer. 51:17Yes 44:11
Yer. 51:17Hab 2:19
Yer. 51:18Yes 41:29; Yer 14:22
Yer. 51:19Gut 32:9
Yer. 51:19Yes 47:4
Yer. 51:24Zb 137:8
Yer. 51:25Yer 50:31
Yer. 51:25Yer 25:9
Yer. 51:26Yer 50:13, 40; Ibh 18:21
Yer. 51:27Yes 13:2; Yer 51:12
Yer. 51:27Int 8:4
Yer. 51:27Int 10:2, 3; Yer 50:41
Yer. 51:28Yes 13:17; Dan 5:30, 31
Yer. 51:29Yes 13:13, 19; Yer 50:13, 39, 40
Yer. 51:30Yes 13:7
Yer. 51:30Yer 50:37
Yer. 51:30Zb 107:16; Yes 45:2
Yer. 51:31Yes 47:11; Yer 50:24, 43
Yer. 51:32Yes 44:27; Yer 50:38; Ibh 16:12
Yer. 51:342Ng 36:17, 18; Yer 50:17
Yer. 51:34Yer 51:44
Yer. 51:35Zb 137:8; Yer 50:29
Yer. 51:36Yer 50:34
Yer. 51:36Gut 32:35
Yer. 51:36Yes 44:27; Yer 50:38
Yer. 51:37Yer 25:12; 50:15
Yer. 51:37Yes 13:19, 22
Yer. 51:37Yer 50:13, 39
Yer. 51:39Dan 5:1, 4
Yer. 51:39Yer 25:17, 27; 51:57
Yer. 51:41Yer 25:17, 26
Yer. 51:41Yes 13:19; Yer 49:25; Dan 4:30
Yer. 51:43Yes 13:1, 20; Yer 50:39
Yer. 51:44Yes 46:1; Yer 50:2
Yer. 51:442Ng 36:7; Ezr 1:7; Yer 51:34; Dan 1:1, 2
Yer. 51:44Yer 51:58
Yer. 51:45Yes 48:20; Ibh 18:4
Yer. 51:45Yer 51:6; Zek 2:7
Yer. 51:45Yes 13:13
Yer. 51:47Yes 13:15; Dan 5:30
Yer. 51:48Yes 44:23; 48:20; 49:13; Ibh 18:20
Yer. 51:48Yer 50:3, 41
Yer. 51:49Yer 50:17; 51:24
Yer. 51:50Yer 50:8; Ibh 18:4
Yer. 51:50Ezr 1:3; Zb 137:5
Yer. 51:51Zb 79:1; Amg 1:10
Yer. 51:52Yes 13:15
Yer. 51:53Yes 14:13; Dan 4:30
Yer. 51:53Yer 50:10
Yer. 51:54Yes 13:6
Yer. 51:54Yer 50:22, 23
Yer. 51:56Yes 21:2
Yer. 51:56Yer 50:36
Yer. 51:56Gut 32:35; Zb 94:1; Yes 34:8; Yer 50:29; Ibh 18:5
Yer. 51:56Zb 137:8
Yer. 51:57Yer 25:27
Yer. 51:57Yer 51:39
Yer. 51:58Yer 50:15; 51:44
Yer. 51:58Hab 2:13
Yer. 51:59Yer 32:12; 36:4; 45:1
Yer. 51:62Yes 13:1, 20; 14:23; Yer 50:3, 39; 51:29, 37
Yer. 51:64Ibh 18:21
Yer. 51:64Yer 51:58
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
  • 50
  • 51
  • 52
  • 53
  • 54
  • 55
  • 56
  • 57
  • 58
  • 59
  • 60
  • 61
  • 62
  • 63
  • 64
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 51:1-64

Yeremiya

51 Yehova aravuga ati:

“Ngiye guteza umuyaga urimbura

Babuloni+ n’abaturage b’i Lebu-kamayi.*

 2 Nzohereza i Babuloni abantu bagosora

Kandi bazayigosora isigare ari igihugu kirimo ubusa.

Ku munsi w’amakuba bazayitera bayiturutse impande zose.+

 3 Urashisha umuheto nareke kuwukora

Kandi ntihagire uhaguruka yambaye ikoti ry’icyuma.

Ntimugirire impuhwe abasore baho,+

Ahubwo murimbure ingabo zayo zose.

 4 Bazicirwa mu gihugu cy’Abakaludaya

Kandi bazatererwa inkota mu mihanda y’i Babuloni.+

 5 Yehova nyiri ingabo Imana y’Abisirayeli n’Abayuda ntiyabaretse ngo babe abapfakazi.+

Ariko igihugu* cyabo cyuzuye ibyaha bakoreye Uwera wa Isirayeli.

 6 Nimuhunge muve muri Babuloni

Mukize ubuzima bwanyu.*+

Ntimurimbuke muzize icyaha cyayo.

Igihe cya Yehova cyo kwihorera cyageze.

Agiye kuyikorera ibihuje n’ibyo yakoze.+

 7 Babuloni yari imeze nk’igikombe cya zahabu mu kuboko kwa Yehova,

Yasindishije abatuye isi bose.

Ibihugu byasinze divayi yayo.+

Ni yo mpamvu ibihugu bimeze nk’ibyasaze.+

 8 Babuloni yaguye mu buryo butunguranye iramenagurika.+

Nimuyiririre.+

Muyishakire umuti wo kuyivura ububabare bwayo, wenda yakira.”

 9 “Twagerageje gukiza Babuloni, ariko yanze gukira.

Muyireke, muze twigendere buri wese ajye mu gihugu cye,+

Kuko urubanza rwayo rwageze mu ijuru;

Rwarazamutse rugera mu bicu.+

10 Yehova yaraturenganuye.+

Nimuze tuvugire muri Siyoni ibyo Yehova Imana yacu yakoze.”+

11 “Mutyaze imyambi,+ mufate ingabo zifite ishusho y’uruziga.*

Yehova yatumye abami b’Abamedi bagira icyo bakora

Kuko ashaka kurimbura Babuloni.+

Ni igihe cyo kwihorera kwa Yehova, ahorera urusengero rwe.

12 Nimushinge ikimenyetso*+ kugira ngo mutere inkuta z’i Babuloni.

Mucunge umutekano cyane, mushyire abarinzi mu myanya yabo.

Mushyireho abo gutega umwanzi,

Kuko Yehova ari we wateguye iyo gahunda

Kandi azakora ibyo yiyemeje gukorera abaturage b’i Babuloni.”+

13 “Yewe mugore utuye ku mazi menshi,+

Ukagira ubutunzi bwinshi,+

Iherezo ryawe riraje; igihe cyawe cyo kubona inyungu kirarangiye.+

14 Yehova nyiri ingabo yarahiye mu izina rye aravuga ati:

‘Nzakuzuzamo abantu banganya ubwinshi n’inzige

Kandi bazavuza induru bishimira ko bagutsinze.’+

15 Ni we waremye isi akoresheje imbaraga ze,

Ashyiraho ubutaka buhingwa, akoresheje ubwenge bwe,+

Arambura ijuru, akoresheje ubuhanga bwe.+

16 Iyo yumvikanishije ijwi rye,

Amazi yo mu ijuru arivumbagatanya

Kandi agatuma ibicu* bizamuka biturutse ku mpera z’isi.

Yohereza imirabyo n’imvura*

Kandi akazana umuyaga awukuye mu bigega bye.+

17 Umuntu wese akora ibintu atatekerejeho kandi ntagaragaza ubwenge mu byo akora.

Umuntu wese ukora ibintu mu byuma azakorwa n’isoni bitewe n’igishushanyo kibajwe,+

Kuko igishushanyo cye gikoze mu cyuma* ari ikinyoma gusa

Kandi nta mwuka ubibamo.+

18 Byose ni ubusa;+ ni ibyo gusekwa.

Umunsi wabyo wo gucirwa urubanza nugera, bizarimbuka.

19 Imana yo Mugabane wa Yakobo, ntimeze nka byo,

Kuko ari Yo yaremye ibintu byose,

Ikarema n’inkoni y’umurage we.+

Yehova nyiri ingabo ni ryo zina rye.”+

20 “Uri ubuhiri bwanjye, uri intwaro y’intambara,

Kuko ari wowe nzakoresha menagura ibihugu,

Ni wowe nzakoresha ndimbura ubwami.

21 Ni wowe nzakoresha menagura ifarashi n’uyigenderaho

Kandi ni wowe nzakoresha menagura igare ry’intambara n’urigenderaho.

22 Ni wowe nzakoresha menagura umugabo n’umugore.

Ni wowe nzakoresha menagura umusaza n’umwana muto,

Ni wowe nzakoresha menagura umusore n’inkumi.

23 Ni wowe nzakoresha menagura umwungeri* n’amatungo aragiye.

Ni wowe nzakoresha menagura umuhinzi n’amatungo ahingisha,

Ni wowe nzakoresha menagura ba guverineri n’abatware.

24 Nzitura Babuloni n’abaturage b’u Bukaludaya bose

Ibibi byose bakoreye muri Siyoni imbere yanyu,”+ ni ko Yehova avuga.

25 Yehova aravuga ati: “Ngiye kuguhagurukira+ wa musozi urimbura we,

Wowe urimbura isi yose.+

Nzarambura ukuboko kwanjye nguhane maze nguhanure ku rutare ugwe hasi

Kandi nguhindure umusozi wahiye.”

26 Yehova aravuga ati: “Abantu ntibazagukuraho ibuye rikomeza inguni cyangwa fondasiyo,

Kuko uzahinduka amatongo kugeza iteka ryose.+

27 Mushinge ikimenyetso* mu gihugu,+

Muvuze ihembe mu bihugu.

Mushyireho ibihugu byo kuyitera,

Mutumeho ubwami bwa Ararati,+ ubwa Mini n’ubw’Ashikenazi buyitere.+

Mushyireho* umusirikare atoranye ingabo zo kuyitera,

Amafarashi ayitere ameze nk’inzige zikiri nto.

28 Mushyireho* ibihugu byo kuyitera,

Abami b’u Bumedi,+ ba guverineri babwo n’abatware babwo bose

N’ibihugu byose bategeka.

29 Isi izatigita kandi igire ubwoba,

Kuko ibyo Yehova yateganyije gukorera Babuloni bizaba,

Kugira ngo Babuloni ihinduke ikintu giteye ubwoba, isigare nta muntu uyituyemo.+

30 Abarwanyi b’i Babuloni baretse kurwana,

Biyicariye ahantu hari umutekano.

Imbaraga zabo zarashize,+

Babaye nk’abagore.+

Amazu yaho yarahiye.

Ibifashe inzugi zaho byaravunaguritse.+

31 Umuntu ugiye kuvuga uko ibintu bimeze arihuta agahura n’undi,

Umuntu utwaye ubutumwa agahura n’undi,

Bakajya kubwira umwami w’i Babuloni ko umujyi wafashwe impande zose,+

32 Ko ibyambu byafashwe,+

Ko amato akoze mu rufunzo yatwitswe

Kandi ko abasirikare bafite ubwoba bwinshi.”

33 Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati:

“Umukobwa w’i Babuloni ameze nk’imbuga bahuriraho imyaka.

Igihe cyo kumusya kirageze,

Harabura igihe gito ngo asarurwe.”

34 “Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni yarandiye.+

Yatumye nyoberwa icyo nkora.

Yansize meze nk’igikoresho kirimo ubusa.

Yamize adahekenye nk’ikiyoka kinini,+

Yujuje mu nda ye ibintu byanjye byiza.

Yanjugunye kure.

35 Umuturage w’i Siyoni aravuga ati: ‘urugomo nakorewe n’urwakorewe umubiri wanjye rube kuri Babuloni.’+

Yerusalemu iravuga iti: ‘amaraso yanjye abe ku gihugu cy’u Bukaludaya.’”

36 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati:

“Ngiye kukurenganura+

Kandi nzaguhorera.+

Nzakamya inyanja yayo nkamye n’amariba yayo.+

37 Babuloni izahinduka ibirundo by’amabuye,+

Aho ingunzu* ziba,+

Ibe ikintu giteye ubwoba kandi abayibonye bose bavugirize

Kandi isigare nta wuyituyemo.+

38 Bose bazatontomera* rimwe nk’intare zikiri nto,*

Bazasakuza nk’ibyana by’intare.”

39 Yehova aravuga ati: “Nibamara kunezerwa nzabategurira ibirori mbasindishe

Kugira ngo bishime.+

Bazasinzira ibitotsi bidashira

Ku buryo batazakanguka.”+

40 “Nzabamanura mu ibagiro bameze nk’abana b’intama

Nk’amapfizi y’intama ari kumwe n’ihene.”

41 “Mbega ukuntu Sheshaki* yafashwe!+

Mbega ngo harafatwa kandi ari ho hari Ikuzo ry’isi yose!+

Mbega ngo Babuloni irahinduka ikintu giteye ubwoba mu mahanga!

42 Inyanja yarazamutse irengera Babuloni;

Yarenzweho n’imiraba yayo myinshi.

43 Imijyi yayo yabaye ikintu giteye ubwoba, igihugu cyumagaye n’ubutayu.

Nta muntu uzongera kuyibamo kandi nta wuzongera kuyinyuramo.+

44 Nzahagurukira Beli+ y’i Babuloni,

Nzayirutsa ibyo yamize.+

Ibihugu ntibizongera kuyisanga

Kandi inkuta za Babuloni zizagwa.+

45 Bantu banjye nimuyisohokemo,+

Kugira ngo murokoke+ uburakari bugurumana bwa Yehova.+

46 Ntimuterwe ubwoba cyangwa ngo muhahamurwe n’inkuru muzumva mu gihugu.

Mu mwaka umwe hazaza inkuru,

Mu mwaka ukurikiyeho haze indi nkuru.

Zizaba zivuga urugomo ruri mu gihugu n’umwami urwana n’undi mwami.

47 Ni yo mpamvu mu minsi izaza,

Nzahagurukira ibishushanyo bibajwe by’i Babuloni.

Igihugu cyose kizakorwa n’isoni

Kandi abantu bayo bishwe bazayigwamo.+

48 Ijuru n’isi n’ibibirimo byose

Bizishima Babuloni+ nirimbuka

Kuko abo kuyirimbura bazaturuka mu majyaruguru.”+ Ni ko Yehova avuga.

49 “Babuloni yatumye abishwe ba Isirayeli bagwa,+

Kandi ituma abishwe bo mu isi yose bagwa i Babuloni.

50 Yemwe abarokotse, nimukomeze mugende ntimuhagarare.+

Nimugera kure mwibuke Yehova

Kandi mwibuke Yerusalemu mu mitima yanyu.”+

51 “Twakojejwe isoni kuko twumvise ibitutsi.

Ikimwaro cyuzuye mu maso hacu,

Kuko abanyamahanga bateye ahera ho mu nzu ya Yehova.”+

52 Yehova aravuga ati: “Ni yo mpamvu mu minsi igiye kuza,

Nzahagurukira ibishushanyo bibajwe byaho

Kandi abakomeretse bazatakira mu gihugu hose.”+

53 Yehova aravuga ati: “Niyo Babuloni yazamuka ikagera ku ijuru+

Kandi niyo yakomeza inkuta zayo ndende,

Nzohereza abarimbuzi bayisenye.”+

54 “Nimwumve! Nimwumve urusaku ruturutse i Babuloni,+

Urusaku rwo kurimbuka rukomeye ruturutse mu gihugu cy’Abakaludaya+

55 Kuko Yehova agiye kurimbura Babuloni.

Azacecekesha ijwi ryayo rikomeye

Kandi imiraba yaho izivumbagatanya nk’amazi menshi.

Bazumvikanisha urusaku rw’ijwi ryabo.

56 Kubera ko uzaza kurimbura azatera Babuloni,+

Abarwanyi bayo bazafatwa,+

Imiheto yabo ivunagurwe,

Bitewe n’uko Yehova ari Imana yitura abantu ibyo bakoze.+

Azitura buri wese ibihuye n’ibyo yakoze.”+

57 Umwami witwa Yehova nyiri ingabo aravuga ati: “Nzasindisha abatware baho n’abanyabwenge baho,+

Ba guverineri, abayobozi bungirije n’abarwanyi baho

Kandi bazasinzira ibitotsi bidashira,

Ku buryo batazakanguka.”+

58 Yehova nyiri ingabo aravuga ati:

“Nubwo inkuta za Babuloni ari nini zizasenyuka+

Kandi nubwo amarembo yayo ari maremare, azatwikwa.

Abantu bazaruhira ubusa.

Ibihugu bizananirwa maze bitwikwe n’umuriro.”+

59 Ibi ni byo umuhanuzi Yeremiya yategetse Seraya umuhungu wa Neriya,+ umuhungu wa Mahaseya, igihe yajyanaga na Sedekiya umwami w’u Buyuda i Babuloni mu mwaka wa kane w’ubutegetsi bwe. Seraya ni we witaga ku bintu by’umwami. 60 Yeremiya yandika mu gitabo kimwe ibyago byose byagombaga kugera kuri Babuloni, yandikamo imanza zose Babuloni yaciriwe. 61 Nanone Yeremiya yabwiye Seraya ati: “Nugera i Babuloni, ukihabona uzasome aya magambo yose mu ijwi ryo hejuru. 62 Uvuge uti: ‘Yehova, waciriye urubanza aha hantu, uvuga ko hazarimbuka kandi hagasigara hadatuwe n’abantu cyangwa inyamaswa kandi ko hazakomeza kudaturwa kugeza iteka ryose.’+ 63 Kandi nurangiza gusoma iki gitabo, uzagihambireho ibuye maze ukijugunye mu ruzi rwa Ufurate. 64 Uvuge uti: ‘uku ni ko Babuloni izarohama ntiyongere kuzamuka,+ bitewe n’amakuba ngiye kuyiteza; bazacika intege.’”+

Aha ni ho amagambo ya Yeremiya arangiriye.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze