ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Zekariya 11
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cya Zekariya

      • Ingaruka zo kwanga umwungeri nyakuri uturuka ku Mana (1-17)

        • “Ragira intama zanjye zigomba kwicwa” (4)

        • Inkoni ebyiri: Iyitwa Buntu n’iyitwa Bumwe (7)

        • Ibihembo by’umwungeri: Ibiceri by’ifeza 30 (12)

        • Amafaranga ajugunywa mu bubiko (13)

Zekariya 11:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ishyamba riba rifite ibiti byegeranye cyane.

Zekariya 11:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.

  • *

    Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”

Zekariya 11:4

Impuzamirongo

  • +Ezk 34:8

Zekariya 11:5

Impuzamirongo

  • +Ezk 22:25
  • +Neh 5:8
  • +Ezk 34:2, 4

Zekariya 11:7

Impuzamirongo

  • +Zek 11:4
  • +Zek 11:10, 14

Zekariya 11:10

Impuzamirongo

  • +Zek 11:7

Zekariya 11:12

Impuzamirongo

  • +Mat 26:14, 15; 27:9; Mar 14:10, 11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 146

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2011, p. 13

    1/12/2010, p. 10

    Umunsi wa Yehova, p. 55

Zekariya 11:13

Impuzamirongo

  • +Kuva 21:32
  • +Mat 27:5, 6; Ibk 1:18

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ibibazo bishingiye kuri Bibiliya, ingingo 146

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2011, p. 13

Zekariya 11:14

Impuzamirongo

  • +Zek 11:7
  • +1Bm 12:19, 20; Ezk 37:16

Zekariya 11:15

Impuzamirongo

  • +Ezk 34:2, 4

Zekariya 11:16

Impuzamirongo

  • +Yer 23:2; Ezk 34:6; Mat 9:36
  • +Ezk 34:21
  • +Int 31:38
  • +Ezk 34:3, 10

Zekariya 11:17

Impuzamirongo

  • +Yoh 10:12
  • +Yer 23:1; Mat 23:13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Zek. 11:4Ezk 34:8
Zek. 11:5Ezk 22:25
Zek. 11:5Neh 5:8
Zek. 11:5Ezk 34:2, 4
Zek. 11:7Zek 11:4
Zek. 11:7Zek 11:10, 14
Zek. 11:10Zek 11:7
Zek. 11:12Mat 26:14, 15; 27:9; Mar 14:10, 11
Zek. 11:13Kuva 21:32
Zek. 11:13Mat 27:5, 6; Ibk 1:18
Zek. 11:14Zek 11:7
Zek. 11:141Bm 12:19, 20; Ezk 37:16
Zek. 11:15Ezk 34:2, 4
Zek. 11:16Yer 23:2; Ezk 34:6; Mat 9:36
Zek. 11:16Ezk 34:21
Zek. 11:16Int 31:38
Zek. 11:16Ezk 34:3, 10
Zek. 11:17Yoh 10:12
Zek. 11:17Yer 23:1; Mat 23:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Zekariya 11:1-17

Zekariya

11 “Libani we, kingura inzugi zawe,

Kugira ngo umuriro utwike ibiti byawe by’amasederi.

 2 Rira cyane nawe wa giti cy’umuberoshi we, kuko igiti cy’isederi cyaguye.

Ibiti binini cyane byatemwe!

Nimurire cyane namwe mwa biti binini mwe by’i Bashani,

Kuko ishyamba ry’inzitane* ryarimbuwe.

 3 Tega amatwi wumve kurira kw’abungeri,

Kuko icyubahiro cyabo cyashize.

Tega amatwi wumve gutontoma* kw’intare zikiri nto,*

Kuko igihuru cy’inzitane kiri hafi ya Yorodani cyatemwe.

4 “Yehova Imana yanjye aravuze ati: ‘ragira intama zanjye zigomba kwicwa.+ 5 Abaziguze barazica+ nubwo batabarwaho icyaha. Abazigurisha+ baravuga bati: “Yehova nasingizwe, kuko ngiye kuba umukire.” Abungeri bazo ntibazigirira impuhwe.’+

6 “Yehova aravuze ati: ‘ntabwo nzongera kugirira impuhwe abaturage bo mu gihugu. Ngiye gutuma buri wese yicwa na mugenzi we kandi yicwe n’umwami we. Bazahindura igihugu cyabo amatongo, kandi sinzababakiza.’”

7 Nuko ndagira intama zanjye zigomba kwicwa+ mbitewe namwe kuko muri intama zanjye zibabaye. Hanyuma mfata inkoni ebyiri. Imwe nyita Buntu, indi nyita Bumwe,+ maze ndagira intama zanjye. 8 Nirukanye abungeri batatu mu kwezi kumwe, kuko ntari ngishoboye kubihanganira, kandi na bo baranyangaga cyane. 9 Amaherezo naravuze nti: “Sinzakomeza kubitaho. Abagomba gupfa bapfe, abarimbuka barimbuke. Naho abasigaye, buri wese arye inyama za mugenzi we.” 10 Nuko mfata inkoni yanjye nise Buntu+ ndayivunagura, kugira ngo mpagarike isezerano nagiranye n’abantu banjye. 11 Uwo munsi nararihagaritse, bituma abantu banjye bababaye bandebaga, bamenya ko iryo ryari ijambo rya Yehova.

12 Hanyuma ndababwira nti: “Niba mubona ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye. Niba kandi bitabaye ibyo, nimubigumane.” Nuko bampa ibihembo byanjye bingana n’ibiceri by’ifeza 30.+

13 Ariko Yehova arambwira ati: “Bijugunye mu bubiko. Nimunyumvire namwe igiciro cyiza bangeneye!”+ Nuko mfata ibyo biceri by’ifeza 30, mbijugunya mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+

14 Hanyuma mvunagura inkoni yanjye ya kabiri, ari yo Bumwe,+ kugira ngo ntume abaturage b’u Buyuda n’Abisirayeli badakomeza kunga ubumwe nk’abavandimwe.+

15 Nuko Yehova arambwira ati: “Noneho fata ibikoresho by’umwungeri udashoboye.+ 16 Dore ngiye gushyira umwungeri mu gihugu. Ntazita ku ntama zigiye gupfa.+ Ntazashakisha izikiri nto cyangwa ngo avure izavunitse+ kandi ntazagaburira izimeze neza. Ahubwo azarya izibyibushye,+ izindi azikuremo ibinono.+

17 Umwungeri udashoboye uta umukumbi,+ azahura n’ibibazo bikomeye!+

Inkota izakomeretsa ukuboko kwe kandi imukuremo ijisho ry’iburyo.

Ukuboko kwe kuzagagara,

Kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma burundu.”

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze