ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Intangiriro 20
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cy’Intangiriro

      • Sara ava kwa Abimeleki (1-18)

Intangiriro 20:1

Impuzamirongo

  • +Int 13:18
  • +Kub 13:26
  • +Int 25:17, 18
  • +Int 10:19; 26:6

Intangiriro 20:2

Impuzamirongo

  • +Int 12:11-13; 20:11, 12
  • +Int 12:15

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2015, p. 12

Intangiriro 20:3

Impuzamirongo

  • +Int 12:17; Zb 105:14
  • +Gut 22:22

Intangiriro 20:7

Impuzamirongo

  • +Zb 105:14, 15
  • +Yobu 42:8

Intangiriro 20:10

Impuzamirongo

  • +Int 12:18, 19; 26:9, 10

Intangiriro 20:11

Impuzamirongo

  • +Int 12:11, 12; 26:7

Intangiriro 20:12

Impuzamirongo

  • +Int 11:29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi (Igazeti y’abantu bose),

    No. 3 2017, p. 12

Intangiriro 20:13

Impuzamirongo

  • +Int 12:1
  • +Int 12:13

Intangiriro 20:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa ko “utariho umugayo.”

Impuzamirongo

  • +Int 20:2, 12

Intangiriro 20:18

Impuzamirongo

  • +Int 12:17

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Intang. 20:1Int 13:18
Intang. 20:1Kub 13:26
Intang. 20:1Int 25:17, 18
Intang. 20:1Int 10:19; 26:6
Intang. 20:2Int 12:11-13; 20:11, 12
Intang. 20:2Int 12:15
Intang. 20:3Int 12:17; Zb 105:14
Intang. 20:3Gut 22:22
Intang. 20:7Zb 105:14, 15
Intang. 20:7Yobu 42:8
Intang. 20:10Int 12:18, 19; 26:9, 10
Intang. 20:11Int 12:11, 12; 26:7
Intang. 20:12Int 11:29
Intang. 20:13Int 12:1
Intang. 20:13Int 12:13
Intang. 20:16Int 20:2, 12
Intang. 20:18Int 12:17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Intangiriro 20:1-18

Intangiriro

20 Nuko Aburahamu ava aho ngaho+ yimukira i Negebu maze atura hagati y’i Kadeshi+ n’i Shuri.+ Igihe yari atuye i Gerari,+ 2 yakundaga kuvuga ko Sara ari mushiki we.+ Abimeleki umwami w’i Gerari abyumvise atuma abantu ngo bamuzanire Sara.+ 3 Hanyuma Imana ibonekera Abimeleki mu nzozi nijoro, iramubwira iti: “Dore umeze nk’uwapfuye bitewe n’umugore wazanye,+ kuko yashyingiranywe n’undi mugabo.”+ 4 Icyakora, Abimeleki yari ataragirana na we imibonano mpuzabitsina. Nuko aravuga ati: “Yehova, ese koko ugiye kwica abantu ubahora ubusa? 5 Aburahamu ntiyambwiye ati: ‘ni mushiki wanjye’? Uwo mugore na we ntiyambwiye ati: ‘ni musaza wanjye’? Ibyo nakoze nabikoranye umutima mwiza, nta kibi nari ngamije.” 6 Nuko Imana y’ukuri imubwirira mu nzozi iti: “Nanjye namenye ko ibyo utabikoranye umutima mubi, nkubuza gukora icyaha. Ni cyo cyatumye ntakwemerera kugirana na we imibonano mpuzabitsina. 7 None rero, uwo mugabo umusubize umugore we kuko ari umuhanuzi.+ Na we azasenga agusabira+ maze ukomeze kubaho. Ariko nutamumusubiza, umenye ko uzapfana n’abantu bawe bose.”

8 Nuko Abimeleki azinduka kare mu gitondo ahamagara abagaragu be bose, ababwira ibyo bintu byose. Babyumvise bagira ubwoba bwinshi cyane. 9 Hanyuma Abimeleki atumaho Aburahamu aramubwira ati: “Ibyo wadukoreye ni ibiki? Njye n’abantu banjye twagukoreye iki ku buryo wari ugiye gutuma dukora icyaha gikomeye gutya? Ibyo wankoreye ntibikwiriye.” 10 Nanone Abimeleki abaza Aburahamu ati: “Ibi bintu wabikoze ushaka kugera ku ki?”+ 11 Aburahamu aramusubiza ati: “Ni uko nibwiraga nti: ‘abantu b’aha ntibatinya Imana. Bazanyica maze batware umugore wanjye.’+ 12 Ariko n’ubundi, ni mushiki wanjye, kuko tuvukana kuri papa uretse ko tutavukana kuri mama, none akaba yarabaye umugore wanjye.+ 13 Igihe Imana yankuraga mu nzu ya papa+ nkajya kuba ahantu hatandukanye, naramubwiye nti: ‘Ahantu hose tuzajya tugera, uzajye uvuga uti: “ni musaza wanjye. Uzaba ungaragarije urukundo rudahemuka.”’”+

14 Hanyuma Abimeleki afata intama, inka, abagaragu n’abaja abiha Aburahamu, kandi amusubiza umugore we Sara. 15 Nanone Abimeleki aramubwira ati: “Igihugu cyanjye cyose ngiki. Uture aho ushaka hose.” 16 Kandi abwira Sara ati: “Dore mpaye musaza wawe+ ibiceri by’ifeza 1.000. Ni ikimenyetso cyo kwereka abantu bose muri kumwe ko ndi umwere kandi ko nta gisebo ufite.”* 17 Nuko Aburahamu yinginga Imana y’ukuri ikiza Abimeleki, maze umugore we n’abaja be bongera kubyara. 18 Yehova yari yaratumye abagore bose bo mu rugo rwa Abimeleki batabyara, abahora Sara umugore wa Aburahamu.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze