ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 39
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yerusalemu ifatwa (1-10)

        • Sedekiya ahunga maze agafatwa (4-7)

      • Hatangwa itegeko ryo kurinda Yeremiya (11-14)

      • Ebedi-meleki yari kurokoka (15-18)

Yeremiya 39:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:1, 2; Yer 52:4, 5; Ezk 24:1, 2

Yeremiya 39:2

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:3, 4; Yer 52:6, 7; Ezk 33:21

Yeremiya 39:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa ukurikije ubundi buryo Igiheburayo gipanga amagambo mu mwandiko, “Nerugali Sharezeri, Samugari Nebo, Sarisekimu, Rabusarisi.”

  • *

    Cyangwa “umutware w’abaragura bakoresheje inyenyeri.”

Impuzamirongo

  • +Yer 1:15

Yeremiya 39:4

Impuzamirongo

  • +Gut 28:25
  • +2Bm 25:4-7; Yer 52:7-11

Yeremiya 39:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Impuzamirongo

  • +Yer 32:4; 38:18
  • +2Bm 23:31, 33
  • +2Bm 17:24

Yeremiya 39:6

Impuzamirongo

  • +Yer 21:7; 34:18-20

Yeremiya 39:7

Impuzamirongo

  • +Ezk 12:13

Yeremiya 39:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +Yes 5:9; Yer 38:18
  • +2Bm 25:9-11; 2Ng 36:17, 19; Neh 1:3; Yer 52:13-15

Yeremiya 39:9

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:20; Yer 40:1; 52:12

Yeremiya 39:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Imirimo y’agahato.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:12; Yer 52:16

Yeremiya 39:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Nebukadirezari,” akaba ari ubundi buryo bwo kuvuga iryo zina.

Yeremiya 39:12

Impuzamirongo

  • +Yer 40:2, 4

Yeremiya 39:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umuyobozi w’abakozi b’ibwami.”

  • *

    Cyangwa “umutware w’abaragura bakoresheje inyenyeri.”

Yeremiya 39:14

Impuzamirongo

  • +Yer 38:28
  • +2Bm 25:22; Yer 40:5; 41:2
  • +2Ng 34:20, 21; Yer 26:24
  • +2Bm 22:8

Yeremiya 39:15

Impuzamirongo

  • +Yer 32:2; 37:21

Yeremiya 39:16

Impuzamirongo

  • +Yer 38:7

Yeremiya 39:17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2012, p. 31

Yeremiya 39:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nzakiza ubugingo bwawe.”

Impuzamirongo

  • +Yer 45:2, 5
  • +Zb 37:39, 40; Yer 17:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2012, p. 31

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 39:12Bm 25:1, 2; Yer 52:4, 5; Ezk 24:1, 2
Yer. 39:22Bm 25:3, 4; Yer 52:6, 7; Ezk 33:21
Yer. 39:3Yer 1:15
Yer. 39:4Gut 28:25
Yer. 39:42Bm 25:4-7; Yer 52:7-11
Yer. 39:5Yer 32:4; 38:18
Yer. 39:52Bm 23:31, 33
Yer. 39:52Bm 17:24
Yer. 39:6Yer 21:7; 34:18-20
Yer. 39:7Ezk 12:13
Yer. 39:8Yes 5:9; Yer 38:18
Yer. 39:82Bm 25:9-11; 2Ng 36:17, 19; Neh 1:3; Yer 52:13-15
Yer. 39:92Bm 25:20; Yer 40:1; 52:12
Yer. 39:102Bm 25:12; Yer 52:16
Yer. 39:12Yer 40:2, 4
Yer. 39:14Yer 38:28
Yer. 39:142Bm 25:22; Yer 40:5; 41:2
Yer. 39:142Ng 34:20, 21; Yer 26:24
Yer. 39:142Bm 22:8
Yer. 39:15Yer 32:2; 37:21
Yer. 39:16Yer 38:7
Yer. 39:18Yer 45:2, 5
Yer. 39:18Zb 37:39, 40; Yer 17:7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 39:1-18

Yeremiya

39 Mu mwaka wa cyenda w’ubutegetsi bwa Sedekiya umwami w’u Buyuda, mu kwezi kwa 10, Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni n’ingabo ze zose baje i Yerusalemu barahagota.+

2 Mu mwaka wa 11 w’ubutegetsi bwa Sedekiya, mu kwezi kwa kane ku itariki yako ya cyenda, bashenye urukuta rw’umujyi.+ 3 Abatware bose b’umwami w’i Babuloni, barinjira bicara mu Irembo ryo Hagati.+ Abo batware ni Nerugali-Sharezeri-Samugari, Nebo-Sarusekimu-Rabusarisi,* Nerugali-Sharezeri-Rabumagu* n’abandi batware b’umwami w’i Babuloni bose.

4 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo ze zose bababonye barahunga,+ basohoka mu mujyi nijoro baciye mu nzira inyura mu busitani bw’umwami, basohokera mu irembo ryo hagati y’inkuta ebyiri, bakomereza mu nzira ya Araba.+ 5 Ariko ingabo z’Abakaludaya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu bibaya byo mu butayu bw’i Yeriko.+ Zaramufashe zimushyira Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni i Ribula+ mu gihugu cy’i Hamati,+ ari na ho yamuciriye urubanza. 6 Umwami w’i Babuloni yicira abahungu ba Sedekiya imbere ye i Ribula, yica n’abanyacyubahiro bose b’i Buyuda.+ 7 Amena Sedekiya amaso arangije amubohesha iminyururu y’umuringa kugira ngo amujyane i Babuloni.+

8 Nuko Abakaludaya batwika inzu* y’umwami n’amazu y’abaturage+ kandi basenya inkuta za Yerusalemu.+ 9 Nebuzaradani+ wayoboraga abarindaga umwami, yafashe abaturage bari barasigaye mu mujyi n’abari baragiye ku ruhande rwe n’abandi bose bari basigaye, abajyana i Babuloni ku ngufu.

10 Ariko Nebuzaradani umutware w’abarindaga umwami yarekeye mu gihugu cy’u Buyuda bamwe mu baturage bari bakennye cyane, batari bafite ikintu na kimwe batunze. Kuri uwo munsi yanabahaye imizabibu n’imirima yo guhingamo.*+

11 Nuko Nebukadinezari* umwami w’i Babuloni ategeka Nebuzaradani wayoboraga abamurinda ibyo yari gukorera Yeremiya, aramubwira ati: 12 “Mufate umujyane, umwiteho. Ntumugirire nabi kandi icyo agusaba cyose ukimuhe.”+

13 Nuko Nebuzaradani wayoboraga abarinda umwami, Nebushazibani-Rabusarisi,* Nerugali-Sharezeri-Rabumagu* n’abandi bantu bakomeye bakoreraga umwami w’i Babuloni batuma abantu, 14 ngo bakure Yeremiya mu Rugo rw’Abarinzi+ bamushyire Gedaliya+ umuhungu wa Ahikamu,+ umuhungu wa Shafani,+ kugira ngo amujyane iwe. Nuko Yeremiya atura mu bandi baturage.

15 Igihe Yeremiya yari afungiwe mu Rugo rw’Abarinzi,+ Yehova yaramubwiye ati: 16 “Genda ubwire Ebedi-meleki+ w’Umunyetiyopiya uti: ‘Yehova nyiri ingabo Imana ya Isirayeli aravuga ati: “dore ngiye gukora ibyo navuze ko nzakorera uyu mujyi kandi nzawuteza ibyago aho kuwugirira neza. Kuri uwo munsi bizaba ubyirebera.”’

17 “‘Ariko uwo munsi nzakurokora kandi ntuzahabwa abo utinya,’ ni ko Yehova avuga.

18 “Yehova aravuga ati: ‘Nzagukiza rwose,* ntuzicishwa inkota. Uzakomeza kubaho+ kuko wanyiringiye.’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze