ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 38
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Yeremiya ajugunywa mu rwobo rw’amazi (1-6)

      • Ebedi-meleki atabara Yeremiya (7-13)

      • Yeremiya asaba Sedekiya kwemera ko atsinzwe (14-28)

Yeremiya 38:1

Impuzamirongo

  • +Yer 37:3
  • +Yer 21:1, 2

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Yeremiya, p. 55

    Umunara w’Umurinzi,

    15/9/2006, p. 14-15

Yeremiya 38:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkota.”

  • *

    Cyangwa “indwara.”

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwe buzakomeza kubaho.”

Impuzamirongo

  • +Yer 27:13; 29:18; Ezk 7:15
  • +Yer 21:8-10

Yeremiya 38:3

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:1, 2; 2Ng 36:17

Yeremiya 38:4

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “atuma amaboko yabo atentebuka.”

Impuzamirongo

  • +Yer 26:11

Yeremiya 38:6

Impuzamirongo

  • +Yer 33:1; 37:21; 38:28

Yeremiya 38:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umukozi w’ibwami.”

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +Yer 39:16
  • +Yer 37:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2012, p. 31

Yeremiya 38:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Yeremiya 38:9

Impuzamirongo

  • +Yer 52:6

Yeremiya 38:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +2Bm 20:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2012, p. 31

Yeremiya 38:13

Impuzamirongo

  • +Yer 37:21

Yeremiya 38:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “waduhaye ubu bugingo.”

  • *

    Cyangwa “bahiga ubugingo bwawe.”

Yeremiya 38:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwawe buzakomeza kubaho.”

Impuzamirongo

  • +Yer 21:9; 27:12

Yeremiya 38:18

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:8, 9
  • +2Bm 25:6; Yer 39:5

Yeremiya 38:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ubugingo bwawe bukomeze kubaho.”

Yeremiya 38:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +Yer 39:3
  • +Amg 1:2

Yeremiya 38:23

Impuzamirongo

  • +2Bm 25:7
  • +Yer 52:8, 13

Yeremiya 38:25

Impuzamirongo

  • +Yer 38:4

Yeremiya 38:26

Impuzamirongo

  • +Yer 37:15

Yeremiya 38:28

Impuzamirongo

  • +Yer 15:20; 32:2; 33:1; 37:21; 39:13, 14
  • +2Bm 25:8, 9; 2Ng 36:17

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 38:1Yer 37:3
Yer. 38:1Yer 21:1, 2
Yer. 38:2Yer 27:13; 29:18; Ezk 7:15
Yer. 38:2Yer 21:8-10
Yer. 38:32Bm 25:1, 2; 2Ng 36:17
Yer. 38:4Yer 26:11
Yer. 38:6Yer 33:1; 37:21; 38:28
Yer. 38:7Yer 39:16
Yer. 38:7Yer 37:13
Yer. 38:9Yer 52:6
Yer. 38:112Bm 20:13
Yer. 38:13Yer 37:21
Yer. 38:17Yer 21:9; 27:12
Yer. 38:182Bm 25:8, 9
Yer. 38:182Bm 25:6; Yer 39:5
Yer. 38:22Yer 39:3
Yer. 38:22Amg 1:2
Yer. 38:232Bm 25:7
Yer. 38:23Yer 52:8, 13
Yer. 38:25Yer 38:4
Yer. 38:26Yer 37:15
Yer. 38:28Yer 15:20; 32:2; 33:1; 37:21; 39:13, 14
Yer. 38:282Bm 25:8, 9; 2Ng 36:17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 38:1-28

Yeremiya

38 Nuko Shefatiya umuhungu wa Matani, Gedaliya umuhungu wa Pashuri, Yukali+ umuhungu wa Shelemiya na Pashuri+ umuhungu wa Malikiya, bumva amagambo Yeremiya yabwiraga abantu bose, agira ati: 2 “Yehova aravuga ati: ‘uzaguma muri uyu mujyi azicwa n’intambara,* inzara n’icyorezo.*+ Ariko uzasohoka akishyira Abakaludaya ni we uzakomeza kubaho* kandi azakiza ubuzima bwe ntazapfa.’+ 3 Yehova aravuga ati: ‘uyu mujyi uzahabwa ingabo z’umwami w’i Babuloni kandi azawufata rwose.’”+

4 Nuko abatware babwira umwami bati: “Turagusaba ko uyu muntu yicwa,+ kuko iyo abwira abantu ayo magambo atuma ingabo zisigaye muri uyu mujyi n’abaturage bose bacika intege.* Uyu muntu ntiyifuriza aba bantu amahoro, ahubwo yifuza ko bagerwaho n’ibyago.” 5 Umwami Sedekiya arababwira ati: “Mumukorere icyo mushaka, kuko nta kintu na kimwe umwami yababuza gukora.”

6 Nuko bafata Yeremiya bamujugunya mu rwobo rw’amazi rwa Malikiya umuhungu w’umwami, rwari mu Rugo rw’Abarinzi.+ Bamanuriyemo Yeremiya bakoresheje imigozi. Muri urwo rwobo nta mazi yarimo, ahubwo harimo ibyondo gusa maze Yeremiya atangira gutebera muri ibyo byondo.

7 Hanyuma Ebedi-meleki,+ Umunyetiyopiya w’inkone* wabaga mu nzu* y’umwami, yumva ko bajugunye Yeremiya mu rwobo rw’amazi. Icyo gihe umwami yari yicaye mu Irembo rya Benyamini,+ 8 maze Ebedi-meleki asohoka mu nzu* y’umwami aragenda abwira umwami ati: 9 “Mwami databuja, aba bantu bagiriye nabi umuhanuzi Yeremiya. Bamujugunye mu rwobo rw’amazi kandi azicirwamo n’inzara kuko nta mugati usigaye mu mujyi.”+

10 Nuko umwami ategeka Ebedi-meleki w’Umunyetiyopiya, ati: “Fata abantu 30 mugende mukure umuhanuzi Yeremiya muri urwo rwobo rw’amazi atarapfa.” 11 Ebedi-meleki afata abo bantu bajya mu nzu* y’umwami, mu cyumba cyari munsi y’aho babikaga ibintu.+ Bafata ibitambaro bishaje n’imyenda ishaje babimanuza imigozi, babihereza Yeremiya mu rwobo rw’amazi. 12 Nuko Ebedi-meleki w’Umunyetiyopiya abwira Yeremiya ati: “Shyira ibyo bitambaro n’iyo myenda mu kwaha, ubone gushyiraho imigozi.” Yeremiya abigenza atyo. 13 Hanyuma bazamura Yeremiya bakoresheje imigozi, bamuvana muri rwa rwobo. Yeremiya akomeza kuba mu Rugo rw’Abarinzi.+

14 Umwami Sedekiya atuma abantu ngo bamuzanire umuhanuzi Yeremiya mu muryango wa gatatu wo mu nzu ya Yehova, hanyuma umwami abwira Yeremiya ati: “Hari ikintu nshaka kukubaza. Ntugire icyo umpisha.” 15 Yeremiya asubiza Sedekiya ati: “Nzi neza ko mbikubwiye wanyica. N’ikindi kandi, ninkugira inama nturi bunyumve.” 16 Nuko Umwami Sedekiya arahirira Yeremiya bari ahantu hiherereye ati: “Ndahiriye imbere ya Yehova we waduhaye ubu buzima* ko ntari bukwice kandi ko ntari buguhe abantu bashaka kukwica.”*

17 Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Yehova Imana nyiri ingabo, Imana ya Isirayeli aravuga ati: ‘nusohoka ukishyira abatware b’umwami w’i Babuloni, uzakomeza kubaho* kandi uyu mujyi ntuzatwikwa; wowe n’abo mu rugo rwawe muzarokoka.+ 18 Ariko nudasohoka ngo wishyire abatware b’i Babuloni, Abakaludaya bazafata uyu mujyi, bawutwike+ kandi nawe ntuzabacika.’”+

19 Nuko Umwami Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Ndatinya Abayahudi bahungiye mu Bakaludaya kuko ngeze mu maboko yabo bangirira nabi.” 20 Ariko Yeremiya aramusubiza ati: “Ntibazagufata! Ndakwinginze umvira ijwi rya Yehova wumve ibyo nkubwira, ni bwo uzamererwa neza kandi ukomeze kubaho.* 21 Ariko niwanga kwemera ko utsinzwe, uzagerwaho n’ibyo Yehova yambwiye. 22 Dore abagore bose basigaye mu nzu* y’umwami w’u Buyuda bashyiriwe abatware b’umwami w’i Babuloni+ kandi baravuga bati:

‘Abantu mwari mubanye amahoro baragushutse maze baragutsinda.+

Batumye ibirenge byawe bisaya mu byondo

None ubu baragutaye.’

23 Abagore bawe bose n’abana bawe bashyiriwe Abakaludaya kandi nawe ntuzabacika ahubwo uzafatwa n’umwami w’i Babuloni,+ utume uyu mujyi utwikwa.”+

24 Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Uramenye ntihagire umenya ibyo twavuganye utazapfa. 25 Abatware nibumva ko navuganye nawe bakaza bakakubaza bati: ‘tubwire, ni iki wabwiye umwami? Ntugire icyo uduhisha natwe ntituzakwica.+ Kandi se umwami yakubwiye iki?’ 26 Uzabasubize uti: ‘nisabiraga umwami kutansubiza mu nzu ya Yehonatani kugira ngo ntazahapfira.’”+

27 Hanyuma abatware bose basanga Yeremiya baramubaza, nawe abasubiza akurikije ibyo umwami yamutegetse byose. Nuko ntibagira ikindi bamubaza, kuko nta wari wumvise ibyo bavuganye. 28 Yeremiya yakomeje kuba mu Rugo rw’Abarinzi+ kugeza igihe Yerusalemu yafatiwe kandi igihe Yerusalemu yafatwaga, ni ho yari akiri.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze