ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Abusalomu atsindwa hanyuma agapfa (1-18)

      • Dawidi amenya ko Abusalomu yapfuye (19-33)

2 Samweli 18:1

Impuzamirongo

  • +Img 20:18

2 Samweli 18:2

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:16; 10:7
  • +2Sm 23:18, 19
  • +1Ng 2:15, 16
  • +2Sm 15:19, 21

2 Samweli 18:3

Impuzamirongo

  • +2Sm 21:17
  • +2Sm 17:1-3; Amg 4:20

2 Samweli 18:5

Impuzamirongo

  • +2Sm 18:12

2 Samweli 18:6

Impuzamirongo

  • +2Sm 17:26

2 Samweli 18:7

Impuzamirongo

  • +Zb 3:7; Img 24:21, 22
  • +2Sm 16:15

2 Samweli 18:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni itungo rivuka ku ifarashi n’indogobe.

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “hagati y’ijuru n’isi.”

2 Samweli 18:10

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:16; 18:2

2 Samweli 18:12

Impuzamirongo

  • +2Sm 18:5

2 Samweli 18:14

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Bishobora no kuvugwa ngo: “Ibihosho; amacumu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkoni.”

2 Samweli 18:15

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:10; Img 2:22; 20:20; 30:17

2 Samweli 18:17

Impuzamirongo

  • +Yos 7:24, 26; 8:29; 10:23, 27

2 Samweli 18:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.

Impuzamirongo

  • +Int 14:17
  • +2Sm 14:27

2 Samweli 18:19

Impuzamirongo

  • +2Sm 15:35, 36; 17:17
  • +Zb 9:4

2 Samweli 18:20

Impuzamirongo

  • +2Sm 18:5

2 Samweli 18:21

Impuzamirongo

  • +Int 10:6

2 Samweli 18:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muri ako karere.”

2 Samweli 18:24

Impuzamirongo

  • +2Sm 18:4
  • +2Bm 9:17

2 Samweli 18:27

Impuzamirongo

  • +2Sm 18:19

2 Samweli 18:28

Impuzamirongo

  • +2Sm 22:47; Zb 144:1

2 Samweli 18:29

Impuzamirongo

  • +2Sm 18:22

2 Samweli 18:31

Impuzamirongo

  • +2Sm 18:21
  • +2Sm 22:49; Zb 55:18; 94:1; 124:2, 3

2 Samweli 18:32

Impuzamirongo

  • +Zb 27:2

2 Samweli 18:33

Impuzamirongo

  • +2Sm 12:10; 17:14; 19:1; Img 19:13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Sam. 18:1Img 20:18
2 Sam. 18:22Sm 8:16; 10:7
2 Sam. 18:22Sm 23:18, 19
2 Sam. 18:21Ng 2:15, 16
2 Sam. 18:22Sm 15:19, 21
2 Sam. 18:32Sm 21:17
2 Sam. 18:32Sm 17:1-3; Amg 4:20
2 Sam. 18:52Sm 18:12
2 Sam. 18:62Sm 17:26
2 Sam. 18:7Zb 3:7; Img 24:21, 22
2 Sam. 18:72Sm 16:15
2 Sam. 18:102Sm 8:16; 18:2
2 Sam. 18:122Sm 18:5
2 Sam. 18:152Sm 12:10; Img 2:22; 20:20; 30:17
2 Sam. 18:17Yos 7:24, 26; 8:29; 10:23, 27
2 Sam. 18:18Int 14:17
2 Sam. 18:182Sm 14:27
2 Sam. 18:192Sm 15:35, 36; 17:17
2 Sam. 18:19Zb 9:4
2 Sam. 18:202Sm 18:5
2 Sam. 18:21Int 10:6
2 Sam. 18:242Sm 18:4
2 Sam. 18:242Bm 9:17
2 Sam. 18:272Sm 18:19
2 Sam. 18:282Sm 22:47; Zb 144:1
2 Sam. 18:292Sm 18:22
2 Sam. 18:312Sm 18:21
2 Sam. 18:312Sm 22:49; Zb 55:18; 94:1; 124:2, 3
2 Sam. 18:32Zb 27:2
2 Sam. 18:332Sm 12:10; 17:14; 19:1; Img 19:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 18:1-33

Igitabo cya kabiri cya Samweli

18 Hanyuma Dawidi abara ingabo zari kumwe na we, ashyiraho abo kuyobora ingabo ibihumbi n’abo kuyobora ingabo zibarirwa mu magana.+ 2 Dawidi yohereza kimwe cya gatatu cy’ingabo ziyobowe na Yowabu,+ ikindi kimwe cya gatatu kiyoborwa na Abishayi,+ murumuna wa Yowabu akaba n’umuhungu wa Seruya,+ ikindi kimwe cya gatatu kiyoborwa na Itayi+ wakomokaga i Gati. Nuko Umwami abwira ingabo ati: “Nanjye ndaza tujyane.” 3 Ariko ingabo ziramubwira ziti: “Wowe ntugomba kuza,+ kubera ko turamutse duhunze, twe ntibatwitaho. Niyo kimwe cya kabiri cyacu cyapfa, ntibatwitaho kuko wowe uhwanye n’abantu 10.000 bo muri twe.+ Ubwo rero byaba byiza usigaye mu mujyi ukaza kudutabara.” 4 Umwami arababwira ati: “Ibyo mubona ko bikwiriye ni byo ndi bukore.” Umwami ahagarara ku irembo ry’umujyi maze ingabo zose zigenda zigabanyije mu matsinda y’abantu babarirwa mu magana n’amatsinda y’abantu igihumbi. 5 Umwami ategeka Yowabu, Abishayi na Itayi ati: “Ndabinginze, ntimugirire nabi uwo musore Abusalomu.”+ Ingabo zose zumva umwami aha abo bakuru b’ingabo iryo tegeko.

6 Izo ngabo zikomeza urugendo zigana kure y’umujyi zigiye kurwana n’Abisirayeli, nuko urugamba rubera mu ishyamba rya Efurayimu.+ 7 Abagaragu ba Dawidi+ batsinda Abisirayeli, bica ingabo zabo nyinshi cyane,+ ku buryo kuri uwo munsi hapfuye abantu 20.000. 8 Intambara igera muri ako karere kose. Uwo munsi abishwe n’ishyamba bari benshi kuruta abishwe n’inkota.

9 Abusalomu ashiduka ahuye n’ingabo za Dawidi. Abusalomu yari yicaye ku nyumbu,* maze iyo nyumbu inyura munsi y’amashami yegeranye y’igiti kinini cyane, umutwe we ufatwa mu mashami yacyo maze iyo nyumbu irikomereza asigara anagana mu kirere.* 10 Nuko umugabo wabibonye abwira Yowabu+ ati: “Nabonye Abusalomu anagana mu mashami y’igiti kinini.” 11 Yowabu abwira uwo mugabo wabibonye ati: “Wamubonye ntiwahita umwicira aho? Mba nguhaye ibiceri 10 by’ifeza n’umukandara.” 12 Ariko uwo mugabo asubiza Yowabu ati: “N’uwari kumpa ibiceri 1.000 by’ifeza, sinari kwica umuhungu w’umwami, kuko twumvise umwami abategeka wowe na Abishayi na Itayi ati: ‘muramenye, ntihagire uwo ari we wese ugira icyo atwara uwo musore Abusalomu.’+ 13 Iyo ntubahiriza iryo tegeko nkamwica, n’ubundi umwami yari kubimenya kandi nawe nta cyo wari gukora ngo unkize.” 14 Yowabu aravuga ati: “Reka ne gukomeza guta igihe mvugana nawe!” Ahita afata imyambi* itatu aragenda ayirasa Abusalomu mu mutima, aho yanaganaga muri cya giti kinini akiri muzima. 15 Abagaragu 10 batwazaga Yowabu intwaro begera Abusalomu, baramwica.+ 16 Yowabu avuza ihembe; abasirikare bareka gukurikira Abisirayeli. Nuko Yowabu abuza abasirikare gukomeza kurwana. 17 Bafata Abusalomu bamujugunya mu mwobo muremure wari aho mu ishyamba, bamurundaho ikirundo kinini cy’amabuye.+ Abisirayeli bose barahunga, buri wese ajya iwe.

18 Abusalomu akiriho, yari yarishingiye inkingi mu Kibaya cy’Umwami,+ kuko yibwiraga ati: “Nta muhungu mfite ngo azatume izina ryanjye rikomeza kwibukwa.”+ Iyo nkingi ayitirira izina rye kandi kugeza n’uyu munsi* iracyitwa Inkingi y’Urwibutso ya Abusalomu.

19 Ahimasi+ umuhungu wa Sadoki abwira Yowabu ati: “Ndakwinginze, reka niruke njye kubwira umwami iyi nkuru, kuko Yehova yamurenganuye akamukiza abanzi be.”+ 20 Ariko Yowabu aramubwira ati: “Uyu munsi si wowe ntuma ngo ujye kuvuga inkuru, nzagutuma undi munsi. Uyu munsi ndohereza undi muntu ngo ajye kuvuga iyi nkuru kuko ari umwana w’umwami wapfuye.”+ 21 Nuko Yowabu abwira Umukushi+ ati: “Genda ubwire umwami ibyo wabonye.” Uwo Mukushi yunamira Yowabu maze ahita yiruka. 22 Ahimasi umuhungu wa Sadoki arongera abwira Yowabu ati: “Reka nanjye niruke nkurikire Umukushi, ikiba kibe.” Ariko Yowabu aramubwira ati: “Mwana wa, kuki nawe ushaka kugenda? Ubwo iyo nkuru ugiye kuvuga ni iyihe koko?” 23 Ariko Ahimasi arongera aravuga ati: “Reka niruke ikiba kibe!” Yowabu aramusubiza ati: “Ngaho iruka!” Ahimasi ariruka, anyura mu nzira ica mu karere ka Yorodani,* aza gusiga wa Mukushi.

24 Icyo gihe Dawidi yari yicaye hagati y’amarembo y’umujyi.+ Nuko umurinzi+ ajya hejuru ku rukuta rwari hejuru y’amarembo. Agiye kubona abona umuntu uje yiruka ari wenyine. 25 Uwo murinzi arahamagara abibwira umwami, umwami aramusubiza ati: “Niba ari wenyine ubwo hari inkuru azanye.” Uwo muntu ageze hafi, 26 umurinzi abona undi muntu uje yiruka. Umurinzi ahamagara uwari urinze amarembo aramubwira ati: “Hari undi muntu uje ari wenyine yiruka!” Umwami aravuga ati: “Uwo na we azanye inkuru.” 27 Umurinzi arongera aravuga ati: “Ndabona uwa mbere yiruka nka Ahimasi+ umuhungu wa Sadoki.” Umwami aravuga ati: “Uwo ni umuntu mwiza! Azanye inkuru nziza.” 28 Nuko Ahimasi avuga mu ijwi rinini abwira umwami ati: “Byagenze neza.” Nuko aramupfukamira akoza umutwe hasi, aravuga ati: “Mwami databuja, Yehova Imana yawe ashimwe, kuko yatumye abakwigometseho batsindwa.”+

29 Ariko umwami aramubaza ati: “Ese wa musore Abusalomu yaba ari amahoro?” Ahimasi aravuga ati: “Igihe Yowabu yanyoherezaga njye umugaragu wawe n’indi ntumwa, nabonye abantu bahungabanye cyane, ariko sinamenye icyabaye.”+ 30 Umwami aravuga ati: “Genda ube uhagaze hariya!” Nuko aragenda ahagarara hirya.

31 Wa Mukushi araza+ aravuga ati: “Mwami databuja, nkuzaniye inkuru kuko uyu munsi Yehova yakurenganuye akagukiza abakwigometseho bose.”+ 32 Ariko umwami abaza uwo Mukushi ati: “Ese wa musore Abusalomu yaba ari amahoro?” Uwo Mukushi aramusubiza ati: “Mwami databuja, abanzi bawe bose n’abakwigomekaho kugira ngo bakugirire nabi bose, barakaba nk’uwo musore!”+

33 Umwami abyumvise abura amahoro, ajya mu cyumba cyo hejuru y’amarembo, ararira. Yagendaga arira avuga ati: “Ayi wee, mwana wanjye Abusalomu, mwana wanjye, mwana wanjye Abusalomu! Iyo aba ari njye wapfuye mu mwanya wawe! Abusalomu mwana wanjye, mwana wanjye!”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze