ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 27
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu gitabo cyo Gutegeka kwa Kabiri

      • Abisirayeli basabwa kwandika Amategeko ku mabuye (1-10)

      • Ku Musozi wa Ebali no ku Musozi wa Gerizimu (11-14)

      • Ibyago bisubirwamo (15-26)

Gutegeka kwa Kabiri 27:2

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ishwagara.”

Impuzamirongo

  • +Yos 8:30-32

Gutegeka kwa Kabiri 27:3

Impuzamirongo

  • +Kub 13:26, 27

Gutegeka kwa Kabiri 27:4

Impuzamirongo

  • +Gut 11:29

Gutegeka kwa Kabiri 27:5

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:25

Gutegeka kwa Kabiri 27:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Gutegeka kwa Kabiri 27:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Impuzamirongo

  • +Lew 3:1
  • +Lew 7:15
  • +Gut 12:7

Gutegeka kwa Kabiri 27:8

Impuzamirongo

  • +Kuva 24:12

Gutegeka kwa Kabiri 27:9

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:5; Gut 26:18

Gutegeka kwa Kabiri 27:10

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:3; Mat 19:17; 1Yh 5:3

Gutegeka kwa Kabiri 27:12

Impuzamirongo

  • +Gut 11:29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/1996, p. 4-5

Gutegeka kwa Kabiri 27:13

Impuzamirongo

  • +Yos 8:33

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/1996, p. 4-5

Gutegeka kwa Kabiri 27:14

Impuzamirongo

  • +Gut 33:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/7/1996, p. 4-5

Gutegeka kwa Kabiri 27:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “bibe bityo.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:4; 34:17; Lew 19:4; Gut 4:15, 16; Yes 44:9
  • +Gut 7:25; 29:17

Gutegeka kwa Kabiri 27:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:12; Gut 21:18-21; Img 20:20; 30:17; Mat 15:4

Gutegeka kwa Kabiri 27:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “imbago.” Ni ikimenyetso, urugero nk’igiti cyangwa ikindi kintu, cyerekana aho umurima w’umuntu utandukanira n’uwa mugenzi we.

Impuzamirongo

  • +Gut 19:14; Img 23:10

Gutegeka kwa Kabiri 27:18

Impuzamirongo

  • +Lew 19:14

Gutegeka kwa Kabiri 27:19

Impuzamirongo

  • +Gut 16:20; Img 17:23; Mika 3:11
  • +Kuva 22:21, 22; Gut 10:17, 18; Mal 3:5; Yak 1:27

Gutegeka kwa Kabiri 27:20

Impuzamirongo

  • +Lew 18:8; 1Kor 5:1

Gutegeka kwa Kabiri 27:21

Impuzamirongo

  • +Kuva 22:19; Lew 18:23; 20:15

Gutegeka kwa Kabiri 27:22

Impuzamirongo

  • +Lew 18:9; 20:17

Gutegeka kwa Kabiri 27:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Nyirabukwe w’umuntu aba ari mama w’umugabo we cyangwa w’umugore we.

Impuzamirongo

  • +Lew 18:17; 20:14

Gutegeka kwa Kabiri 27:24

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:13; 21:12; Kub 35:31

Gutegeka kwa Kabiri 27:25

Impuzamirongo

  • +Mat 27:3, 4

Gutegeka kwa Kabiri 27:26

Impuzamirongo

  • +Gut 28:15; Gal 3:10

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 27:2Yos 8:30-32
Guteg. 27:3Kub 13:26, 27
Guteg. 27:4Gut 11:29
Guteg. 27:5Kuva 20:25
Guteg. 27:7Lew 3:1
Guteg. 27:7Lew 7:15
Guteg. 27:7Gut 12:7
Guteg. 27:8Kuva 24:12
Guteg. 27:9Kuva 19:5; Gut 26:18
Guteg. 27:101Bm 2:3; Mat 19:17; 1Yh 5:3
Guteg. 27:12Gut 11:29
Guteg. 27:13Yos 8:33
Guteg. 27:14Gut 33:10
Guteg. 27:15Kuva 20:4; 34:17; Lew 19:4; Gut 4:15, 16; Yes 44:9
Guteg. 27:15Gut 7:25; 29:17
Guteg. 27:16Kuva 20:12; Gut 21:18-21; Img 20:20; 30:17; Mat 15:4
Guteg. 27:17Gut 19:14; Img 23:10
Guteg. 27:18Lew 19:14
Guteg. 27:19Gut 16:20; Img 17:23; Mika 3:11
Guteg. 27:19Kuva 22:21, 22; Gut 10:17, 18; Mal 3:5; Yak 1:27
Guteg. 27:20Lew 18:8; 1Kor 5:1
Guteg. 27:21Kuva 22:19; Lew 18:23; 20:15
Guteg. 27:22Lew 18:9; 20:17
Guteg. 27:23Lew 18:17; 20:14
Guteg. 27:24Kuva 20:13; 21:12; Kub 35:31
Guteg. 27:25Mat 27:3, 4
Guteg. 27:26Gut 28:15; Gal 3:10
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Gutegeka kwa Kabiri 27:1-26

Gutegeka kwa Kabiri

27 Mose n’abayobozi b’Abisirayeli baza imbere y’abantu. Mose arababwira ati: “Mujye mwumvira amategeko yose mbategetse uyu munsi. 2 Umunsi mwambutse Yorodani mukajya mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, muzashinge amabuye manini cyane muyasige ingwa.*+ 3 Nimumara kwambuka, muzandike kuri ayo mabuye aya Mategeko yose kugira ngo muzabashe kujya mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki, nk’uko Yehova Imana ya ba sogokuruza banyu yabibasezeranyije.+ 4 Nimumara kwambuka Yorodani muzashinge ayo mabuye ku Musozi wa Ebali,+ nk’uko mbibategetse uyu munsi kandi muyasige ingwa. 5 Nanone aho hantu muzahubakire Yehova Imana yanyu igicaniro cy’amabuye. Ayo mabuye ntimuzayakozeho icyuma.+ 6 Icyo gicaniro* muzubakira Yehova Imana yanyu, muzacyubakishe amabuye adaconze kandi muzagitambireho Yehova Imana yanyu ibitambo bitwikwa n’umuriro. 7 Mujye mutamba ibitambo bisangirwa,*+ mubirire aho,+ mwishimire imbere ya Yehova Imana yanyu.+ 8 Nanone muzandike kuri ayo mabuye aya Mategeko yose, muyandike ku buryo agaragara neza.”+

9 Hanyuma Mose n’abatambyi b’Abalewi babwira Abisirayeli bose bati: “Mwa Bisirayeli mwe, muceceke mutege amatwi. Dore mwabaye abantu ba Yehova Imana yanyu.+ 10 Mujye mwumvira Yehova Imana yanyu, mukurikize amabwiriza n’amategeko+ mbategetse uyu munsi.”

11 Kuri uwo munsi Mose ategeka abantu ati: 12 “Nimumara kwambuka Yorodani, iyi miryango ni yo izahagarara ku Musozi wa Gerizimu+ kugira ngo ihe abantu umugisha: Uwa Simeyoni, uwa Lewi, uwa Yuda, uwa Isakari, uwa Yozefu n’uwa Benyamini. 13 Iyi ni yo miryango izahagarara ku Musozi wa Ebali+ kugira ngo isabire abantu ibyago: Uwa Rubeni, uwa Gadi, uwa Asheri, uwa Zabuloni, uwa Dani n’uwa Nafutali. 14 Abalewi bazavuge mu ijwi riranguruye babwire buri Mwisirayeli bati:+

15 “‘Umuntu wese ukoresha ubuhanga bwe agakora igishushanyo+ Yehova Imana yanga cyane,+ cyaba ari igikozwe mu giti cyangwa igicuzwe mu cyuma maze akagihisha, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazasubize bati: ‘Amen!’*)

16 “‘Umuntu wese usuzugura papa we cyangwa mama we,’ azagerweho n’ibyago.+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

17 “‘Umuntu wese wimura urubibi*+ rw’umurima wa mugenzi we, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

18 “‘Umuntu wese uyobya umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

19 “‘Umuntu wese urenganya+ umunyamahanga, imfubyi cyangwa umupfakazi+ mu rubanza, azagerweho n’ibyago.’ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

20 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina n’umugore wa papa we, azagerweho n’ibyago kuko azaba asuzuguje papa we.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

21 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina n’itungo, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

22 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina na mushiki we, yaba umukobwa wa papa we cyangwa umukobwa wa mama we, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

23 “‘Umuntu wese ugirana imibonano mpuzabitsina na nyirabukwe,* azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

24 “‘Umuntu wese utega mugenzi we akamwica, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

25 “‘Umuntu wese wemera ruswa akica umuntu urengana, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

26 “‘Umuntu wese utazumvira aya Mategeko ngo ayakurikize, azagerweho n’ibyago.’+ (Abantu bose bazavuge bati: ‘Amen!’)

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze