ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 14
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Abiya apfa (1)

      • Asa, umwami w’u Buyuda (2-8)

      • Asa atsinda ingabo 1.000.000 z’Abanyetiyopiya (9-15)

2 Ibyo ku Ngoma 14:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “arasinzira asanga ba sekuruza.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 5:9

2 Ibyo ku Ngoma 14:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Gut 7:5
  • +Kuva 23:24
  • +1Bm 14:22, 23; 2Bm 18:1, 4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/6/2009, p. 12

2 Ibyo ku Ngoma 14:5

Impuzamirongo

  • +2Ng 34:1, 4

2 Ibyo ku Ngoma 14:6

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:5
  • +2Ng 15:15; Img 16:7

2 Ibyo ku Ngoma 14:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inzugi z’amarembo n’ibihindizo.”

Impuzamirongo

  • +2Ng 32:2, 5
  • +Zb 127:1

2 Ibyo ku Ngoma 14:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Akenshi zatwarwaga n’abarashisha imiheto.

Impuzamirongo

  • +2Ng 11:1, 12; 13:3

2 Ibyo ku Ngoma 14:9

Impuzamirongo

  • +2Ng 16:8
  • +Yos 15:20, 44; 2Ng 11:5, 8

2 Ibyo ku Ngoma 14:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “twishingikirijeho.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 14:10; 1Ng 5:20; 2Ng 32:20
  • +Abc 7:7; 1Sm 14:6
  • +2Ng 13:12; 32:7, 8
  • +1Sm 17:45; Zb 20:5; Img 18:10
  • +Yos 7:9; Zb 9:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/8/2012, p. 8-9

2 Ibyo ku Ngoma 14:12

Impuzamirongo

  • +Gut 28:7

2 Ibyo ku Ngoma 14:13

Impuzamirongo

  • +Int 20:1

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 14:12Sm 5:9
2 Ngoma 14:3Gut 7:5
2 Ngoma 14:3Kuva 23:24
2 Ngoma 14:31Bm 14:22, 23; 2Bm 18:1, 4
2 Ngoma 14:52Ng 34:1, 4
2 Ngoma 14:62Ng 11:5
2 Ngoma 14:62Ng 15:15; Img 16:7
2 Ngoma 14:72Ng 32:2, 5
2 Ngoma 14:7Zb 127:1
2 Ngoma 14:82Ng 11:1, 12; 13:3
2 Ngoma 14:92Ng 16:8
2 Ngoma 14:9Yos 15:20, 44; 2Ng 11:5, 8
2 Ngoma 14:11Kuva 14:10; 1Ng 5:20; 2Ng 32:20
2 Ngoma 14:11Abc 7:7; 1Sm 14:6
2 Ngoma 14:112Ng 13:12; 32:7, 8
2 Ngoma 14:111Sm 17:45; Zb 20:5; Img 18:10
2 Ngoma 14:11Yos 7:9; Zb 9:19
2 Ngoma 14:12Gut 28:7
2 Ngoma 14:13Int 20:1
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 14:1-15

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

14 Abiya arapfa* bamushyingura mu Mujyi wa Dawidi.+ Umuhungu we Asa aramusimbura aba ari we uba umwami. Ku butegetsi bwe, igihugu cyamaze imyaka 10 gifite amahoro.

2 Asa yakoze ibyo Yehova Imana ye abona ko ari byiza kandi bikwiriye. 3 Yashenye ibicaniro by’imana+ zo mu bindi bihugu, akuraho n’ahantu hirengeye ho gusengera, amenagura inkingi z’amabuye* zisengwa,+ atema n’inkingi z’ibiti zisengwa.+ 4 Nanone yategetse Abayuda gushaka Yehova Imana ya ba sekuruza no gukurikiza amategeko n’amabwiriza ye. 5 Yakuyeho ahantu hirengeye ho gusengera n’ibintu batwikiragaho imibavu+ mu mijyi yose y’u Buyuda kandi mu gihe cy’ubutegetsi bwe, ubwami bwe bwakomeje kugira amahoro. 6 Yubatse imijyi ikikijwe n’inkuta mu Buyuda+ kuko igihugu cyari gifite amahoro. Muri iyo myaka yose nta wigeze amutera kubera ko Yehova yari yaramuhaye amahoro.+ 7 Yabwiye Abayuda ati: “Mureke twubake iyi mijyi tuyikikize inkuta n’iminara,+ dushyireho inzugi n’ibyo kuzikomeza.* Dore igihugu kiracyari icyacu kuko twashatse Yehova Imana yacu. Twaramushatse na we aduha amahoro impande zose.” Nuko barubaka bararangiza.+

8 Mu ngabo za Asa harimo Abayuda 300.000 batwaraga ingabo nini n’amacumu. Nanone harimo abasirikare b’abanyambaraga 280.000 bakomoka kuri Benyamini batwaraga ingabo nto* kandi bazi kurwanisha imiheto.+

9 Hashize igihe, Zera w’Umunyetiyopiya abatera azanye abasirikare 1.000.000 n’amagare y’intambara 300.+ Ageze i Maresha,+ 10 Asa ajya kurwana na we bakambika mu Kibaya cya Sefata hafi y’i Maresha. 11 Asa atakira Yehova Imana+ ye ati: “Yehova, ushobora gufasha abantu nubwo baba ari benshi cyangwa nta mbaraga bafite.+ Yehova Mana yacu, dutabare kuko ari wowe twiringiye,*+ kandi twateye izi ngabo nyinshi mu izina ryawe.+ Yehova, ni wowe Mana yacu. Ntiwemere ko umuntu usanzwe agutsinda.”+

12 Nuko Yehova atuma Asa n’Abayuda batsinda Abanyetiyopiya maze Abanyetiyopiya barahunga.+ 13 Asa n’ingabo ze barabakurikira babageza i Gerari,+ bagenda babica kugeza ubwo nta n’umwe wasigaye. Yehova n’ingabo ze batsinda Abanyetiyopiya burundu. Hanyuma Abayuda batwara ibintu byinshi cyane bambuye Abanyetiyopiya. 14 Nanone bateye imijyi yose yari ikikije Gerari, kuko abo muri iyo mijyi bari batinye Yehova cyane. Basahuye iyo mijyi yose kuko yari irimo ibintu byinshi byo gusahura. 15 Nanone bateye amahema y’aborozi, basahura intama nyinshi n’ingamiya, basubira i Yerusalemu.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze