ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Dawidi ashyira abatambyi mu matsinda 24 (1-19)

      • Izindi nshingano zahawe Abalewi (20-31)

1 Ibyo ku Ngoma 24:1

Impuzamirongo

  • +Lew 10:1
  • +Kuva 6:23; 28:1

1 Ibyo ku Ngoma 24:2

Impuzamirongo

  • +Kub 26:61
  • +Kub 16:39, 40

1 Ibyo ku Ngoma 24:3

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:17

1 Ibyo ku Ngoma 24:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Img 16:33

1 Ibyo ku Ngoma 24:6

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:35
  • +2Sm 8:17
  • +2Sm 19:11; 1Bm 1:5, 7

1 Ibyo ku Ngoma 24:10

Impuzamirongo

  • +Luka 1:5

1 Ibyo ku Ngoma 24:19

Impuzamirongo

  • +2Bm 11:9; Luka 1:8, 23

1 Ibyo ku Ngoma 24:20

Impuzamirongo

  • +Kuva 6:18
  • +1Ng 23:16; 26:24

1 Ibyo ku Ngoma 24:21

Impuzamirongo

  • +1Ng 23:17

1 Ibyo ku Ngoma 24:22

Impuzamirongo

  • +1Ng 23:18

1 Ibyo ku Ngoma 24:23

Impuzamirongo

  • +1Ng 26:31

1 Ibyo ku Ngoma 24:26

Impuzamirongo

  • +Int 46:11

1 Ibyo ku Ngoma 24:28

Impuzamirongo

  • +1Ng 23:22

1 Ibyo ku Ngoma 24:31

Impuzamirongo

  • +Img 16:33

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

1 Ngoma 24:1Lew 10:1
1 Ngoma 24:1Kuva 6:23; 28:1
1 Ngoma 24:2Kub 26:61
1 Ngoma 24:2Kub 16:39, 40
1 Ngoma 24:32Sm 8:17
1 Ngoma 24:5Img 16:33
1 Ngoma 24:61Bm 2:35
1 Ngoma 24:62Sm 8:17
1 Ngoma 24:62Sm 19:11; 1Bm 1:5, 7
1 Ngoma 24:10Luka 1:5
1 Ngoma 24:192Bm 11:9; Luka 1:8, 23
1 Ngoma 24:20Kuva 6:18
1 Ngoma 24:201Ng 23:16; 26:24
1 Ngoma 24:211Ng 23:17
1 Ngoma 24:221Ng 23:18
1 Ngoma 24:231Ng 26:31
1 Ngoma 24:26Int 46:11
1 Ngoma 24:281Ng 23:22
1 Ngoma 24:31Img 16:33
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 24:1-31

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

24 Aya ni yo matsinda y’abakomoka kuri Aroni: Abahungu ba Aroni ni Nadabu, Abihu,+ Eleyazari na Itamari.+ 2 Icyakora Nadabu na Abihu bapfuye mbere y’uko papa wabo+ apfa kandi nta bahungu babyaye. Eleyazari+ na Itamari ni bo bakomeje gukora umurimo w’ubutambyi. 3 Dawidi na Sadoki+ wo mu bahungu ba Eleyazari na Ahimeleki wo mu bahungu ba Itamari, babashyize mu matsinda bakoreragamo imirimo yabo. 4 Icyakora mu bahungu ba Eleyazari harimo abayobozi benshi kuruta abo mu bahungu ba Itamari. Ni yo mpamvu babagabanyije abo bayobozi, abahungu ba Eleyazari bakagira abayobozi 16 b’imiryango ya ba sekuruza, naho abahungu ba Itamari bakagira abayobozi 8 b’imiryango ya ba sekuruza.

5 Nanone bakoresheje ubufindo,*+ bashyira abahungu ba Eleyazari n’abahungu ba Itamari mu matsinda, kubera ko abayobozi bashinzwe ahantu hera n’abayobozi bashinzwe gukorera Imana y’ukuri, baturutse muri ayo matsinda yombi. 6 Nuko Shemaya umuhungu wa Netaneli, wari umunyamabanga w’Abalewi, yandikira amazina yabo imbere y’umwami n’abatware n’umutambyi Sadoki+ na Ahimeleki+ umuhungu wa Abiyatari+ n’abayobozi mu miryango ya ba sekuruza b’abatambyi n’ab’Abalewi. Agenda yandika itsinda rimwe ry’imiryango y’abakomoka kuri Eleyazari n’irindi tsinda ry’imiryango y’abakomoka kuri Itamari, bityo bityo.

7 Ku nshuro ya mbere, ubufindo bwagaragaje Yehoyaribu, ku ya kabiri bugaragaza Yedaya, 8 ku ya gatatu bugaragaza Harimu, ku ya kane bugaragaza Seworimu, 9 ku ya gatanu bugaragaza Malikiya, ku ya gatandatu bugaragaza Miyamini, 10 ku ya karindwi bugaragaza Hakosi, ku ya munani bugaragaza Abiya,+ 11 ku ya cyenda bugaragaza Yeshuwa, ku ya 10 bugaragaza Shekaniya, 12 ku ya 11 bugaragaza Eliyashibu, ku ya 12 bugaragaza Yakimu, 13 ku ya 13 bugaragaza Hupa, ku ya 14 bugaragaza Yeshebeyabu, 14 ku ya 15 bugaragaza Biluga, ku ya 16 bugaragaza Imeri, 15 ku ya 17 bugaragaza Heziri, ku ya 18 bugaragaza Hapisesi, 16 ku ya 19 bugaragaza Petahiya, ku ya 20 bugaragaza Yehezekeli, 17 ku ya 21 bugaragaza Yakini, ku ya 22 bugaragaza Gamuli, 18 ku ya 23 bugaragaza Delaya, ku ya 24 bugaragaza Maziya.

19 Iyo ni yo gahunda bakurikizaga iyo babaga baje gukora imirimo yabo+ mu nzu ya Yehova, bakurikije gahunda yari yarashyizweho na sekuruza Aroni, abitegetswe na Yehova Imana ya Isirayeli.

20 Abandi Balewi basigaye ni aba: Mu bahungu ba Amuramu+ ni Shubayeli,+ mu bahungu ba Shubayeli ni Yedeya. 21 Abakomoka kuri Rehabiya:+ Mu bahungu ba Rehabiya ni Ishayi wari umuyobozi. 22 Mu bakomoka kuri Isuhari ni Shelomoti,+ mu bahungu ba Shelomoti ni Yahati, 23 mu bahungu ba Heburoni ni Yeriya+ wari umuyobozi, uwa kabiri akaba Amariya, uwa gatatu akaba Yahaziyeli, uwa kane akaba Yekameyamu. 24 Mu bahungu ba Uziyeli ni Mika, mu bahungu ba Mika ni Shamiri. 25 Ishiya yavukanaga na Mika. Mu bahungu ba Ishiya ni Zekariya.

26 Abahungu ba Merari+ ni Mahali na Mushi. Mu bahungu ba Yaziya ni Beno. 27 Abahungu ba Merari: Abahungu ba Yaziya ni Beno, Shohamu, Zakuri na Iburi. 28 Mu bahungu ba Mahali ni Eleyazari, ariko we nta bahungu yagiraga.+ 29 Abakomoka kuri Kishi: Abahungu ba Kishi ni Yerameli. 30 Abahungu ba Mushi ni Mahali, Ederi na Yerimoti.

Abo ni bo bakomotse kuri Lewi hakurikijwe imiryango ya ba sekuruza. 31 Na bo bakoze ubufindo+ nk’uko abavandimwe babo bakomoka kuri Aroni babukoreye imbere y’Umwami Dawidi na Sadoki na Ahimeleki n’abayobozi b’imiryango ya ba sekuruza b’abatambyi n’ab’Abalewi. Ku birebana n’imiryango ya ba sekuruza, uwabaga ari umuyobozi yafatwaga kimwe na murumuna we.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze