ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yeremiya 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri Yeremiya

      • Ibumba mu biganza by’umubumbyi (1-12)

      • Yehova atera umugongo Abisirayeli (13-17)

      • Abantu bagambanira Yeremiya; atakira Imana (18-23)

Yeremiya 18:2

Impuzamirongo

  • +Yer 19:1

Yeremiya 18:4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/4/1999, p. 22

Yeremiya 18:6

Impuzamirongo

  • +Rom 9:20, 21

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    4/2017, p. 3

    Umunara w’Umurinzi,

    1/4/1999, p. 22

Yeremiya 18:7

Impuzamirongo

  • +Yer 1:10; 12:14; 25:9; 45:4

Yeremiya 18:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nzicuza.”

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:33, 34; Zb 106:45; Yer 7:3; 26:3; Ezk 18:21; Yow 2:13; Yona 3:5, 10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    4/2017, p. 3

    Yeremiya, p. 151

Yeremiya 18:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “gutera.”

Yeremiya 18:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “nzicuza.”

Yeremiya 18:11

Impuzamirongo

  • +Yes 1:16; Ezk 18:23

Yeremiya 18:12

Impuzamirongo

  • +Yer 2:25
  • +Gut 29:19, 20; Yer 7:24

Yeremiya 18:13

Impuzamirongo

  • +Yer 2:13

Yeremiya 18:15

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “batambira ibitambo ibintu bidafite akamaro umwotsi wabyo ukazamuka.”

Impuzamirongo

  • +Yer 2:19; 3:21
  • +Yer 10:14, 15
  • +Yer 6:16

Yeremiya 18:16

Impuzamirongo

  • +Lew 26:33; Ezk 6:14
  • +1Bm 9:8; Yer 19:8; Amg 2:15; Mika 6:16
  • +Gut 28:37

Yeremiya 18:17

Impuzamirongo

  • +Gut 31:17

Yeremiya 18:18

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “kuduha amabwiriza.”

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “tumukubitishe ururimi.”

Impuzamirongo

  • +Yer 11:19

Yeremiya 18:20

Impuzamirongo

  • +Zb 35:7

Yeremiya 18:21

Impuzamirongo

  • +Yer 12:3
  • +Amg 5:3
  • +2Ng 36:17

Yeremiya 18:22

Impuzamirongo

  • +Zb 38:12

Yeremiya 18:23

Impuzamirongo

  • +Yer 11:19, 20
  • +Yer 15:15
  • +Zb 35:4

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Yer. 18:2Yer 19:1
Yer. 18:6Rom 9:20, 21
Yer. 18:7Yer 1:10; 12:14; 25:9; 45:4
Yer. 18:81Bm 8:33, 34; Zb 106:45; Yer 7:3; 26:3; Ezk 18:21; Yow 2:13; Yona 3:5, 10
Yer. 18:11Yes 1:16; Ezk 18:23
Yer. 18:12Yer 2:25
Yer. 18:12Gut 29:19, 20; Yer 7:24
Yer. 18:13Yer 2:13
Yer. 18:15Yer 2:19; 3:21
Yer. 18:15Yer 10:14, 15
Yer. 18:15Yer 6:16
Yer. 18:16Lew 26:33; Ezk 6:14
Yer. 18:161Bm 9:8; Yer 19:8; Amg 2:15; Mika 6:16
Yer. 18:16Gut 28:37
Yer. 18:17Gut 31:17
Yer. 18:18Yer 11:19
Yer. 18:20Zb 35:7
Yer. 18:21Yer 12:3
Yer. 18:21Amg 5:3
Yer. 18:212Ng 36:17
Yer. 18:22Zb 38:12
Yer. 18:23Yer 11:19, 20
Yer. 18:23Yer 15:15
Yer. 18:23Zb 35:4
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
Yeremiya 18:1-23

Yeremiya

18 Uku ni ko Yehova yabwiye Yeremiya. Yaramubwiye ati: 2 “Haguruka, umanuke ujye mu nzu y’umubumbyi,+ ni ho nzakubwirira amagambo yanjye.”

3 Nuko ndamanuka njya mu nzu y’umubumbyi, nsanga ari kubumba. 4 Ariko igikoresho uwo mubumbyi yabumbaga cyangirikira mu ntoki ze, nuko afata iryo bumba, aribumbamo ikindi gikoresho gihuje n’uko ashaka.

5 Yehova arongera arambwira ati: 6 “‘Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe, ese mutekereza ko ntashobora kubakorera nk’ibyo uyu mubumbyi yakoze?’ Ni ko Yehova avuga. ‘Yemwe abo mu muryango wa Isirayeli mwe, uko ibumba rimera mu ntoki z’umubumbyi, ni ko namwe mumeze mu ntoki zanjye.+ 7 Nimvuga ko ngiye kurandura, kurimbura no gusenya igihugu cyangwa ubwami,+ 8 maze icyo gihugu kikareka ibibi nari naravuze ko nzagihanira, nanjye nzisubiraho,* ndeke ibyago natekerezaga kugiteza.+ 9 Ariko nimvuga ko ngiye kubaka no gukomeza* igihugu cyangwa ubwami, 10 ariko kigakora ibyo nanga kandi nticyumvire ijwi ryanjye, nzisubiraho* ndeke ibyiza natekerezaga kugikorera.’

11 “None rero, bwira abantu b’i Buyuda n’abaturage b’i Yerusalemu uti: ‘Yehova aravuga ati: “ndimo gupanga ibyago nzabateza kandi ndimo gutegura ibibi nzabakorera. Ndabinginze nimwisubireho, mureke ingeso zanyu mbi, muhindure imyifatire yanyu kandi mureke ibikorwa byanyu bibi.”’”+

12 Nuko baravuga bati: “Erega byararangiye!+ Tuzakomeza gukora ibyo dutekereza kandi buri wese azakurikiza ibyo umutima we mubi utumva, umubwira.”+

13 Ni yo mpamvu Yehova avuga ati:

“Ndabinginze, nimubaririze mu bihugu.

Ese hari uwigeze yumva ibintu nk’ibyo?

Umukobwa w’isugi wa Isirayeli yakoze ibibi birenze urugero.+

14 Ese urubura rwo muri Libani rwashira ku bitare byo ku misozi?

Cyangwa amazi akonje, atemba aturuka mu gihugu cy’amahanga yakama?

15 Abantu banjye baranyibagiwe,+

Kuko batambira ibitambo ibintu bidafite akamaro*+

Kandi batuma abantu basitara mu nzira zabo, inzira za kera,+

Kugira ngo banyure mu nzira zitameze neza kandi zitaringaniye.

16 Batuma igihugu cyabo kiba ikintu giteye ubwoba,+

Abantu bazajya bareba bakavugiriza, batangaye.+

Umuntu wese uzajya uhanyura azajya acyitegereza afite ubwoba maze azunguze umutwe.+

17 Nzabatatanyiriza imbere y’umwanzi nk’abatatanyijwe n’umuyaga w’iburasirazuba.

Igihe bazaba bahuye n’ibyago, sinzabareba ahubwo nzabatera umugongo.”+

18 Nuko baravuga bati: “Nimuze ducurire Yeremiya umugambi mubi,+ kuko abatambyi bacu ari bo bazakomeza kutumenyesha amategeko,* abanyabwenge bagakomeza kutugira inama kandi abahanuzi bagakomeza kutugezaho ubutumwa buturutse ku Mana. Nimuze tumushinje,* kandi ntitwite ku byo avuga.”

19 Yehova, ntega amatwi

Kandi wumve ibyo abandwanya bavuga.

20 Ese icyiza gikwiriye kwiturwa ikibi?

Bacukuye umwobo ngo banyice.+

Ibuka ukuntu nahagararaga imbere yawe mbavuganira,

Kugira ngo udakomeza kubarakarira.

21 None rero, ureke abana babo bicwe n’inzara

Kandi ubateze inkota.+

Abagore babo bapfushe abana kandi bapfushe abagabo.+

Abagabo babo bazicwe n’icyorezo

N’abasore babo bicwe n’inkota bari ku rugamba.+

22 Induru izumvikanire mu mazu yabo

Igihe uzabateza abasahuzi ubatunguye,

Kuko bacukuye urwobo kugira ngo bamfatiremo

Kandi ibirenge byanjye babiteze imitego.+

23 Ariko wowe Yehova,

Uzi imigambi yose bapanga kugira ngo banyice.+

Ntutwikire ikosa ryabo

Kandi ntuhanagure icyaha cyabo.

Igihe uzaba ugiye kubahana bitewe n’uburakari bwawe,+

Uzareke basitarire imbere yawe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze