ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Ibyo ku Ngoma 18
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 1 Ngoma

      • Intambara Dawidi yatsinze (1-13)

      • Ubutegetsi bwa Dawidi (14-17)

1 Ibyo ku Ngoma 18:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “tuhakikije.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 5:8; 2Sm 1:20
  • +2Sm 8:1

1 Ibyo ku Ngoma 18:2

Impuzamirongo

  • +Kub 24:17; Zb 60:8
  • +2Sm 8:2; 2Bm 3:4

1 Ibyo ku Ngoma 18:3

Impuzamirongo

  • +1Bm 11:23
  • +1Sm 14:47; 2Sm 10:6; Zb 60:Amagambo abanza
  • +2Ng 8:3
  • +Int 15:18; Kuva 23:31; 2Sm 8:3, 4

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/2005, p. 11

1 Ibyo ku Ngoma 18:4

Impuzamirongo

  • +Zb 20:7
  • +Gut 17:16; Zb 33:17

1 Ibyo ku Ngoma 18:5

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:5-8

1 Ibyo ku Ngoma 18:6

Impuzamirongo

  • +1Ng 17:8

1 Ibyo ku Ngoma 18:8

Impuzamirongo

  • +1Bm 7:23
  • +1Bm 7:15, 45

1 Ibyo ku Ngoma 18:9

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:3
  • +2Sm 8:9-11

1 Ibyo ku Ngoma 18:11

Impuzamirongo

  • +Yos 6:19; 2Ng 5:1
  • +1Ng 20:1
  • +2Sm 5:25
  • +1Sm 27:8, 9; 30:18, 20

1 Ibyo ku Ngoma 18:12

Impuzamirongo

  • +1Sm 26:6; 2Sm 3:30; 10:10; 20:6; 21:17
  • +1Ng 2:15, 16
  • +2Sm 8:13, 14

1 Ibyo ku Ngoma 18:13

Impuzamirongo

  • +Int 25:23; 27:40
  • +Zb 18:48; 144:10

1 Ibyo ku Ngoma 18:14

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:11
  • +2Sm 8:15-18; 23:3, 4; Zb 78:70-72

1 Ibyo ku Ngoma 18:15

Impuzamirongo

  • +1Ng 11:6
  • +1Bm 4:3

1 Ibyo ku Ngoma 18:17

Impuzamirongo

  • +1Sm 30:14; Zef 2:5
  • +1Bm 1:38

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

1 Ngoma 18:11Sm 5:8; 2Sm 1:20
1 Ngoma 18:12Sm 8:1
1 Ngoma 18:2Kub 24:17; Zb 60:8
1 Ngoma 18:22Sm 8:2; 2Bm 3:4
1 Ngoma 18:31Bm 11:23
1 Ngoma 18:31Sm 14:47; 2Sm 10:6; Zb 60:Amagambo abanza
1 Ngoma 18:32Ng 8:3
1 Ngoma 18:3Int 15:18; Kuva 23:31; 2Sm 8:3, 4
1 Ngoma 18:4Zb 20:7
1 Ngoma 18:4Gut 17:16; Zb 33:17
1 Ngoma 18:52Sm 8:5-8
1 Ngoma 18:61Ng 17:8
1 Ngoma 18:81Bm 7:23
1 Ngoma 18:81Bm 7:15, 45
1 Ngoma 18:92Sm 8:3
1 Ngoma 18:92Sm 8:9-11
1 Ngoma 18:11Yos 6:19; 2Ng 5:1
1 Ngoma 18:111Ng 20:1
1 Ngoma 18:112Sm 5:25
1 Ngoma 18:111Sm 27:8, 9; 30:18, 20
1 Ngoma 18:121Sm 26:6; 2Sm 3:30; 10:10; 20:6; 21:17
1 Ngoma 18:121Ng 2:15, 16
1 Ngoma 18:122Sm 8:13, 14
1 Ngoma 18:13Int 25:23; 27:40
1 Ngoma 18:13Zb 18:48; 144:10
1 Ngoma 18:141Bm 2:11
1 Ngoma 18:142Sm 8:15-18; 23:3, 4; Zb 78:70-72
1 Ngoma 18:151Ng 11:6
1 Ngoma 18:151Bm 4:3
1 Ngoma 18:171Sm 30:14; Zef 2:5
1 Ngoma 18:171Bm 1:38
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
1 Ibyo ku Ngoma 18:1-17

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

18 Hashize igihe, Dawidi arwana n’Abafilisitiya arabatsinda, afata i Gati+ n’uturere twaho* abyambura Abafilisitiya.+ 2 Hanyuma atsinda Abamowabu+ bahinduka abagaragu be, bakajya bamuzanira imisoro.+

3 Dawidi yatsinze Hadadezeri+ umwami w’i Soba,+ amutsindira hafi y’i Hamati+ igihe yongeraga ahantu yategekaga akahageza ku Ruzi rwa Ufurate.+ 4 Dawidi yafashe abasirikare 1.000 bagendera ku magare y’intambara, abasirikare 7.000 bagendera ku mafarashi n’abandi basirikare 20.000 bo mu ngabo za Hadadezeri.+ Nuko amafarashi yose akurura amagare ayatema ibitsi, uretse 100 muri yo.+ 5 Igihe Abanyasiriya b’i Damasiko bazaga gutabara Hadadezeri umwami w’i Soba, Dawidi yishe abasirikare babo 22.000.+ 6 Nuko Dawidi ashyira ingabo i Damasiko muri Siriya maze Abanyasiriya bahinduka abagaragu be, bakajya bamuzanira imisoro. Yehova yatumaga Dawidi atsinda aho yajyaga hose.+ 7 Nanone Dawidi yatse abagaragu ba Hadadezeri ingabo zo kwikingira zifite ishusho y’uruziga zikozwe muri zahabu, azijyana i Yerusalemu. 8 Umwami Dawidi yakuye ibintu byinshi bikozwe mu muringa mu mijyi ya Hadadezeri yitwa Tibuhati na Kuni. Umuringa ibyo bikoresho byari bikozwemo ni wo Salomo yakozemo ikigega cy’amazi+ n’inkingi n’ibindi bikoresho bikozwe mu muringa.+

9 Towu umwami w’i Hamati aza kumenya ko Dawidi yatsinze ingabo zose za Hadadezeri+ umwami w’i Soba.+ 10 (Hahoraga intambara hagati ya Hadadezeri na Towu.) Nuko Towu ahita atuma umuhungu we Hadoramu ku Mwami Dawidi ngo amubaze amakuru ye kandi amushimire ko yarwanye na Hadadezeri akamutsinda. Hadoramu yashyiriye Dawidi ibintu bikozwe muri zahabu, ibikozwe mu ifeza n’ibikozwe mu muringa. 11 Ibyo bintu Umwami Dawidi abitura Yehova+ nk’uko yari yaramutuye ifeza na zahabu yari yarakuye mu bindi bihugu byose yari yaratsinze. Ibyo bihugu ni Edomu, Mowabu, igihugu cy’Abamoni,+ icy’Abafilisitiya+ n’icy’Abamaleki.+

12 Abishayi+ umuhungu wa Seruya+ yishe Abedomu 18.000, abicira mu Kibaya cy’Umunyu.+ 13 Yashyize ingabo muri Edomu, nuko Abedomu bose baba abagaragu ba Dawidi.+ Yehova yatumaga atsinda aho yajyaga hose.+ 14 Dawidi yakomeje gutegeka Isirayeli yose,+ agacira abantu bose imanza zihuje n’ubutabera kandi zikiranuka.+ 15 Yowabu umuhungu wa Seruya ni we wari umugaba w’ingabo,+ naho Yehoshafati+ umuhungu wa Ahiludi akaba umwanditsi. 16 Sadoki umuhungu wa Ahitubu na Ahimeleki umuhungu wa Abiyatari bari abatambyi, naho Shavusha akaba umunyamabanga. 17 Benaya umuhungu wa Yehoyada yayoboraga Abakereti+ n’Abapeleti.+ Nyuma ya Dawidi abahungu be ni bo bazaga ku mwanya wa kabiri mu bantu bakomeye.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze