ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Ibyo ku Ngoma 7
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa mu 2 Ngoma

      • Urusengero rwuzura ikuzo rya Yehova (1-3)

      • Ibyakozwe igihe cyo gutaha urusengero (4-10)

      • Yehova abonekera Salomo (11-22)

2 Ibyo ku Ngoma 7:1

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:54
  • +Lew 9:24; 1Ng 21:26
  • +Kuva 40:34, 35

2 Ibyo ku Ngoma 7:2

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:11

2 Ibyo ku Ngoma 7:4

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:62, 63

2 Ibyo ku Ngoma 7:5

Impuzamirongo

  • +Ezr 6:16

2 Ibyo ku Ngoma 7:6

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Abavugwa aha bashobora kuba ari Abalewi.

  • *

    Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Ng 25:7; 2Ng 5:11, 12
  • +2Ng 5:13

2 Ibyo ku Ngoma 7:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Impuzamirongo

  • +Lew 1:3
  • +2Ng 4:1
  • +Lew 2:1
  • +Lew 4:8-10; 1Bm 8:64-66

2 Ibyo ku Ngoma 7:8

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ku marembo y’i Hamati.”

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +Lew 23:34; Gut 16:13
  • +Kub 34:2, 5, 8

2 Ibyo ku Ngoma 7:9

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni ukuvuga, umunsi wakurikiye uwabayeho ibirori, cyangwa ku itariki ya 15.

Impuzamirongo

  • +Lew 23:36

2 Ibyo ku Ngoma 7:10

Impuzamirongo

  • +Gut 16:15
  • +2Ng 6:41

2 Ibyo ku Ngoma 7:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ingoro.”

Impuzamirongo

  • +Umb 2:4
  • +1Bm 9:1-3

2 Ibyo ku Ngoma 7:12

Impuzamirongo

  • +2Ng 1:7
  • +Gut 12:5, 6; Zb 78:68

2 Ibyo ku Ngoma 7:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibihore.”

2 Ibyo ku Ngoma 7:14

Impuzamirongo

  • +Yes 43:10
  • +Lew 26:41; 2Ng 33:12, 13
  • +Yes 55:7
  • +2Ng 6:39

2 Ibyo ku Ngoma 7:15

Impuzamirongo

  • +2Ng 6:40

2 Ibyo ku Ngoma 7:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kweza.”

Impuzamirongo

  • +Gut 12:21
  • +2Ng 6:20

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    3/2023, p. 6

2 Ibyo ku Ngoma 7:17

Impuzamirongo

  • +1Bm 9:4, 5

2 Ibyo ku Ngoma 7:18

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:12, 13
  • +Zb 89:28, 29
  • +1Bm 2:4

2 Ibyo ku Ngoma 7:19

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:5; 1Bm 9:6-9

2 Ibyo ku Ngoma 7:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “muzaba iciro ry’imigani.”

Impuzamirongo

  • +Gut 4:25, 26; 2Bm 17:20
  • +Gut 28:37; Yer 24:9

2 Ibyo ku Ngoma 7:21

Impuzamirongo

  • +2Ng 29:8; Dan 9:12
  • +Gut 29:24, 25; 2Bm 25:8, 9; Yer 22:8, 9

2 Ibyo ku Ngoma 7:22

Impuzamirongo

  • +2Ng 15:2
  • +Kuva 12:51
  • +Yes 2:8; Yer 2:11
  • +2Ng 36:17

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Ngoma 7:11Bm 8:54
2 Ngoma 7:1Lew 9:24; 1Ng 21:26
2 Ngoma 7:1Kuva 40:34, 35
2 Ngoma 7:21Bm 8:11
2 Ngoma 7:41Bm 8:62, 63
2 Ngoma 7:5Ezr 6:16
2 Ngoma 7:61Ng 25:7; 2Ng 5:11, 12
2 Ngoma 7:62Ng 5:13
2 Ngoma 7:7Lew 1:3
2 Ngoma 7:72Ng 4:1
2 Ngoma 7:7Lew 2:1
2 Ngoma 7:7Lew 4:8-10; 1Bm 8:64-66
2 Ngoma 7:8Lew 23:34; Gut 16:13
2 Ngoma 7:8Kub 34:2, 5, 8
2 Ngoma 7:9Lew 23:36
2 Ngoma 7:10Gut 16:15
2 Ngoma 7:102Ng 6:41
2 Ngoma 7:11Umb 2:4
2 Ngoma 7:111Bm 9:1-3
2 Ngoma 7:122Ng 1:7
2 Ngoma 7:12Gut 12:5, 6; Zb 78:68
2 Ngoma 7:14Yes 43:10
2 Ngoma 7:14Lew 26:41; 2Ng 33:12, 13
2 Ngoma 7:14Yes 55:7
2 Ngoma 7:142Ng 6:39
2 Ngoma 7:152Ng 6:40
2 Ngoma 7:16Gut 12:21
2 Ngoma 7:162Ng 6:20
2 Ngoma 7:171Bm 9:4, 5
2 Ngoma 7:182Sm 7:12, 13
2 Ngoma 7:18Zb 89:28, 29
2 Ngoma 7:181Bm 2:4
2 Ngoma 7:19Kuva 20:5; 1Bm 9:6-9
2 Ngoma 7:20Gut 4:25, 26; 2Bm 17:20
2 Ngoma 7:20Gut 28:37; Yer 24:9
2 Ngoma 7:212Ng 29:8; Dan 9:12
2 Ngoma 7:21Gut 29:24, 25; 2Bm 25:8, 9; Yer 22:8, 9
2 Ngoma 7:222Ng 15:2
2 Ngoma 7:22Kuva 12:51
2 Ngoma 7:22Yes 2:8; Yer 2:11
2 Ngoma 7:222Ng 36:17
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Ibyo ku Ngoma 7:1-22

Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma

7 Salomo akimara gusenga,+ umuriro umanuka uturutse mu ijuru+ utwika igitambo gitwikwa n’umuriro hamwe n’ibindi bitambo kandi ikuzo rya Yehova ryuzura muri iyo nzu.+ 2 Abatambyi ntibashobora kwinjira mu nzu ya Yehova, kuko ikuzo rya Yehova ryari ryuzuye mu nzu ya Yehova.+ 3 Abisirayeli bose babona umuriro uturuka mu ijuru n’ikuzo rya Yehova riza kuri iyo nzu. Nuko barapfukama bakoza imitwe hasi, bashimira Yehova “kuko ari mwiza kandi urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose.”

4 Umwami n’abantu bose batambira ibitambo imbere ya Yehova.+ 5 Umwami Salomo atamba inka 22.000 n’intama 120.000. Uko ni ko umwami n’abantu bose batashye inzu y’Imana y’ukuri.+ 6 Abatambyi bari bahagaze aho bakorera imirimo yabo, kimwe n’Abalewi bari bafite ibikoresho by’umuziki byo gucurangira Yehova.+ (Ibyo bikoresho Umwami Dawidi yari yarabikoreye gushima Yehova, “kuko urukundo rwe rudahemuka ruhoraho iteka ryose,” kandi yabikoreshaga asingiza Imana ari kumwe na bo.*) Abatambyi bavugirizaga impanda*+ imbere yabo mu ijwi rinini, Abisirayeli bose bahagaze.

7 Nuko Salomo yeza hagati mu mbuga yari imbere y’inzu ya Yehova, kuko yagombaga kuhatambira ibitambo bitwikwa n’umuriro+ n’ibinure byo ku matungo y’ibitambo bisangirwa,* bitewe n’uko igicaniro cy’umuringa+ Salomo yari yarakoze kitari gukwirwaho ibitambo bitwikwa n’umuriro, ituro ry’ibinyampeke+ n’ibinure.+ 8 Icyo gihe Salomo yizihiza umunsi mukuru wamaze iminsi irindwi,+ ari kumwe n’Abisirayeli bose, ni ukuvuga abantu benshi cyane bari baturutse i Lebo-hamati* ukamanuka ukagera ku Kibaya* cya Egiputa.+ 9 Ariko ku munsi wa munani* bagira ikoraniro ryihariye,+ kuko bari bamaze iminsi irindwi bataha igicaniro, bamara n’indi irindwi bari mu munsi mukuru. 10 Nuko ku itariki ya 23 z’ukwezi kwa karindwi, asezerera abantu basubira mu ngo zabo bishimye+ kandi banezerewe mu mutima, bitewe n’ibyiza byose Yehova yakoreye Dawidi, Salomo n’abantu be, ari bo Bisirayeli.+

11 Uko ni ko Salomo yarangije kubaka inzu ya Yehova n’inzu* y’umwami.+ Imirimo yifuzaga gukora irebana n’inzu ya Yehova n’inzu ye, yose yarayikoze.+ 12 Hanyuma Yehova abonekera Salomo+ nijoro, aramubwira ati: “Numvise isengesho ryawe kandi nihitiyemo aha hantu kugira ngo hubakwe inzu izajya itambirwamo ibitambo.+ 13 Ninkinga ijuru imvura ikabura, ngategeka inzige* zikangiza ibimera byo mu gihugu cyangwa ngateza abantu banjye icyorezo, 14 abantu banjye bitirirwa izina ryanjye+ nibicisha bugufi+ bagasenga, bakanshaka, bakareka ibikorwa byabo bibi,+ nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire icyaha cyabo, nkize igihugu cyabo.+ 15 Uhereye ubu, nzajya ntega amatwi abantu bansengera aha hantu+ kandi amaso yanjye azajya abareba. 16 Mpisemo iyi nzu kandi ndayejeje* kugira ngo izina ryanjye rizahabe iteka ryose.+ Igihe cyose nzayitaho kandi nyirinde.+

17 “Nawe nunkorera nk’uko papa wawe Dawidi yankoreye, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukumvira amategeko yanjye kandi ugakurikiza imyanzuro mfata,+ 18 nanjye nzakomeza intebe y’ubwami bwawe,+ nk’uko nasezeranye na papa wawe Dawidi+ nti: ‘mu bana bawe ntihazabura uwicara ku ntebe y’ubwami ya Isirayeli.’+ 19 Ariko nimureka gukomeza gukurikiza amabwiriza n’amategeko nabahaye maze mukajya gukorera izindi mana mukazunamira,+ 20 nzakura Abisirayeli mu gihugu nabahaye.+ Iyi nzu nejeje kugira ngo yitirirwe izina ryanjye nzayita kure, sinongere kuyireba na rimwe kandi nzatuma abantu bo mu bihugu byose babasuzugura,* bajye babaseka.+ 21 Iyi nzu izahinduka amatongo. Abantu bose bazajya bayinyuraho bayirebe bumiwe,+ bavuge bati: ‘ni iki cyatumye Yehova akorera ibintu nk’ibi iki gihugu n’iyi nzu?’+ 22 Bazabasubiza bati: ‘byatewe n’uko bataye Yehova+ Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa+ maze bakayoboka izindi mana, bakazunamira kandi bakazikorera.+ Ni yo mpamvu yabateje ibi byago byose.’”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze