ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 24
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Icyaha Dawidi yakoze cyo kubara abantu (1-14)

      • Icyorezo cyica abantu 70.000 (15-17)

      • Dawidi yubaka igicaniro (18-25)

        • Dawidi yanga gutamba ibitambo atabiguze (24)

2 Samweli 24:1

Impuzamirongo

  • +2Sm 21:1
  • +1Ng 27:23, 24
  • +1Ng 21:1-3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2005, p. 19

2 Samweli 24:2

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:16; 20:23
  • +Abc 20:1

2 Samweli 24:4

Impuzamirongo

  • +Kub 1:2; 1Ng 21:4

2 Samweli 24:5

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “mu majyepfo.”

Impuzamirongo

  • +Gut 2:36; Yos 13:8, 9
  • +Kub 32:34, 35

2 Samweli 24:6

Impuzamirongo

  • +Kub 32:40
  • +Int 10:15; 49:13; Yos 11:8

2 Samweli 24:7

Impuzamirongo

  • +Yos 19:24, 29
  • +Yos 11:19
  • +Int 21:31; Yos 15:21, 28
  • +Yos 15:1

2 Samweli 24:9

Impuzamirongo

  • +Kub 2:32; 26:51; 1Ng 21:5, 6; 27:23

2 Samweli 24:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “umutimanama.”

Impuzamirongo

  • +1Sm 24:5; Rom 2:15
  • +2Sm 12:13
  • +Zb 130:3; Hos 14:2; 1Yh 1:9
  • +1Ng 21:8-13

2 Samweli 24:11

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:5; 1Ng 29:29

2 Samweli 24:12

Impuzamirongo

  • +Img 3:12

2 Samweli 24:13

Impuzamirongo

  • +Lew 26:18, 20; 2Sm 21:1
  • +Lew 26:14, 17
  • +Lew 26:16

2 Samweli 24:14

Impuzamirongo

  • +Heb 12:6
  • +Zb 103:8; 119:156
  • +2Ng 28:1, 5

2 Samweli 24:15

Impuzamirongo

  • +Kub 16:46; 1Ng 27:24
  • +1Ng 21:14, 15
  • +2Sm 24:2

2 Samweli 24:16

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yisubiraho.”

Impuzamirongo

  • +Zb 78:38; Yer 26:19; Yow 2:13
  • +2Ng 3:1
  • +Int 10:15, 16; Yos 15:8

2 Samweli 24:17

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “izi ntama.”

Impuzamirongo

  • +Zb 95:7
  • +1Ng 21:16, 17

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2005, p. 19

2 Samweli 24:18

Impuzamirongo

  • +1Ng 21:18-23; 2Ng 3:1

2 Samweli 24:21

Impuzamirongo

  • +Kub 16:46, 47; 25:8; 2Sm 24:15

2 Samweli 24:22

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibyo ubona bikwiriye mu maso yawe.”

  • *

    Guhura ni ugukubita ikibando ibinyampeke kugira ngo biveho ibishishwa.

2 Samweli 24:23

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “njyewe Arawuna ndabiguhaye.”

2 Samweli 24:24

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.” Shekeli 1 ingana na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.

Impuzamirongo

  • +1Ng 21:24-28

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo,

    7/2022, p. 7

2 Samweli 24:25

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 20:25; 1Ng 22:1
  • +2Sm 21:14; 2Ng 33:13

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Sam. 24:12Sm 21:1
2 Sam. 24:11Ng 27:23, 24
2 Sam. 24:11Ng 21:1-3
2 Sam. 24:22Sm 8:16; 20:23
2 Sam. 24:2Abc 20:1
2 Sam. 24:4Kub 1:2; 1Ng 21:4
2 Sam. 24:5Gut 2:36; Yos 13:8, 9
2 Sam. 24:5Kub 32:34, 35
2 Sam. 24:6Kub 32:40
2 Sam. 24:6Int 10:15; 49:13; Yos 11:8
2 Sam. 24:7Yos 19:24, 29
2 Sam. 24:7Yos 11:19
2 Sam. 24:7Int 21:31; Yos 15:21, 28
2 Sam. 24:7Yos 15:1
2 Sam. 24:9Kub 2:32; 26:51; 1Ng 21:5, 6; 27:23
2 Sam. 24:101Sm 24:5; Rom 2:15
2 Sam. 24:102Sm 12:13
2 Sam. 24:10Zb 130:3; Hos 14:2; 1Yh 1:9
2 Sam. 24:101Ng 21:8-13
2 Sam. 24:111Sm 22:5; 1Ng 29:29
2 Sam. 24:12Img 3:12
2 Sam. 24:13Lew 26:18, 20; 2Sm 21:1
2 Sam. 24:13Lew 26:14, 17
2 Sam. 24:13Lew 26:16
2 Sam. 24:14Heb 12:6
2 Sam. 24:14Zb 103:8; 119:156
2 Sam. 24:142Ng 28:1, 5
2 Sam. 24:15Kub 16:46; 1Ng 27:24
2 Sam. 24:151Ng 21:14, 15
2 Sam. 24:152Sm 24:2
2 Sam. 24:16Zb 78:38; Yer 26:19; Yow 2:13
2 Sam. 24:162Ng 3:1
2 Sam. 24:16Int 10:15, 16; Yos 15:8
2 Sam. 24:17Zb 95:7
2 Sam. 24:171Ng 21:16, 17
2 Sam. 24:181Ng 21:18-23; 2Ng 3:1
2 Sam. 24:21Kub 16:46, 47; 25:8; 2Sm 24:15
2 Sam. 24:241Ng 21:24-28
2 Sam. 24:25Kuva 20:25; 1Ng 22:1
2 Sam. 24:252Sm 21:14; 2Ng 33:13
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 24:1-25

Igitabo cya kabiri cya Samweli

24 Yehova yongera kurakarira Isirayeli,+ igihe umuntu yashukaga Dawidi akamubwira ati: “Genda ubare+ Abisirayeli n’Abayuda.”+ 2 Nuko umwami abwira Yowabu+ umukuru w’ingabo wari kumwe na we ati: “Jya mu miryango yose ya Isirayeli, kuva i Dani kugeza i Beri-sheba,+ mubare abantu kugira ngo menye umubare wabo.” 3 Ariko Yowabu abwira umwami ati: “Databuja, iyaba Yehova Imana yawe yatumaga abantu biyongera bakikuba inshuro 100 ubyirebera n’amaso yawe! Ariko se mwami databuja, kuki ushaka gukora ikintu nk’icyo?”

4 Ariko ibyo umwami yavugaga birusha imbaraga ibyo Yowabu n’abakuru b’ingabo bavugaga. Nuko Yowabu n’abakuru b’ingabo bava imbere y’umwami bajya kubara Abisirayeli.+ 5 Bambuka Yorodani bashinga amahema muri Aroweri+ iburyo* bw’umujyi uri mu kibaya maze bakomeza bagana mu karere k’abakomoka kuri Gadi, bagera i Yazeri.+ 6 Bajya i Gileyadi+ no mu gihugu cy’i Tahitimu-hodishi barakomeza bagera i Dani-yani, bakata berekeza i Sidoni.+ 7 Hanyuma bajya mu mujyi wa Tiro+ no mu mijyi yose y’Abahivi+ n’iy’Abanyakanani, baza kugera n’i Beri-sheba+ h’i Negebu+ mu gihugu cy’u Buyuda. 8 Uko ni ko bageze mu gihugu hose, hanyuma bagaruka i Yerusalemu hashize amezi icyenda n’iminsi 20. 9 Nuko Yowabu aha umwami umubare w’abantu yabaze. Mu Bisirayeli hari abasirikare 800.000 bafite inkota, naho mu Bayuda bari 500.000.+

10 Ariko Dawidi amaze kubara abantu umutima* we umubuza amahoro.+ Nuko abwira Yehova ati: “Ibi bintu nakoze ni icyaha gikomeye.+ None Yehova ndakwinginze umbabarire njyewe umugaragu wawe ikosa ryanjye,+ kuko ntagaragaje ubwenge.”+ 11 Dawidi abyutse mu gitondo, Yehova avugisha umuhanuzi Gadi+ wari ushinzwe kumenyesha Dawidi ibyo Imana ishaka, aramubwira ati: 12 “Genda ubwire Dawidi uti: ‘Yehova aravuze ati: “nguhitishijemo ibihano bitatu, uhitemo kimwe abe ari cyo nguhanisha.”’”+ 13 Nuko Gadi asanga Dawidi aramubwira ati: “Ese urahitamo ko inzara itera mu gihugu cyawe ikamara imyaka irindwi,+ cyangwa urahitamo kumara amezi atatu uhunga abanzi bawe baguhiga?+ Cyangwa se urahitamo ko mu gihugu cyawe hatera icyorezo kikamara iminsi itatu?+ Utekereze witonze umbwire icyo nsubiza uwantumye.” 14 Dawidi asubiza Gadi ati: “Ndahangayitse cyane. Ndakwinginze reka Yehova abe ari we uduhana+ kuko agira imbabazi nyinshi.+ Ariko ntiwemere ko duhanwa n’umuntu.”+

15 Hanyuma Yehova ateza icyorezo+ muri Isirayeli, gihera muri icyo gitondo kigeza igihe cyagenwe, hapfa abantu 70.000+ uhereye i Dani ukageza i Beri-sheba.+ 16 Igihe umumarayika yaramburaga ukuboko kwe akwerekeje i Yerusalemu ngo aharimbure, Yehova yababajwe* n’icyo cyago+ maze abwira uwo mumarayika warimburaga abantu ati: “Birahagije! Manura ukuboko.” Uwo mumarayika wa Yehova yari ageze hafi y’imbuga bahuriraho imyaka. Iyo mbuga yari iya Arawuna+ w’Umuyebusi.+

17 Dawidi abonye uwo mumarayika wicaga abantu, abwira Yehova ati: “Dore ni njye wakoze icyaha, ni njye wakoze ikibi. Ariko se nk’aba bantu*+ barazira iki? Ndakwinginze, ba ari njye n’umuryango wa papa uhana.”+

18 Nuko uwo munsi Gadi ajya kureba Dawidi aramubwira ati: “Zamuka wubakire Yehova igicaniro ku mbuga ya Arawuna w’Umuyebusi bahuriraho imyaka.”+ 19 Dawidi arazamuka nk’uko Gadi abimubwiye, nk’uko Yehova yari yabitegetse. 20 Arawuna abonye umwami n’abagaragu be baza bamusanga, ahita asohoka, apfukamira umwami akoza umutwe hasi. 21 Arawuna aramubaza ati: “Mwami databuja, kuki uje mu rugo rw’umugaragu wawe?” Dawidi aramusubiza ati: “Nje kugura imbuga yawe uhuriraho imyaka kugira ngo nyubakireho Yehova igicaniro maze icyorezo ntigikomeze kwica abantu.”+ 22 Ariko Arawuna abwira Dawidi ati: “Mwami databuja, yijyane utambireho ibyo ushaka.* Dore inka zo gutambaho igitambo gitwikwa n’umuriro hamwe n’ibyo bahurisha n’ibyo inka zikurura zihura imyaka,* ubifate bibe inkwi. 23 Mwami, ibi byose ndabiguhaye.”* Arawuna yongera kubwira umwami ati: “Yehova Imana yawe aguhe umugisha.”

24 Icyakora umwami abwira Arawuna ati: “Oya, ngomba kuyigura. Sinatambira Yehova Imana yanjye ibitambo bitwikwa n’umuriro ntabiguze.” Nuko Dawidi agura iyo mbuga bahuriraho imyaka, agura n’izo nka, atanga garama 570* z’ifeza.+ 25 Dawidi ahubakira Yehova igicaniro+ agitambiraho ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa.* Nuko Yehova yemera ibyo basabiraga icyo gihugu bamwinginga,+ icyorezo gishira muri Isirayeli.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze