ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 2 Samweli 23
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Ibivugwa muri 2 Samweli

      • Amagambo ya nyuma ya Dawidi (1-7)

      • Ibyo abarwanyi b’abanyambaraga ba Dawidi bakoze (8-39)

2 Samweli 23:1

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uwo barataga.”

Impuzamirongo

  • +Int 49:1; Gut 33:1
  • +1Sm 17:58; Mat 1:6
  • +2Sm 7:8
  • +1Sm 16:13
  • +1Ng 16:9

2 Samweli 23:2

Impuzamirongo

  • +Mar 12:36; 2Tm 3:16
  • +Ibk 1:16; 2Pt 1:21

2 Samweli 23:3

Impuzamirongo

  • +Gut 32:4; Zb 144:1
  • +Img 29:2; Yes 9:7; 32:1
  • +Kuva 18:21; Yes 11:3

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/5/2009, p. 14

2 Samweli 23:4

Impuzamirongo

  • +Mal 4:2; Mat 17:2; Ibh 1:16
  • +Zb 72:1, 6

2 Samweli 23:5

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:16, 19; 1Ng 17:11; Zb 89:3, 28, 29; 132:11
  • +Yes 9:7; 11:1; Amo 9:11

2 Samweli 23:6

Impuzamirongo

  • +Zb 37:10

2 Samweli 23:7

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “uruti rw’icumu.”

2 Samweli 23:8

Impuzamirongo

  • +2Sm 10:7; 20:7; 1Ng 11:10
  • +1Ng 11:11

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/10/2005, p. 10

2 Samweli 23:9

Impuzamirongo

  • +1Ng 11:12-14
  • +1Ng 27:1, 4

2 Samweli 23:10

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “yabakijije.”

Impuzamirongo

  • +Abc 8:4
  • +Abc 15:14, 16; 1Sm 14:6; 19:5

2 Samweli 23:11

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Ni utubuto tumeze nk’udushyimbo duto turibwa.

2 Samweli 23:12

Impuzamirongo

  • +Zb 3:8; 44:3

2 Samweli 23:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Cyangwa “inkambi y’Abafilisitiya yubakishijwe amahema.”

Impuzamirongo

  • +Yos 15:20, 35; 1Sm 22:1
  • +Yos 15:1, 8; 2Sm 5:22; 1Ng 11:15-19

2 Samweli 23:14

Impuzamirongo

  • +1Sm 22:1, 4; 1Ng 12:16

2 Samweli 23:16

Impuzamirongo

  • +Lew 9:9; 17:13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Guma mu rukundo rw’Imana, p. 91

    Urukundo rw’Imana, p. 77

2 Samweli 23:17

Impuzamirongo

  • +Int 9:4; Lew 17:10

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Guma mu rukundo rw’Imana, p. 91

    Urukundo rw’Imana, p. 77

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2005, p. 19

2 Samweli 23:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 26:6; 2Sm 21:17
  • +2Sm 2:18; 1Ng 2:15, 16
  • +1Ng 11:20, 21

2 Samweli 23:20

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yari umuhungu wabyawe n’umugabo w’intwari.”

  • *

    Cyangwa “amasimbi.”

Impuzamirongo

  • +2Sm 8:18; 20:23; 1Bm 1:8; 2:29; 1Ng 27:5, 6
  • +Yos 15:21
  • +1Ng 11:22-25; Img 30:30

2 Samweli 23:24

Impuzamirongo

  • +2Sm 2:18, 23; 1Ng 2:15, 16; 27:1, 7
  • +1Ng 11:26-41

2 Samweli 23:26

Impuzamirongo

  • +1Ng 27:1, 10
  • +1Ng 27:1, 9

2 Samweli 23:27

Impuzamirongo

  • +1Ng 27:1, 12
  • +Yos 21:8, 18; Yer 1:1

2 Samweli 23:28

Impuzamirongo

  • +1Ng 27:1, 13

2 Samweli 23:30

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Reba Ibisobanuro by’amagambo.

Impuzamirongo

  • +1Ng 27:1, 14
  • +Abc 2:8, 9

2 Samweli 23:34

Impuzamirongo

  • +2Sm 15:31; 16:23; 17:23; 1Ng 27:33

2 Samweli 23:38

Impuzamirongo

  • +1Ng 2:53

2 Samweli 23:39

Impuzamirongo

  • +2Sm 11:3; 1Bm 15:5

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

2 Sam. 23:1Int 49:1; Gut 33:1
2 Sam. 23:11Sm 17:58; Mat 1:6
2 Sam. 23:12Sm 7:8
2 Sam. 23:11Sm 16:13
2 Sam. 23:11Ng 16:9
2 Sam. 23:2Mar 12:36; 2Tm 3:16
2 Sam. 23:2Ibk 1:16; 2Pt 1:21
2 Sam. 23:3Gut 32:4; Zb 144:1
2 Sam. 23:3Img 29:2; Yes 9:7; 32:1
2 Sam. 23:3Kuva 18:21; Yes 11:3
2 Sam. 23:4Mal 4:2; Mat 17:2; Ibh 1:16
2 Sam. 23:4Zb 72:1, 6
2 Sam. 23:52Sm 7:16, 19; 1Ng 17:11; Zb 89:3, 28, 29; 132:11
2 Sam. 23:5Yes 9:7; 11:1; Amo 9:11
2 Sam. 23:6Zb 37:10
2 Sam. 23:82Sm 10:7; 20:7; 1Ng 11:10
2 Sam. 23:81Ng 11:11
2 Sam. 23:91Ng 11:12-14
2 Sam. 23:91Ng 27:1, 4
2 Sam. 23:10Abc 8:4
2 Sam. 23:10Abc 15:14, 16; 1Sm 14:6; 19:5
2 Sam. 23:12Zb 3:8; 44:3
2 Sam. 23:13Yos 15:20, 35; 1Sm 22:1
2 Sam. 23:13Yos 15:1, 8; 2Sm 5:22; 1Ng 11:15-19
2 Sam. 23:141Sm 22:1, 4; 1Ng 12:16
2 Sam. 23:16Lew 9:9; 17:13
2 Sam. 23:17Int 9:4; Lew 17:10
2 Sam. 23:181Sm 26:6; 2Sm 21:17
2 Sam. 23:182Sm 2:18; 1Ng 2:15, 16
2 Sam. 23:181Ng 11:20, 21
2 Sam. 23:202Sm 8:18; 20:23; 1Bm 1:8; 2:29; 1Ng 27:5, 6
2 Sam. 23:20Yos 15:21
2 Sam. 23:201Ng 11:22-25; Img 30:30
2 Sam. 23:242Sm 2:18, 23; 1Ng 2:15, 16; 27:1, 7
2 Sam. 23:241Ng 11:26-41
2 Sam. 23:261Ng 27:1, 10
2 Sam. 23:261Ng 27:1, 9
2 Sam. 23:271Ng 27:1, 12
2 Sam. 23:27Yos 21:8, 18; Yer 1:1
2 Sam. 23:281Ng 27:1, 13
2 Sam. 23:301Ng 27:1, 14
2 Sam. 23:30Abc 2:8, 9
2 Sam. 23:342Sm 15:31; 16:23; 17:23; 1Ng 27:33
2 Sam. 23:381Ng 2:53
2 Sam. 23:392Sm 11:3; 1Bm 15:5
  • Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Soma mu Ubuhinduzi bw’isi nshya (bi12)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
2 Samweli 23:1-39

Igitabo cya kabiri cya Samweli

23 Aya ni yo magambo ya nyuma Dawidi yavuze:+

“Amagambo ya Dawidi umuhungu wa Yesayi,+

Amagambo y’umugabo washyizwe hejuru,+

Uwo Imana ya Yakobo yasutseho amavuta,+

Umuririmbyi ukundwa,* uririmba indirimbo+ za Isirayeli.

 2 Umwuka wa Yehova ni wo wavugaga binyuze kuri njye,+

Ijambo rye ryari ku rurimi rwanjye.+

 3 Imana ya Isirayeli yaravuze,

Igitare cya Isirayeli+ cyarambwiye kiti:

‘Iyo umukiranutsi ari we utegeka,+

Agategeka atinya Imana,+

 4 Biba bimeze nk’urumuri rw’izuba rirashe mu gitondo,+

Igitondo kitagira ibicu.

Ni nk’izuba riva imvura ihise,

Rigatuma ibyatsi bimera.’+

 5 Uko ni ko Imana ibona umuryango wanjye.

Kuko yagiranye nanjye isezerano rihoraho,+

Risobanutse neza kandi rizasohora byanze bikunze.

Ni ryo rizatuma mbona agakiza n’ibyishimo.

Ese si yo mpamvu izarisohoza?+

 6 Ariko abantu batagira akamaro bajugunywa+ nk’ibihuru by’amahwa;

Kuko nta wabifatisha intoki.

 7 Kugira ngo umuntu abikoreho,

Agomba kuba yitwaje icyuma n’igiti cy’icumu*

Kandi bigomba gutwikirwa aho biri bigashira.”

8 Aya ni yo mazina y’abasirikare b’intwari ba Dawidi:+ Yoshebu-bashebeti w’i Tahakemoni, wari uhagarariye ba bandi batatu.+ Hari igihe yicishije icumu rye abantu 800 icyarimwe. 9 Yakurikirwaga na Eleyazari+ umuhungu wa Dodo,+ umuhungu wa Ahohi, wari umwe muri ba basirikare batatu b’intwari bari kumwe na Dawidi igihe barwanyaga Abafilisitiya. Abafilisitiya bari bateranye kugira ngo barwanye Abisirayeli maze igihe Abisirayeli babahungaga, 10 aguma hamwe akomeza kwica Abafilisitiya, kugeza igihe ukuboko kwe kwaruhiye kandi kukazamo ibinya kubera gufata inkota.+ Uwo munsi Yehova yatumye batsinda* bikomeye Abafilisitiya.+ Abandi Bisirayeli baje bamukurikiye kugira ngo basahure abari bishwe.

11 Uwamukurikiraga ni Shama umuhungu wa Ageye w’i Harari. Igihe kimwe Abafilisitiya bari bateraniye i Lehi ahari umurima w’inkori* nyinshi maze Abisirayeli bahunga Abafilisitiya. 12 Ariko we aguma muri uwo murima, arawurwanirira akomeza kwica Abafilisitiya, Yehova atuma Abisirayeli babatsinda bikomeye.+

13 Nuko mu gihe cyo gusarura, batatu mu batware 30 baramanuka bagera aho Dawidi yari ari mu buvumo bwa Adulamu+ kandi itsinda* ry’abasirikare b’Abafilisitiya bari bashinze amahema yabo mu Kibaya cya Refayimu.+ 14 Dawidi yari ahantu yari yihishe+ kandi ingabo z’Abafilisitiya zigenda imbere y’izindi zari zashinze amahema i Betelehemu. 15 Nuko Dawidi avuga icyo yifuzaga ati: “Icyampa nkongera kunywa ku mazi yo mu iriba ryo ku marembo ya Betelehemu!” 16 Ba basirikare b’intwari batatu banyura mu nkambi y’Abafilisitiya barwana, bavoma amazi mu iriba ryo ku marembo y’i Betelehemu bayazanira Dawidi. Ariko Dawidi yanga kuyanywa, ayasuka imbere ya Yehova.+ 17 Yaravuze ati: “Yehova, sinshobora kunywa aya mazi kuko abagabo bagiye kuyavoma bari bemeye no kuhasiga ubuzima bwabo. Kuyanywa byaba ari nko kunywa amaraso yabo.”+ Nuko yanga kuyanywa. Ibyo ni byo ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi bakoze.

18 Abishayi+ wavukanaga na Yowabu umuhungu wa Seruya,+ yari ahagarariye abandi batatu. Yicishije icumu rye abantu 300 kandi na we yabaye icyamamare nka ba bandi batatu.+ 19 Nubwo ari we wari uzwi cyane muri ba bandi batatu kandi akaba ari we wabayoboraga, ntabwo yigeze agera ku rwego rwa ba bandi batatu ba mbere.

20 Benaya+ umuhungu wa Yehoyada, yari intwari.* Yakoze ibikorwa byinshi by’ubutwari i Kabuseli.+ Yishe abahungu babiri ba Ariyeli w’i Mowabu. Nanone igihe shelegi* yari yaguye, yamanutse mu rwobo rw’amazi yica intare.+ 21 Yanishe umugabo w’Umunyegiputa wari munini bidasanzwe. Nubwo uwo Munyegiputa yari afite icumu mu ntoki, Benaya yamanutse afite inkoni yonyine, ashikuza uwo Munyegiputa icumu rye ararimwicisha. 22 Ibyo ni byo Benaya umuhungu wa Yehoyada yakoze kandi yari icyamamare nka ba basirikare batatu b’intwari. 23 Nubwo ari we wari uzwi cyane muri ba bandi mirongo itatu, ntiyigeze agera ku rwego rwa ba basirikare batatu b’intwari ba Dawidi. Ariko Dawidi yamugize uhagarariye abamurinda.

24 Asaheli+ wavukanaga na Yowabu yari umwe muri ba bandi mirongo itatu: Eluhanani umuhungu wa Dodo w’i Betelehemu,+ 25 Shama w’i Harodi, Elika w’i Harodi, 26 Helesi+ w’i Paluti, Ira+ umuhungu wa Ikeshi w’i Tekowa, 27 Abiyezeri+ wo muri Anatoti,+ Mebunayi w’i Husha, 28 Salumoni ukomoka kuri Ahohi, Maharayi+ w’i Netofa, 29 Helebu umuhungu wa Bayana w’i Netofa, Itayi umuhungu wa Ribayi w’i Gibeya y’abakomoka kuri Benyamini, 30 Benaya+ w’i Piratoni, Hidayi wo mu bibaya* by’i Gashi,+ 31 Abiyaluboni wo muri Araba, Azimaveti w’i Bahurimu, 32 Eliyahaba w’i Shaluboni, abahungu ba Yasheni, Yonatani, 33 Shama ukomoka kuri Harari, Ahiyamu umuhungu wa Sharari ukomoka kuri Harari, 34 Elifeleti umuhungu wa Ahasubayi wari umuhungu w’umugabo wakomokaga i Makati, Eliyamu umuhungu wa Ahitofeli+ w’i Gilo, 35 Hesiro w’i Karumeli, Parayi w’i Arabi, 36 Igalu umuhungu wa Natani w’i Soba, Bani ukomoka kuri Gadi, 37 Seleki w’Umwamoni na Naharayi w’i Beroti, batwazaga intwaro Yowabu umuhungu wa Seruya, 38 Ira ukomoka kuri Yeteri, Garebu ukomoka kuri Yeteri+ 39 na Uriya+ w’Umuheti. Bose hamwe bari 37.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze