Zaburi
Isengesho ry’umuntu ukandamizwa kandi wihebye maze agasenga Yehova amubwira ibintu byose bimuhangayikishije.+
2 Ntukanyirengagize mu gihe ndi mu bibazo bikomeye.+
Ujye untega amatwi.*
Ningutabaza, ujye ubanguka untabare.+
3 Kuko iminsi yanjye ishira vuba nk’umwotsi,
Kandi amagufwa yanjye ameze nk’inkwi ziri kwakira mu ziko.+
4 Umutima wanjye wabaye nk’ibyatsi bikubitwa n’izuba maze bikuma.+
Ngeze naho nibagirwa kurya.
6 Nsigaye meze nk’ikiyongoyongo cyo mu butayu.
Nabaye nk’agahunyira* kibera mu matongo.
7 Singitora agatotsi.
Nabaye nk’inyoni yigunze iri ku gisenge cy’inzu.+
8 Abanzi banjye barantuka bukarinda bwira.+
Abansebya bifuriza abandi ibibi bakoresheje izina ryanjye.
9 Ni nkaho nsigaye ntunzwe n’ivu aho kurya umugati.+
Ni nkaho wanteruye ukanjugunya ku ruhande.
12 Ariko wowe Yehova, uzahoraho iteka ryose,+
Kandi uzakomeza kwamamara uko ibihe bigenda bisimburana.+
13 Ni ukuri uzahaguruka ugirire Siyoni imbabazi,+
Kuko ari cyo gihe cyo kuyigaragariza ineza,+
Kandi igihe cyagenwe kirageze.+
15 Abantu bose bo ku isi bazatinya izina rya Yehova,
Kandi abami bose bo ku isi bazabona icyubahiro cye,+
Azagaragaza gukomera kwe.+
19 Yehova areba mu isi ari mu ijuru rye ryera.
Yitegereza isi ari mu ijuru,+
20 Kugira ngo yumve gutaka kw’imfungwa,+
Kandi akize abakatiwe urwo gupfa,+
21 Bityo izina rya Yehova rizamamazwe muri Siyoni,+
Kandi asingirizwe i Yerusalemu,
22 Igihe ubwami bwose n’abantu bose bo ku isi,
Bazaba bahuriye hamwe kugira ngo bakorere Yehova.+
23 Imbaraga zanjye yazitwaye hakiri kare.
Yagabanyije iminsi y’ubuzima bwanjye.
26 Byo bizashira ariko wowe uzahoraho.
Byose bizasaza nk’umwenda.
Uzabihindura nk’uko bahindura umwenda kandi bizavaho.