Yesaya
24 Dore Yehova akuye abantu bose mu gihugu* kandi ntihagira uwongera kugituramo.+
Aracyubitse+ kandi atatanya abagituyemo.+
2 Abantu bose bizabagendekera kimwe:
Ibizaba ku muturage ni byo bizaba ku mutambyi;
Ibizaba ku mugaragu ni byo bizaba kuri shebuja.
Ibizaba ku muja ni byo bizaba kuri nyirabuja;
Ibizaba ku muntu ugura ni byo bizaba ku muntu ugurisha,
Ibizaba ku muntu uguriza ni byo bizaba ku muntu umuguriza
Kandi ibizaba ku muntu waka inyungu ni byo bizaba ku muntu utanga inyungu.+
3 Abantu bose bazakurwa mu gihugu bashiremo;
Ibirimo byose bizasahurwa,+
Kuko Yehova ari we ubwe wabivuze.
4 Igihugu kiri mu gahinda*+ kandi ntikigituwe.
Ubutaka bwacyo bwarashize kandi ntibucyera.
Abantu bakomeye bo mu gihugu barashize.
Ni cyo cyatumye abaturage bacyo bagabanuka,
None abantu bakaba basigaye ari bake cyane.+
Ibyishimo biterwa n’inanga byarashize.+
9 Banywa divayi nta ndirimbo bumva
Kandi abanywi b’inzoga irabasharirira.
11 Batakira mu mihanda kubera kubura divayi.
Ibyishimo byose byararangiye,
Umunezero wavuye mu gihugu.+
13 Uku ni ko bizamera mu gihugu, mu byiciro by’abantu.
Bizamera nk’uko bigenda iyo bakubise igiti cy’umwelayo,+
Bimere nk’uko bigenda mu gihe cyo guhumba,* iyo gusarura imizabibu birangiye.+
14 Bazasakuza cyane,
Bazamure amajwi yabo bafite ibyishimo.
Bazatangariza ku nyanja* gukomera kwa Yehova.+
15 Ni yo mpamvu bazasingiriza Yehova mu karere k’umucyo,*+
Bagasingiriza izina rya Yehova Imana ya Isirayeli mu birwa byo mu nyanja.+
16 Twumvise amajwi y’indirimbo aturutse ku mpera z’isi agira ati:
“Umukiranutsi natakwe ubwiza!”*+
Ariko ndavuga nti: “Ndananiwe, nanijwe n’agahinda.
Kambayeho! Abagambanyi baragambanye.
Abagambanyi bacuze umugambi wo kugambana, baragambana.”+
17 Wa muturage wo mu gihugu we, ubwoba, imyobo n’imitego bikugezeho.+
18 Umuntu wese uzaba ahunga urusaku rw’ibiteye ubwoba azagwa mu mwobo
N’uzamutse ava mu mwobo afatirwe mu mutego.+
Ingomero z’amazi zo mu ijuru zizafunguka
Na fondasiyo z’igihugu zinyeganyege.
20 Igihugu kiradandabirana nk’umusinzi
Kandi kirajya hirya no hino nk’akazu gato gahuhwa n’umuyaga.
Kiremerewe n’icyaha cyacyo+
Kandi kizagwa ku buryo kitazongera kubyuka.
21 Icyo gihe Yehova azahagurukira ingabo zo hejuru mu kirere
N’abami bo hasi ku isi.
Nyuma y’iminsi myinshi bazongera kwitabwaho.